Digiqole ad

Trump ngo ntavuga rumwe n’abanyamakuru kuko ashyira ahabona amafuti yabo

 Trump ngo ntavuga rumwe n’abanyamakuru kuko ashyira ahabona amafuti yabo

Trump n’itangazamakuru ntibacana uwaka

Mu nyandiko ndende umwanditsi Andrew Mwenda yasohoye mu kinyamakuru cye The Independent yasobanuye ko kutavuga rumwe hagati y’itangazamukuru ryo muri USA na Perezida Donald Trump ari uko uyu muyobozi yabonye ubutiriganya bw’abanyamakuru bityo akiyemeza kubushyira ahagaragara.

Trump n'itangazamakuru  ntibacana uwaka
Trump n’itangazamakuru ntibacana uwaka

Ibi ngo byatumye ibinyamakuru bikomeye byo muri USA bimwishyiramo byiyemeza guhangana nawe bikoresheje uburyo bifite burimo kwandika, kuvuga ndetse n’amashusho.

Mwenda avuga ko abanyamakuru bo muri USA bishyize mu mutwe ko bagomba kuvugira rubanda. Ngo nubwo ibi aribyo ariko, abanyamakuru bageze ku rwego rwo kumva ko bashobora no guhangamura abanyapolitiki abo aribo bose.

Ngo abanyapolitiki babanjirije Donald Trump bahaye abanyamakuru rugari bakurana iyo myumvire.

Barabaretse barisanzura ariko ngo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakabaha umurongo ngenderwaho.

Andrew Mwenda avuga ko ubusanzwe abanyamakuru muri USA, cyane cyane abo mu murwa mukuru ,Washington, bakunda gukora amakuru avuye mu mabanga ya Leta baba babashije kugwaho.

Nubwo ibi byemewe, ariko ngo abanyamakuru muri rusange baba bagomba kubaza abanyapolitiki barebwa n’ayo makuru icyo bayavugaho kandi mu kinyabupfura n’ubunyamwuga.

Ngo iyo babigiyemo nabi, abanyapolitiki cyangwa abandi bantu bafite amakuru yakunganira ayo abanyamakuru baba babashije gukura ahantu runaka bashobora kuyabima.

Muri Amerika ngo abanyamakuru bakora amakuru kenshi ashingiye ku makuru ashyushye baba bahawe n’abantu runaka. Iyo babuze aya makuru kugurisha biragorana.

Muri USA ngo iyo umunyamakuru atabonye amakuru ashyushye nkariya baramwirukana, ntibashobora kumuhemba nk’uko Andrew M Mwenda abyemeza muri The Independent.

Ibi rero bituma umunyamakuru n’umunyapolitiki bahora bacunganwa kandi ubusanzwe bagombye gukorana bya bugufi ku nyungu za bombi.

Politiki y’Abanyamerika irimo amafaranga menshi kandi apanze kuri gahunda.

Baha za Kaminuza amafaranga menshi zikicara zigacura ibitekerezo igihugu kizagenderaho mu myaka myinshi.

Abanyapolitiki bashyira amafaranga menshi mu bantu runaka ngo babafashe kugera ku buyobozi bityo bya bitekerezo byaremewe muri za Kaminuza babishyire mu bikorwa.

Kuba rero hari abanyamakuru bashaka gutambamira cyangwa kujora cyane ibi bitekerezo n’iriya migirire bituma habaho ihangana(mu itangazamakuru) hagati y’abanyamakuru n’abanyapolitiki.

Mwenda avuga ko ubirebye neza Politiki ya USA ikinwa n’abantu bari mu byiciro bitatu: Kaminuza, Maison Blanche, n’Itangazamakuru.

Ngo kugira ngo abanyamakuru bagere kubyo bifuza bakwiriye kwiga uburyo bwo gukorana neza n’abanyapolitiki.

