Digiqole ad

Kenya: Guverineri wa Nairobi yasabwe kweguza abakekwaho Ruswa

 Kenya: Guverineri wa Nairobi yasabwe kweguza abakekwaho Ruswa

Guverineri wa Nairobi yasabwe na President Uhuru ko yirukana abaketsweho Ruswa bose

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, President Uhuru Kenyatta abwiye Inteko ishinga amategeko ko atazihanganira abayobozi bamunzwe na Ruswa, ubu yashinze Guverineri w’Umujyi wa Nairobi Evans Kidero  kwirukana abayobozi bose bagaragajwe muri raporo y’ushinzwe imari ya Leta ndetse n’abandi bose bavuzweho kwikanyiza no kutorohera abandi bakorana bose bagomba kwirikanwa.

Guverineri wa Nairobi yasabwe na President Uhuru ko yirukana abaketsweho Ruswa bose
Guverineri wa Nairobi yasabwe na President Uhuru ko yirukana abaketsweho Ruswa bose.Photo Evans Habil

Imwe mu mpamvu zarakaje President Uhuru ni uko mu minsi yashize yabonye raporo ivuga ko hari abayobozi babujije abashinzwe kubarura imari kugera ku mpapuro zerekana uko imari  y’igihugu yakoreshejwe.

Kugeza ubu hari abayobozi bamaze guhagarikwa harimo uwahoze ashinzwe Ikigega k’imari yaLeta Jimmy Kiamba hamwe n’uwari umwungirije Stephen Osiro.

Abandi bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abashobora kwirukanwa ni Luke Gatimu hamwe na Nancy Kirui bombi bari bafite aho bahurira n’amafaranga ya Leta.

Abenshi mu bakurikiranywe ni abari bashinzwe imari kugeza muri Gashyantare, 2013 kandi barashinjwa kubeshya umugenzuzi w’imari ya Leta, bakamwereka imibare ihabanye cyane n’ukuri.

Nairobi News

UM– USEKE.RW

en_USEnglish