Digiqole ad

Guinea: Perezida yahaye Umuhungu we umwanya wo kumwungiriza

 Guinea: Perezida yahaye Umuhungu we umwanya wo kumwungiriza

Teodoro Obiang Nguema yagize umuhungu we visi perezida

Teodoro Obiang Nguema uyobora Guinea Equatorial yazamuye mu ntera umuhungu we, Teodorin Nguema Obiang amugira visi perezida w’igihugu ushinzwe ubusugire bw’igihugu n’umutekano.

Teodoro Obiang Nguema yagize umuhungu we visi perezida
Teodoro Obiang Nguema yagize umuhungu we visi perezida

Ibi byasohowe mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho rivuga ko perezida wahaye uyu mwanya umuhungu we abaigenerwa n’iteka rya perezida.

Iri teka ry’umukuru w’igihugu rigira riti “Nshingiye ku Itegeko nshingiro rya Guinea Equatorial , ngize nyakubahwa Teodoro Nguema Obiang Mangue (umuhungu we) Visi Perezida wa Repubulika.”

Ikinyamakuru Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko Teodorin nguema Obiang w’imyaka 47 ashobora no kuzasimbura se ku butegetsi, akaba yari asanzwe ari visi perezida wa kabiri kuva mu 2012.

Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema yagiye ku butegetsi muri 1979, akaba yarongeye gutorwa mu matora yabaye kuwa 24 Mata yatsinze ku majwi 93.7%.

Uyu muhungu we akaba yarigeze gukurikiranwaho n’ubutabera bw’u Bufaransa kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ayikuye mu isanduku ya leta, ariko iki kirego kiza guteshwa agaciro.

Joseline UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu nawe umunsi numwe maze bakamuhindura amateka.

Comments are closed.

en_USEnglish