Abanyamakuru n’abanyapolitiki ba USA ngo bamaze igihe kirekire barubatse icyo bise ‘American Values’, aho abanyamakuru bumva ko bagomba gukorana n’umunyapolitiki runaka akabaha ibyo bashaka byose, nabo bakamushyigikira gusa ngo muri iki gihe siko bimeze kuri Perezida Donald Trump.

Bamushinja ko ashaka guhindura uko umukino usanzwe ukinwa.

Kuba Hillary Clinton ibinyamakuru byaravugaga ko ariwe uzatsinda amatora mu mpeza z’umwaka ushize akaza gutsindwa mu buryo butunguranye, byatumye hari ibinyamakuru byo muri USA bimwe na bimwe  bisa n’aho bidashaka gukorana na Trump.

Ese ubundi ngo izo American Values bavuga ko Trump yishe ni izihe? Mwenda asanga hari abanyamakuru babeshyera Trump bavuga ko ariwe uje kwica ‘American Values.’

Yibaza niba ariwe watangije akanashyigikira ubucakara kandi akibaza niba ibibazo USA yahuye nabwo mu myaka ya vuba aha ari Trump wabyitirirwa.

Mwenda asanga ibyerekeye gufungira abantu ahantu hatazwi ku Isi, kwemeza ko Abirabura ari abanyarugomo muri kamere yabo…bidakwiye kwegekwa kuri Trump.

Ahubwo ngo itangazamakuru niryo ryagize uruhare mu gushishikariza abaturage gushyigikira ibitekerezo by’abanyapolitiki babaga bamaze kuryishyura kugira ngo ritere imbere.

Andrew Mwenda yemeza ko abanyamakuru bo muri USA aribo bashyigikiye abanyapolitiki mu mateka ya USA ubwo aba babaga bavuga ko ibikorwa runaka bya USA mu mahanga (niyo byabaga biri buhitane imbaga) bikwiye kuko bwari uburyo bwo guharanira indangagaciro za Kinyamerika(American Values) haba mu mahanga n’imbere mu gihugu.

Igitangaje ngo ni uko iyo biriya bikorwa bikozwe n’ikindi gihugu nk’u Bushinwa cyangwa u Burusiya, abanyamakuru ba USA bandika bavuga ko ibyakozwe bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga, ngo byatandukiriye.

Uyu mwanditsi yemeza ko Perezida Trump ariwe muyobozi wa USA wa mbere wemeye ko igihugu cye kica abanzi bacyo ndetse ngo yirinda gucira urubanza u Burusiya kubera ibikorwa byabwo.

Kuri Mwenda ngo icyaha D. Trump azira imbere y’abanyamakuru ni uko yanze gukomeza gukora nk’uko abamubanjirije babigenje, aho bari ‘baratetesheje abanyamakuru’.

Ibi ngo nibyo bituma ahora mu binyamakuru bimuvuga ibyo yakoze n’ibyo atakoze.

Kuva muri 1979 ubwo USA yategekwaga na Jimmy Carter(1977-1981) ngo umutungo w’ibitangazamakuru ntiwateye imbere mu buryo bugaragara kuko ngo n’igihugu muri rusange kibeshejweho n’imyenda kurusha ibituruka mu musaruro w’imbere mu gihugu.

Ahantu D. Trump atandukaniye n’abamubanjirije ngo ni uko avuga ibintu uko biri adaca ku ruhande, akavuga ibibazo igihugu cye gifite kandi ibi ngo ntibyari bimenyerewe.

Ibi ngo bituma hari abamwitwayemo umwikomo. Perezida Donald Trump yafashe indorerwamo ayereka Abanyamerika ngo barebemo bamenye neza abo baribo, ibibazo bafite ndetse n’uburyo nyabwo bwo kubikemura hatabayeho kuruma gihwa ariko abandi ntibashaka kureba muri iyo ndererwamo.

Ngo nicyo azira!

UM– USEKE.RW

en_USEnglish