Digiqole ad

Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen Rutaha

 Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen Rutaha

Gen Rutaha avuga ko umutima wo gukunda igihugu watumye ingabo za RPF zitsinda abakoraga Jenoside ugihari

Mu mpera z’icyumweru gishize hibutswe Abatutsi biciwe kuri paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), kuri Saint Paul no mu nkengero zaho, muri uyu muhango, Brg Gen Denis Rutaha yavuze ko abasize bahekuye u Rwanda bagihirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazagera ku migambi yabo mibisha kuko imbaragaza zabatsinze ubu zamaze kwaguka.

Gen Rutaha avuga ko umutima wo gukunda igihugu watumye ingabo za RPF zitsinda abakoraga Jenoside ugihari
Gen Rutaha avuga ko umutima wo gukunda igihugu watumye ingabo za RPF zitsinda abakoraga Jenoside ugihari

Mu kiganiro yatanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, Brg Gen Denis Rutaha yavuze ko umugambi wa Jenoside wari warateguwe kuko indege ya Habyarimana ikimara kugwa, ingabo za RPA 600 zari zikambitse muri CND zahise ziraswaho.

Brg Gen Rutaha unayobora ingabo mu mugi wa Kigali, avuga ko muri uru rugamba bari bafite inshingano zikomeye kuko bagombaga kurwana n’abasirikare ba Leta, bagatanga ubutabazi kubo bashoboye gutabara ndetse bagahagarika Interahamwe zariho zica Abatutsi.

Uyu musirikare mukuru uvuga ko kugira ishyaka no gukunda igihugu ari byo byatumye batsinda uru rugamba, avuga ko mu minsi ine ingabo za mbere za APR zari zageze muri Kigali zivuye ku Murindi (wa Byumba).

Avuga ko urugamba rutari rworoshye kuko barwanaga n’abasirikare benshi bafite ibikoresho kandi bashyigikiwe mu gihe bo bari batallons umunani gusa.

Agaragaza inzira ndende y’urugamba, Brg Gen Rutaha ati “Interahamwe zatubereye umutwaro,…kandi hari Abanyarwanda bari banze (bashaka kugisenya) igihugu n’abanyamahanga babatizaga umurindi.

Brg Gen Rutaha uvuga ko Interahamwe zakoraga ibikorwa bya kinyamaswa, avuga ko urwango bari bafite rwahumaga ubwenge bwabo.

Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda kemeje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR, uvugwaho kuba ubarizwamo bamwe mu basize bakoze Jenoside,  ari bo bagabye ibitero birimo icyagabwe kuri station ya Police mu karere ka Rubavu muri Mata.

Nyuma y’ibi bitero mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yihanangirije uwaba ashaka gutera u Rwanda ko atazihanganirwa.

Brg Gen Rutaha wagarutse ku bantu bafite umugambi mubisha wo gusenya ibimaze kugerwaho, yavuze ko abasize bahekuye u Rwanda bagikomeje imigambi yabo ariko ko badateye ubwoba.

Ati “ Umutima wo gukunda igihugu watumye tubanesha cya gihe n’ubu uracyahari.”

Akomeza avuga ko urugamba barwanye badafite amikoro batarutsindwa ubu bayafite.

Ati “…Noneho ibikoresho n’ubwenge birahari mu buryo bwagutse,….ntabwo abo twanesheje kiriya gihe batunesha ubu.”

Brg Gen Rutaha avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igifitwe n’aba basize basenye u Rwanda ndetse ko bagiye bayikongeza mu bindi bihugu birimo iby’abaturanyi nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Repubulika ya Centrafrica n’ahandi bageze ku isi.

Brg Gen Rutaha yifatanyije n'abarokokeye muri Ste Famille, St Paul, CELA na Karguta kuzirikana abahaguye
Brg Gen Rutaha yifatanyije n’abarokokeye muri Ste Famille, St Paul, CELA na Karguta kuzirikana abahaguye
Yafashe umunota wo kubunamira
Mu gihe cy’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Mufite ibiruta ibya Moubarak yarafite Egypte se? Tujye tureka kwikirigita ngo duseke.

    • Egypte si u Rwanda. ubwo niba ibi ubicira inyeri uzagerageze maze urebe ko utazaririmba urwo ubonye.

      • hahaha urababaje niba utareba imahanga uko bimeze ese wowe witeguye kumufasha kururwana?? cg nukogeza!!

    • Uzageregeze gushotora U’Rwanda. Uzakubwitwa iza nyakabwana uhehebebe !

