NASA iremeza ko mu myaka 10 izavumbura ibiremwa biba mu

Kugeza ubu abahanga ba NASA bemeza ko mu kirere harimo miliyari 200 y’imibumbe imeze nk’Isi. Bakemeza ko mu myaka iri hagati y’icumi na makumyabiri iri imbere bazaba baramaze kubona ibinyabuzima n’ibiremwa byinshi bikekwa ko biba kuri iriya mibumbe imeze nk’isi. Ku isi abahatuye babayeho bikanga cyangwa bavuga ko mu isanzure habayo ibinyabuzima bishobora kuba birenze […]Irambuye

AERG-GAERG yifuje ko ingingo 101 mu itegeko nshinga yahindurwa

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mata 2015 ubwo abagize imiryango ya AERG na  GAERG bari mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rwiganjemo abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, bavuze ko 101 y’Itegeko Nshinga, itemerera Perezida w’u Rwanda kurenza manda ebyiri, yahindurwa nk’uko n’izindi ngingo zigize amategeko zihindurwa. Uhagarariye GAERG […]Irambuye

Biyemeje gukora Holocaust y’Ikoranabuhanga kuri Israel muri uku kwezi

Itsinda ry’aba ‘hackers’(abahanga kabuhariwe mu gukoresha mudasobwa) ryitwa Anonymous ryiyemeje ko bagiye guhuriza hamwe ubuhanga bwabo bakangiza websites zikomeye za Isrel kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07, Mata, 2015. Nk’uko bitangazwa na Jerusalem Post, aba hackers ngo bazakora ibi mu rwego rwo guhorera Abanyapalestina baguye mu bitero Israel yagabye muri Gaza umwaka ushize mu […]Irambuye

Kenya: Yishwe n’ibyihebe agiye kurokora umukunzi we

Kuri uyu wa Gatanu ubwo ibyihebe byo muri Al Shabab byagabaga igitero cyahitanye abanyeshuri, abarimu n’abakozi muri Kaminuza ya Garissa, umwe mu banyeshuri witwa John Mwangi Maina wari ufite imyaka 20 y’amavuko amaze kwibuka ko mu bantu ibyihebe byari byabujije gusohoka harimo umukobwa yakundaga, yavuye aho yari yihishe asubirayo ngo arebe ko yafasha umukunzi gucika […]Irambuye

Ngoma: IBUKA n’Umurenge bakoze ubuvugizi, Akarere kirengagiza kubakira Muteteri

Muteteri Sifa wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu ucumbitse mu Kagali ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba ari mu gihirahiro cy’ukuntu azabona icumbi kuko hashize imyaka itanu ikibazo ke kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ariko bukakirengagiza. IBUKA n’umurenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko bakoze ibyo basabwaga babyohereza […]Irambuye

APR FC yagezeyo amahoro, yakirwa neza

Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu Misiri aho igiye gukina na Al Ahly mu mukino wa kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma y’umunsi umwe wo kuruhuka, APR FC izakina na Al Ahly mu mikino wo kwishyura kuko uwa mbere wabereye I Kigali, Al Ahly yatsinze APR FC ibitego bibiri k’ubusa. Igiye mu Misiri […]Irambuye

Abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu, ntibafashwa nk’abarokotse Jenoside-

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’umuco na sport, Uwacu Julienne yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, badafatwa nk’abarokotse Jenoside ngo bafashwe na FARG kuko icyo gihe bo batahigwaga. Min. Uwacu Julienne yavuze ko abo bana ari Abanyarwanda nk’abandi kandi ko atari bo bahisemo kuvuka […]Irambuye

ISIS mu marembo y’Umurwa mukuru wa Syria, Damas

Ejo nibwo umutwe w’iterabwoba ISIS winjiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyapalestine iri ahitwa Yarmouk ikaba icumbikiye impunzi 18,000. Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bavuga ko ISIS nimara gushing imizi muri ziriya mpunzi bizayifasha kubona abarwanyi bashya kandi bikayibera inzira yoroshye yo kugana mu murwa mukuru Damas muri Syria kwirukana Assad. Mbere y’uko ISIS yinjira muri […]Irambuye

Interner Explorer yasimbuwe na Spartan

Ikigo cyo muri USA cyitwa Microsoft gikora mudasobwa na programe zazo, kiravuga ko cyamaze gushyira hanze program nshya yitwa Spartan izafasha abakoresha mudasobwa kuyifungura vuba kandi mu bakayikoresha ibyo bashaka mu buryo bunoze kurusha uko byari bimeze bakoreshe Internet Explorer. Spartan izajya ikora ibintu vuba vuba nk’uko Google Chrome ibigenza kandi uyikoresha azaba afite n’uburyo […]Irambuye

Kigali: Abamotari barashinja abakobwa batwara kubiba

Taxi Moto ni ikinyabiziga ikunzwe gukoreshwa n’abagenzi mu mujyi wa Kigali baba bashaka kwihuta bakagera mu kazi kabo vuba. Yifashijwe kandi n’abagenzi baba bagiye ahantu batazi neza kugira ngo umumotari uhazi ahabageze vuba. Nubwo ari uko bimeze, hari abamotari binubira ko abagenzi bamwe na bamwe babakora mu mifuka bakabiba amafarnga baba bakoreye. Umuseke waganiriye n’abamotari […]Irambuye

en_USEnglish