Amafoto ya ‘En couleur’ yerekana ibyaranze iherezo ry’ intambara ya kabiri y’Isi
Muri iki cyumweru hasohotse igitabo cyerekana amafoto ya ‘en couleur’ (arimo amabara) yerekana neza uko ubuzima bw’ingabo z’Abongereza zari zibayeho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Uburyo aya mafoto agaragara neza wagira ngo yafashwe mu cyumweru gishize.
Amwe mu mafoto bivugwa ko yafashwe na Lt Vernon R Richards wo muri Batayo ya 361 ahagana muri 1944 habura igihe gito ngo intambara ihagarare.
Andi mafoto ari muri iki gitabo yafashwe n’abantu bikorera ku giti cyabo, indege z’intambara, ubu akaba aribwo ashyizwe hanze.
Muri aya mafoto hagaragaramo abasirikare b’abagore bateguraga imitaka y’abakomando, harimo ayerekana ingabo ziri mu myitozo, haba mu Butaliya no muri Tunisia ndetse no mu Bugiriki.
Harimo kandi andi mafoto ya General Dwight D Eisenhower ari kumwe n’abandi bari bagize ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Abongereza bari mu nama i London icyo gihe hari muri Gashyantare, 1944.
Hagaragara mo kandi amafoto y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Winston Churchill ari kumwe n’abandi bayobozi mu biro bye hafi ya Downing Street(Inyubako Minisitiri w’Intebe akoreramo), icyo gihe hari muri Kamena 1945.
Aya mafoto yasohotse muri Daily Mail agaragaramo abasirikare bakomerekejwe n’amasasu, inzu zasenywe n’ibisasu, inganda n’ibindi.
Hagaragaramo kandi ifoto y’uwahoze akuriye umwe mu mitwe y’ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere ariwe Johnson ari kumwe n’imbwa ye.
Nubwo aya mafoto aterekena uko urugamba rwagenze hirya no hino mu Burayi, ariko yerekana ibihe bya nyuma by’iyi ntambara bivugwa ko yahitanye abantu barenga miliyoni 100 ku Isi hose.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW