Opportunity iri mu nzira igaruka ku Isi nyuma y’imyaka 11 kuri Mars
Byafashe icyogajuru Opportunity amezi atatu kugera kuri Mars none ubu kiri mu nzira kigaruka ku Isi nyuma y’imyaka 11 kiri ku mubumbe utukura wa Mars mu bushakashatsi.
Opportunity hamwe na mugenzi wayo Spirit byagiye kuri Mars muri 2004 bigiye kwiga uko amabuye, ubutaka n’ikirere byo kuri Mars biteye bityo abahanga bakabasha kureba niba kuri Mars haboneka amazi cyangwa umwuka wa Oxygen k’uburyo abantu babasha kuhaba.
Ibi byogajuru byombi bijya muri Mars byari byitezwe ko bizamara amezi atatu bikagaruka ariko byabaye ngombwa ko byongererwa igihe n’imbaraga ngo bibashe gukomeza akazi kenshi byasanzeyo.
Icyogajuru Spirit cyo cyaje kurangiza akazi kacyo muri 2011 ubwo cyahuraga n’ibibazo bya tekinike ubwo cyasayaga mu musenyi wo kuri Mars.
Ikindi cyogajuru cyaherukaga kumara igihe kirekire mu kirere ni Lunokhod 2 cy’ibyahoze bigize ibihugu byunze ubumwe by’Abasoviyete ariko cyo cyakoreraga ku kwezi(moon rover).
Uretse igihe gishize Opportunity iri kuri Mars, ikindi cyashimishije abashakashatsi ni ibyo iki cyogajuru cyabashije kuvumbura kuri Mars.
Mu mezi atatu ya mbere, Opportunity yabonye imikoki(traces)yerekana ko kuri Mars hashobora kuba harigeze kuba amazi menshi kandi atemba.
Ibi byateye abahanga akanyabugabo ko kongera ingufu mu bushakashatsi bwabo.
Kubera ibyo Opportunity yabashije kugeraho, byatumye abahanga bayongerera igihe yagomba kumarayo, maze bayohereza hejuru y’umusozi uri kuri Mars kugira ngo bige niba haba hari icyerekana ko haba hari isoko y’amazi yaba yarahigeze.
Ibyavuye ku bisubizo byatanzwe na Opportunity byerekanye ko kuri Mars higeze kuba ibinyabuzima byashoboraga kwihanganira ahantu haba za microbes.
Uburyo iteye ubwabyo buratangaje! Opportunity ifite ahantu habika ubutumwa twagereranya n’ubwonko hashobora kubika ibyo yabonye ikoresheje camera zayo niyo yaba izimije(turned off).
Ifite za microscopes ziyifasha gupima intimatima z’amabuye, umucanga n’amabuye aba kuri Mars hanyuma ibisubizo ikabibika mbere yo kubyoherereza abahanga baba bari mu mazu ya NASA(National Aeronautics and Space Administration) aba ari hano ku Isi bakabisesengura.
Iyo Opportunity ihuye n’ikibazo, ikoze kuburyo ihita igishakira umuti byihuse ku buryo mu minsi ibiri ikibazo kiba cyakemutse.
Reba video yerekana incamake y’urugendo Opportunity yakoze kuri Mars
Mailonline
UM– USEKE.RW
1 Comment
yes ok!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.