Digiqole ad

Somalia: Ubwato bwo muri Sri Lanka burimo Peteroli bwashimuswe

 Somalia: Ubwato bwo muri Sri Lanka burimo Peteroli bwashimuswe

Ubushimusi bw’amato mu Nyanja y’Abahinde bukunze kubera ku nkombe za Somalia

Ubwato burimo ibikomoka kuri Petelori bwaraye bushimuswe, buri mu maboko y’abajura bakorera mu Nyanja y’Abahinde bo muri Somalia. Ibi ngo byaherukaga muri 2012.

Ubushimusi bw’amato mu Nyanja y’Abahinde bukunze kubera ku nkombe za Somalia

Ubwato ‘The Aris 13’ bwari butwaye abakozi umunani nk’uko umwe mu nzobere zaganiriye na Reuters witwa John Steed  ukora mu kigo  Oceans Beyond Piracy abyemeza.

Steed wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’Abongereza, ubu ari mu bantu bari gushakisha ko babona ubwo bwato.

Kugeza ubu ngo ibyuma byakurikiranaga aho buriya bwato bwaganaga, byarabubuze none abantu barakeka ko ari abashimusi b’amato “pirates” bo muri Somalia babufashe bugwate.

Ubu bwato ngo bwarimo toni 1 800 z’ibikomoka kuri Petelori bukaba ari ubw’ikigo kitwa Armi Shipping  na cyo gicungwa na Aurora Ship Management cyo muri United Arab Emirates.

Ngo bwari bugannye ku cyambu cya Alula ariko ngo ubwato bwageze hagati mu mazi busanga abajura bamaze kubwitegura babufata bunyago.

Muri 2011 abashimusi b’amato bo mu Nyanja y’Abahinde bateje akaga abasare bose bambutsaga amato bakabambura ibyo bapakiye, bamwe bakabica cyangwa bakaka ingurane y’amadolari menshi ya America.

Bivugwa ko icyo gihe bagabye ibitero bigera kuri 237 mu gace bita Gulf of Aden. Ikigo kitwa Ocean’s Beyond Piracy cyemeza ko ubujura bukorwa mu Nyanja bumaze guhombya ibifite agaciro ka miliyari 7$.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish