Digiqole ad

Dlamini-Zuma arahererekanya ubuyobozi bwa AU na Mahamat kuri uyu wa Kabiri

 Dlamini-Zuma arahererekanya ubuyobozi bwa AU na Mahamat kuri uyu wa Kabiri

Dr Nkhosazana Dramini Zuma ucyuye igihe ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU

Kuri uyu wa Kabiri, Dr Nkhosazana Dramini Zuma urangije manda ebyiri ayobora Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe arahererekanya ububasha na Dr Faki Mahamat mu muhango uri bubere i Addis Ababa muri Ethiopia.

Dr Nkhosazana Dramini Zuma ucyuye igihe ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU

Dlamini-Zuma ni we mugore wa mbere wayoboye Komisiyo ya AU kuva yatangira na mbere ikitwa Organisation de l’Unité Africaine (OUA).

Asoza manda ze, Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bamushimiye akazi yakoze kandi basezeranya Mahamat kuzakorana neza.

Dramini Zuma ngo ashobora kuzakomeza imirimo ye ya Politiki muri Africa y’Epfo aho akomoka kuko bivugwa ko ashobora kuziyamamariza kuyobora ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.

Aramutse atsinze nk’uko SABC yabyanditse ngo ashobora no kuziyamamariza kuyobora Africa y’Epfo.

Amatora y’umuyobozi wa ANC azaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Zuma na Mahamat uraba uyobowe na Perezida Alpha Condé uyobora African Union akaba yarasimbuye Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad.

Moussa Faki Mahamat uza guhita afata umwanya

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW 

en_USEnglish