Digiqole ad

2017 Trump azatanga umushahara we wose w’umwaka ku batishoboye

 2017 Trump azatanga umushahara we wose w’umwaka ku batishoboye

Donald Trump Perezida wa America

Umuvugizi wa Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko umushahara wose wa Trump mu gihe kingana n’umwaka azawuha imiryango y’abakene. Umushahara wa Donald Trump uzaba ungana n’ibihumbi 400$.

Donald Trump Perezida wa America

Spicer ati: “Intego ya Perezida ni ugufasha Abanyamerika batishoboye akoresheje ubushobozi bwose ndetse n’umushahara we.”

Spicer yabwiye abanyamakuru mu kiganiro kiba buri gitondo ko igihe kigeze ngo na bo bagire uruhare mu gutangaza ibyiza bikorwa na Perezida Donald Trump bari basanzwe batavuga rumwe ku ngingo zitandukanye.

Hari abanyamakuru n’abandi bantu banenga ko Donald Trump amafaranga avuga ko ari ayo gufashisha abakene, ahubwo ayashyira mu bikorwa bye bwite.

Kuri iyi nshuro ariko umuvugizi we yavuze ko abanyamakuru bazakurikiranira hafi iki gikorwa kugira ngo ejo batazaba bamushinja ko yayashoye mu bye.

Mu mateka ya USA abaperezida babiri ni bo bazwiho kuba  baratanze imishahara yabo mu gufasha abakene, ni Herbert Hoover (1922-1933) na John F. Kennedy (1961-1963).

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Komereza aho TRUMP we Nyagasani akugende imbere.

  • Arajijisha ibyimisoro!!!
    Umunyamayeli gusa!!!-

Comments are closed.

en_USEnglish