Digiqole ad

Boko Haram yaba yashimuse abana 500

 Boko Haram yaba yashimuse abana 500

Amakuru atangwa n’abaturage babibonye bavuga ko mbere y’uko abarwanyi ba Boko Haram bava mu gace ko mu majyaruguru ya Nigeria kitwa Damasak ngo banyaze abana babarirwa muri 500.

Abubakar Shekau uyobora Boko Haram  ari ku rutonde rw'abantu bahigwa na USA
Abubakar Shekau uyobora Boko Haram ari ku rutonde rw’abantu bahigwa na USA

Kugeza ubu yaba Boko Haram cyangwa abategetsi ba Nigeria nta ruhande na rumwe ruremeza niba ibivugwa n’abaturage ari ukuri.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byemeza ko abashimuswe babarirwa muri 400 kandi ngo ni abana n’abagore.

BBC yo yemeza ko mbere ubwo  ingabo za Nigeria zigaruriraga kariya gace, zasanze abana n’abagore 500 baramaze gutwara bunyago na Boko Haram kandi ngo abana bashimuswe bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko.

Umugaba w’ingabo za Nigeria zifatanyije ni za Chad nawe yemeje ayo makuru,yongeraho ko mbere yo kugenda Boko Haram yabanje kwicamo abagera kuri 50.

Umuturage wo muri ako gace witwa   Souleymane Ali  yemeza ko mbere yo gutwara bariya bantu Boko Haram yabanje kwicamo 50.

Muri Mata 2014 Boko Haram yafashwe bunyago abana b’abakobwa 200 maze Isi yose irahaguruka irayamagana ariko kugeza na n’ubu ntawuzi neza niba bakiriho, cyangwa aho bari mu by’ukuri n’uko babayeho.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Biteye agahinda gusa nta kindi!!!!Imana yonyine niyo yatabara aba baziranenge

  • Do u know who armed ISIS to fight Assad? Can u guess where these Boko Haramu get weapons from? Do you know who created the vacuum in Iraq and Libya to allow these bastards (Jihadists) to take over? ZIONISTS Christians. The result? Bad Image of Islam. Muslims must wake up! Boko Haramu is satanic. I wonder if there is a difference between these dogs and christian Interahamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish