Patrick Gashayija agiye kuzenguruka uturere twose ku igare
Patrick Gashayija uzwi ku izina rya Ziiro The Hero ni umusore atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi afite imyaka 28 y’amavuko. Mu Ukuboza 2016 yatashye mu Rwanda avuye kwiga mu Buhinde. Aho agereye mu Rwanda ngo yatangajwe n’iterambere yahasanze maze yiyemeza kuzenguruka uturere twose ku igare yitegereza uko igihugu cyifashe.
Amafaranga n’ibikoresho azakoresha ni ibye, urugendo rwe ngo azarutangirira mu Karere ka Bugesera taliki ya 24 Werurwe 2017 ku biro by’Akarere mu Mujyi wa Nyamata.
Yabwiye Umuseke ko muri buri karere azajya aca ku biro byako agasaba umuyobozi wako kumusinyira aho azaba yateguye(orthographe) mu rwego rwo kwerekana ko yaciye muri aka karere.
Ngo azajya arara aho ageze haba ku mashuri, amavuriro, ku nyubako z’uturere, ngo bizajya biterwa naho bwije ageze.
Ati “Mfite ibikoresho byose binyemerera gukora urugendo rwanjjye no kubaka ihema ryanjye aho ngeze bwacya ngakomeza urugendo.”
Yongeyeho ko aho azajya aba ageze saa kumi za nimugoroba ariho azajya ashinga ihema agure amafunguro ateke arye aryame mu gitondo kare azinge anyonge igare akomeze.
Ati: “Ubukerarugendo bw’igihe kirekire si ubw’abanyamahanga gusa.”
Gashayija ngo aho ageze hose azajya afata amashusho akayereka urubyiruko yasize n’abandi kugira ngo bamenye uko u Rwanda ruri gutera imbere.
Icyo agamije ngo ni ugufasha urubyiruko kumenya neza uko u Rwanda rwifahe kandi akarwereka ko iri terambere aribo ba mbere rizagirira akamaro.
Uyu musore asanzwe ari umukinnyi wa Filimi ariko mu Rwanda ngo nta nimwe arahakinira kereka iyo yasize akinnye mu Buhinde izasohoka vuba aha, yitwa ‘Only When It Rains’.
Aho azajya aca kandi ngo azajya aganira na rubanda rwaho arubaze uko rumerewe n’uko iwabo aha hateye n’amahirwe ahari mu buzima kugira ngo azagire ishusho rusange y’igihugu cye.
Gashayija ngo yizeye cyane umutekano we aho azaca hose nk’uko abanyarwanda aho bari mu gihugu bafite umutekan usesuye. Urugendo rwe ngo ruzamara amezi arindwi.
Reba Uyu musore avuga iby’ubu bukerarugendo bwe
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
uyu mumwihorere a rahaze ntaziko harabo byayobeye ,uyu mumurerwe ? no mwishimisha kuriyisi .
ndamushyigikiye mwana w iwacu.nanjye mfute gahunda yo kubikora njye nshaka kugera mu bihugu byose bya Afrika,Imana ibimfashemo.
Nibyiza cyaneee ndamushyigikiye
Ncuti zero kugira ngo uramutse ukozimpanuka imishinga yawe ntihinduke zero nkizina ryawe, nkugiriyinama yo kwambara casque (helmet) yabanyamagare, amatara abiri rimwe ryera imbere niritukura inyuma harubwo imodoka itakubona kuberako mu Rwanda Nga rulindo hahora igihu cyinshi. Nkwifurije ishya nihirwe. Keep updating. Courage from Holland.
Comments are closed.