Digiqole ad

‘Budget’ mu burezi: Inyongera ya Miliyari 6 ku mishahara y’abarimu

 ‘Budget’ mu burezi: Inyongera ya Miliyari 6 ku mishahara y’abarimu

Rwanda 2007

*2015-2016; kukaba amashuri byashyizwemo miliyaridi 9, ubu ni 4
*Azashyirwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yikubye kabiri

Igenamigambi ku ngengo y’Imari izagenerwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amafaranga azashyirwa mu turere twose mu mafaranga y’mishahara y’abarimu ari miliyari 88 avuye kuri miliyari 82 yari yashyizwemo muri 2015-2016, naho azashyirwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari enye agera kuri miliyari umunani.

Ingengo y'imari mu burezi ya 2016/17 inganga na miliyari
Ubuzima bwa mwalimu buracyakenewe kwitabwaho

Iri genamigambi rigaragaza amafaranga yari yashyizwe mu nzego z’uburezi nka MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo barimo uturere mu mwaka wa 2015-2016 n’azashyirwamo muri 2016-2017.

Amafaranga yagenewe imishahara y’abarimu yavuye kuri 82 640 954 481 Frw yari yashyizwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 agera kuri 88 948 564 936 Frw mu mwaka wa 2016-2017.

Mu minsi ishize hakunze kumvikana ibibazo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho bamwe bavugaga ko bamwe mu banyeshuri babuzwa kwiga kuko batatanze amafaranga y’iri funguro bafatira ku ishuri.

Amafaranga yashyizwe muri iyi gahunda yikubye kabiri ugereranyije n’ayari yashyizwemo mu mwaka wa 2015-2016 kuko yari 4 678 612 538 Frw ubu akaba yarabaye 8 111 386 625 Frw.

Indi gahunda igaragaramo impinduka, ni ukubaka ibyumba by’amashuri, aho yagabanutseho miliyari zikabakaba eshanu kuko yavuye kuri 9 066 600 000 Frw ubu ikaba yarashyizwemo 4 500 000 000 Frw.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko umubare w’abantu bakuru bitabira amasomo yo gusoma, kubara no kwandika uri kugenda ugabanuka kuko wavuye kuri 112 656 muri 2014-2015 ukagera kuri 95 829 muri 2015-2016.

Iyi gahunda yo kwigisha abakuru gusoma, kubara no kwandika na yo yongerewe umubare w’amafaranga aho yavuye kuri 188 878 032 Frw muri 2015-2016 akaba yarabaye 285 022 529 Frw.

Kubaka amashuri byagabanyijweho miliyari 5…

Mu ngengo y’imari ya 2015-2016, gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri yari yashyizwemo 9 066 600 000 Frw, mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017 byagenewe 4 500 000 000 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafili Malimba Papias avuga ko iyi gahunda (yagabanyirijwe amafaranga) iri mu zizibandwaho mu zigomba gushyirwa imbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016-2017.

Dr Papias ati “ Ibizibandwaho ni byinshi amikoro akaba macye ariko bisaba guhitamo, birumvikana kugira ngo dukomeze kuzamura ireme ry’uburezi tugomba gushyiraho ibikorwa remezo, nko kubaka amashuri dusimbura ashaje…”

Minisitiri yavuze ko ibikorwa bizibandwaho bizagerwaho hitabajwe abafatanyabikorwa barimo amadini kugira ngo bubake ibyumba by’amashuri nk’uko basanzwe babikora.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abarimu niba basaba 80000 ku kwezi ni ukuvuga munsi ya US $ 100 bivuga amadolari ane ku munsi ntabwo bazi agaciro kabo na Leta ntibaha agaciro tubagomba kuko ibyo tuzi byose tubikesha mwalimu.Hari uduhugu nzi two muri Afrique aho mwalimu w’umutangizi ahembwa US $ 400 ni ukuvuga hafi 320.000 Frw. Usanga kuri école primaire hari imodoka zingana n’abarimu mu gihe iwacu nta n’igare abarimu bagira. Igihe kirageze ngo mwarimu ahabwe agaciro akwiriye.

  • oyabyo nibabongererwose ababantu bagizuruhare runini muiterambere ryacutwese nirya prezida ndetse, kukotwese twanyuzimbere ya mwarimu. ntampamvurero yokubahonyanga ngonuko aribenshi ngontibabona amafrangabahaza, bagize gukorumulimo uvunanye usaba umuhamagaro utoroshye nkuliya urimurukundo kuko kurerumwana utaruwawe sibuliwese yabikora bisabakuihangana nokuitanga none bagira noguhembwa urusenda koko???? nibabongerepe jyenyoberwa nicyobabahora. nkukobakemuye cyakibazo cyikiruhuko cyababyeyi bakakivana kukwezi nigice bakagisubiza kumezi3 nyumayo kwemezako bulimukozi azajya akatwamafranga kumushaharawe ajyemuli RSSB abariyo azajyayifashishwa kugoboka abababyeyi muli congé de maternité abariko babigenza nomukongera umushahara wamwalimu, bajyebayakata abakozi comme signe de reconnaissance (nkagashimwe tumugenerambese) kukonubundi twese mwarimuyaritanze ngotugere ahotugeze ubu, aliko abayobozibo bajyebabakata menshi kukonabo bahembwamenshi

  • Ariko nubwo museka leta ya KINANi, mbona iruta kure cyane iyi leta iriho muguhemba abarimu nabakozi ba leta muri rusange. None ko u Rwanda nta cm nimwe rwagabanunseho, nikuki iyi leta dufite ubu idahemba neza abarimu nabakozi bayo nkuko leta ya Habyalimana yabikoraga?

  • Ariko simba urumva leta yakinani irusha iyi guhemba ushingiye kuki affirmation nkizo zidafite aho zishingiye niziki, uruzi iyo uvuga uti mwarimu yahembwaga umushahara umufasha kugura umufuka wumuceri, ijerikani y’amavuta, umufuka w’amakara, gukodesha inzu, ibiro 25 by’ibishimbo, itike ya buri mugitondo no gutaha, hanyuma akaba yabona nayo kugura fanta sa sita, aho narikubyumva. Naho papias we uvuga ngo barimo kugerageza kuzamura ireme ry’uburezi bubaka ibikorwaremezo nko gusimbuza amashuri ashaje, ntiyigeze avuga ku mushahara, niba ayo mashuri azazamura ireme nta mwarimu, i don’t know

  • Iyi nkuru iravuga ngo; “BUDGET MU BUREZI”: INYONGERA YA MILIYARI 6KU MISHAHARA Y’ABARIMU”, nyamara ariko ntabwo isobanura neza niba izo miliyari 6 ari amafaranga atuma umushahara wa mwarimu wiyongera cyangw niba ari ibirarane Leta yari ifitiye abarimu igiye kubaha.

    Ikizwi cyo, ni uko nta yongezwa ry’umushahara wa mwarimu riri muri iyi budget. Byari bikwiye gusobanuka neza ero muri iyi nkuru kugira ngo itayobya abantu, kuko usomye umutwe w’iyi nkuru ubwayo, ushobora kwibwira ko habaye iyongezwa ry’umushahara w’abarimu kandi nyamara ntaryabaye.

  • umushahara mwarimu ahabwa, icyumweru gishira yarawurangije kandi mukuwucunga neza ntako aba atagize.ubuho ufite abana ntashobara no kubarihira minerval.mwarimu rero ihangane Imana izakwihera umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish