Ifi irya toni 4 ku munsi niyo nyamaswa ku isi irya byinshi
Bayita mu Cyongereza Blue Whale. Niyo nyamaswa irya byinshi kuko iyo ishonje ihaga ari uko iriye toni enye. Ni inyamaswa y’indwabyose kuko inakusanya amafi magenzi yayo ikamira.
Blue Whale ishobora kugira uburebure bwa 30m ikaba yanapima toni 173 cyangwa 181. Niyo nyamaswa nini yabayeho izwi mu mateka y’isi.
Uyu munsi ku isi hasigaye izi nyamaswa zigera ku 10 000 kuko zahizwe cyane mu myaka ishize kugeza ziri hafi gucika zigatangira kurengerwa mu 1962.
Iyi fi nkuru ishobora kurya utunyamaswa duto bita ‘Krill’ tugera kuri miliyoni 40 zipima hafi toni 4 ku munsi umwe. Izi nyamaswa ngo zikunda kujya ahantu hari izi Krill nyinshi.
Iyi nyamaswa ariko ngo ntirya kenshi kuko ihiga gacye kandi umubiri wayo ukagira ubushobozi bwo kubika imbaraga iminsi.
Iyi nyamaswa irya utu tundi ikoresheje kudufatira hamwe mu itsinda rinini ryatwo ikashyira mu kanwa n’amazi menshi biri kumwe maze mu buhanga karemano igasohora amazi ikamira utu tnyamaswa tundi.
Blue Whale imira kandi amafi mato menshi n’ibindi byose birika isanga mu muhigo wayo.
Aya mafi ubu aba mu Nyanja y’abahinde no muri Pacific y’amajyepfo.
Ku isi hari izindi nyamaswa zirya cyane nk’inzovu zirya ibingana na 1% by’uburemere bwazo.
Inzovu nkuru y’ingabo ipima toni eshashatu ngo irya ibiro 60 hatarimo amazi inyoye kandi nayo ngo aba ari menshi cyane.
Inyamaswa zirisha ngo zimara igihe kirekire zirya, naho indyanyama ngo zirya gacye ariko zikarya byinshi cyane bizifasha kumera igihe kirekire zitajya guhiga.
Impyisi ngo iba mu nyamaswa zibasha kumara igihe kirekire zitarya nkuko bivugwa na BBC Earth.
Iyo hashyushye ibikoko binini birasonza bikarya cyane kugira ngo bizabike ingufu bizizifashisha mu gihe cy’ubukonje bwinshi aribyo abahanga bita ‘hibernation’.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mukosore whale ntabwo ari ifi. Ni mammifère. Thanks.
Comments are closed.