Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Sangin n’intara ya Helmand ifatwa nk’ikomeye muri kiriya gihugu. Iyi ntara niyo bivugwa ko ingabo z’u Bwongereza n’iza USA zaguyemo cyane ubwo zari mu rugamba rwo guhiga Ossama Ben Ladan byavugwaga ko ariho yihishe. Kuri uyu wa Kane muri Afghanistan umupolisi yarashe bagenzi ubwo bari basinziriye yicamo abagera ku icyenda. Kuva ingabo […]Irambuye
O.K ni impine ivuga ‘Oll Kollect’. Ni ijambo ryakomotse mu Banyamerika riza kwinjizwa mu magambo yemewe gukoreshwa mu nyandiko tariki ya 23, Werurwe 1839. Mu myaka ya za 1830 ijambo OK ryari imvugo ikunzwe mu rubyiruko ariko idakoreshwa cyane mu bantu bakuru barimo n’abize. Nyuma ariko yagiye yinjira no mu mvugo z’abantu bakuru igenda ikwirakwira […]Irambuye
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yashyizeho Asan Kasingye ngo abe umuvugizi wa Police ya Uganda. Aje gusimbura nyakwigendera AIGP Andrew F Kaweesi wishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize arashwe n’abantu bataramenyekana. The Daily Monitor ivuga ko mu ibaruwa yanditse n’ikiganza cye ikohererezwa inzego za Police zose, IGP Kale Kayihura yabamenyesheje ko […]Irambuye
Dr Kizza Besigye uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda yaraye abujijwe na Police ya Uganda kwitabira Missa yo gusabira nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi wishwe arashwe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize. Iyi misa yabaye ku Cyumweru yabereye muri Cathedral ya Lubaga i Kampala nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor. Dr Besigye yari mu modoka ye ari […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru Umunyamakuru wari uri kumwe n’umugore we n’umwana wabo bo mu Mujyi wa Veracruz muri Mexique yaraye arasiwe muri aka gace gafatwa nk’ahantu hateje akaga ubuzima bw’Abanyamakuru muri Mexique. Ngo yari amaze iminsi asohoye inkuru ivuga kuri aka gace. Uyu munyamakuru wari uri kumwe n’umuryango we yarashwe ubwo yasohokaga muri restaurant avuye gusangira […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel. Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi […]Irambuye
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa rwaregewe ikirego cy’uko hari itsinda ry’Abagereki baraye baturikirije igisasu mu biro by’umwe mu bakozi b’Ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) kigakomeretsa umwe mu bakozi baho. Uwakomeretse ngo ni umugore wari ufunguye iyo baruwa akaba akora mu biro by’umuyobozi wa FMI Christine Lagarde. Police ivuga ko hari amakuru y’uko iriya baruwa yari yoherejwe […]Irambuye
Abayobozi bo muri Somalia batangaje ko ubwato burimo amavuta ya essence bwari bwarafashwe na ba rushimusi bwaraye burekuwe. Ngo baburekuye nta ndishyi itanzwe nk’uko aba barushimusi babyifuzaga. Bitangajwe nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’ingabo zicunga umutekano mu mazi hamwe n’abantu bataramenyekana bivugwa ko bari bagemuriye bariya ba rushimusi. Ibigega birimo amavuta ashyirwa mu binyabiziga byafatiwe mu […]Irambuye
*Amoko 14 152 y’inyamaswa yabaruwe, 3 706 ari kugenda acika *Guhera mu 1970 kugeza muri 2012 58% by’amako y’inyamaswa ntakibaho *2009 muri Tanzania hari inzovu 44 806- 2017 hari hasiganye 15 217, 66% zarishwe *Ubu 30% y’ubutaka bwose bw’isi bwarangiritse *Hafi 75% bya Soya yera ku isi igaburirwa amatungo… Abahanga muri science bamaze imyaka irenga […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Werurwe, Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Evode Imena, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa ari hanze, rutegeka ko bagenzi be babiri baregwa hamwe na bo bari bajuriye bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo. Umucamanza w’Urukiko rukuru agendeye ku myanzuro yafashwe n’urukiko rwisumbuye […]Irambuye