Gashayija uri kuzenguruka u Rwanda ku igare, ubu arangije n’Amajyaruguru
Patrick Gashayija uzwi cyane ku kazina ka Ziiro the Hero yiyemeje kuzenguruka u Rwanda n’igare mu rugendo rw’ubukererugendo yise ‘Peace Trip’, nyuma yo kurangiza Intara y’Iburasirazuba ubu yanarangije iy’Amajyaruguru ndetse yinjiye mu karere ka Rubavu aho ahereye iy’Iburengerazuba.
Uyu musore mu kwezi gushize yahereye mu karere ka Bugesera, azenguruka uturere twose tw’Iburasirazuba, aduhetuye n’igare rye yabwiye Umuseke ko ubu bukerarugendo bwo butuma ari kurushaho kwishimira igihugu cye. Akomereza mu majyaruguru.
Mu rugendo rwe ntarara muri Hotel cyangwa ngo arye muri restaurant, aho bwije ageze arambura ihema rye akifashisha udukoresho afite akitekera ifunguro akarya akaryama mu gitondo kare agakomeza urugendo.
Yanyuze ahantu hanyuranye n’igare rye mu ahereye i Gicumbi aturutse i Nyagatare, akomereza Rulindo, afata Gakenke azamuka Burera amanuka i Musanze.
Yinjiye mu burengerazuba avuye i Musanze aca Nyabihu ngo atangirire Rubavu, yabwiye Umuseke ko ageze Nyabihu yahuye n’imbeho ikomeye biba ngombwa ko yambara imyenda yose yari afite.
Mu nzira ze mu majyaruguru, i Rulindo ngo yahasanze imisozi igoye cyane kuko ngo hari aho yamaraga amasaha arenga atatu ashoreye igare n’utuzigo twe kugeza aho aruhukira.
Ibi byose ngo ni ubukererugendo butuma arushaho gukunda igihugu cye uko agenda arushaho kukimenya.
Gashayija avuga ko yashimiye uburyo abatuye Akarere ka Gakenke bazirikana kirazira z’umuco nyarwanda bakazandika ku byapa ku muhanda.
Yishimiye kuzenguruka ikiyaga cya Burera mu Karere ka Burera ndetse no kwitegereza neza igishanga cy’Urugezi amazi yacyo atemba akazinjira muri Burera.
Aha ngo ni ahantu umuntu agera akongera kumva neza umwimerere w’ibimukikije.
Ati “Kuva natangira uru rugendo kureba iki kiyaga n’aha hantu ni ibintu byanshimishije kurusha ibindi muri uru rugendo rwanjye.”
Munsi y’ikirunga cya Muhabura ngo yatangajwe n’uburebure n’ubunini bw’uyu musozi, abanyarwanda bise Muhabura kuko wari icyerekezo ku wayobye wese.
Ati: “Naciye mu muhanda uri hafi yacyo wa Kidaho ubwo nari ngeze i Musanze nyuma nkomereza mu Kinigi kureba aho umusaruro w’ibirayi utunze Abanyarwanda benshi uturuka.”
Aha ngo abaturage baho bamweretse ubufatanye n’urugwiro bidasanzwe, ibintu byamushimihsije cyane kandi bikamuha isomo.
Gashayija ashimira Leta y’u Rwanda kubera imihanda yubatse imeze neza ari gucamo mu nzira ze kuko aca no mu mihanda y’ibitaka.
Yishimira kandi ko nta muntu urahungabanya umutekano we aho yaciye hose.
Ikikimutangaza ngo ni uburyo hari abantu benshi bamubaza batangariye cyane uburyo umunyarwanda akora ubukerarugendo bwo kuzenguruka igihugu cye ku igare.
Ati“Abanyarwanda muri rusange ntabwo babasha kumva ukuntu umunyarwanda aba mukerarugendo binsaba ibisobanuro byinshi ariko bakabyumva kandi bikabatera kunyishimira.”
Ziiro the Hero ubu asigaje kuzenguruka Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo, ibice ngo yitezemo ingorane mu ngendo kubera imihanda miremire n’imisozi itoroshye nanone.
Avuga ko ateganya kuzenguruka izi Ntara mu byumweru bitandatu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Wow. Birashimishije, c du courage qd mm. Amuses-toi bien bro
Waw courage musore kandi ryoherwa n urwagasabo
Nakomeze agire courage ariko uwambwira niba na nyungwe azagerayo
Comments are closed.