  • None se Moubarak hari uwakubwiye ko hari aho yagiye sha….Uwakubwira ko Sisi yaje mu gicucu cye… Ureba aho ubwenge bwawe bugarukira… Uzajye kubizaza Mohammed Morsi

    • Hari n’abandi benshi umuntu atarondora Tchewutceskou wa Rumaniya,, Markos wo muri Phipilinnes,Ntanibagiwe Mobutu wa hafi yacu.

      • Bakunzi b’Interahamwe n’izindi Ngaruzwamuheto mwese! Gukurikirana ibibera hirya no hino kw’isi mudafite ubwenge bwo kubyumva, bituma mwibona mu kibaye cyose kw’isi kandi ntaho bihuriye na mwe! Aho mwatsindiwe na n’ubu hitwa i Rwanda. Kandi uwabatsinze ntaho yagiye!Murakoze.

  • Mon General, ariko ubwo nturi kwirarira? Abarwanye intambara yinkotanyi yo kubohoza u Rwanda, bamwe baramfuye, abandi barahunze, abandi barashaje. Abo nvuze barubohoje bari baratesense bari bazi icyo barwanira. Urabona ab basore mbona birirwa mumaraha abashobora kurara mundake imyaka ine?

    • None se abahirahira bamaze imyaka ingahe mu mashyamba bicwa n’indwara inyamaswa na macinya? Aho bari barahishimiye cg ni amaburakindi? U Rwanda ruratera ntiruterwa mukobanyi icecekere uve mu magambo ukore ibi uvuga wirebere ngo urahura n’uruva gusenya?

      • wowe urasekeje!!! bari bageza kumyaka 30???
        ESE ko uvuga ko urwanda rudaterwa inkotanyi général avuga zateye ikihe gihugu?? CONGO, BURUNDI,TANZANIYA…..
        ufite ubuhe bwenge???

        • Mutegereje rero imyaka 30 ngo mubone gutera u Rwanda nk’Inkotanyi? Hazaba habuzeho umwe urabara nabi. Haha. Uretse ko Ingendo y’undi ivuna buriya. Histoire wibwira ko igendera ku masaha? Ariko komereza aho rata. Ntako bisa kubona imyumvire yawe. Egypt wibonamo uzabaze imyaka imaze ikubitwa na Israël ubutitsa. Igihe cyo kwigaranzura cyayo cyararenze! Haha. Amashusho wirirwa ubona muri televiziyo ukayabonamo indagu nta kigenda. N’imyumvire yawe n’uko.

      • Aa ! Abantu bazanye inda wagirango baratwite inda zitajya zivuka, naho wowe uracyari ku ruhu inka yarariwe kera !

    • mubwire uwampayinka!!!

    • MUBWIRE UWAMPAYINKA!!!
      wenda yakumva.

  • Nyamara harubwo ushobora guhora witeze ko uzaterwa n’uturutse hanze ukazitira inkike zose z’urugo rwawe ukarara hanze utegereje ngo abaza kukugabaho ibitero wajya kumva ukumva mubyara wawe ari kuburiri bwawe ari kunezeza uwo washatse, cyangwa abishywa bawe baguhagaze hejuru bakumanikisha amaboko…! Nzi neza ko ntawe uzaturuka hanze ngo adutere adushobore nyamara ndibuka ko amateka avuga ko ibyabereye ku Rucunshu birenze ibitero by’abanyabungo…!

    • Ubuze uko agira yigira umuhanuzi. Ndabona uyu mwanya duhabwa ngo twandikeho ugenewe Ibitekerezo, ariko buri wese yishyiriraho ibyifuzo n’inzozi ziyambitse ubucurabwenge bwa mafene gusa. Bamwe ngo tuzatera iki gihe n’iki, abandi ngo muzaba mureba!Ngizo za Rucunshu ngabo ba Mibambwe. Mwazabivuze se bibaye mukitwa inzobere mw’itangazamakuru aho kwigira abapfumu kandi mudashobora no kutubwira niba ejo imvura izagwa? Ibintu ntibyikora birategurwa. Abavuga ngo bazatera hashize imyaka iyi n’iyi ntacyo bazakora turabizi, ababikoze nyabyo ntibabanje guteguza,ibindi ni amanyembwa.

  • Iyo mihigo ntaho yabageza burya nta kipe iba nto mu kibuga ndibuka vuba aha APR itsindwa na RUSIZI! Abanyarwanda dushatse twaca bugufi tukumvikana tugasangira duke twacu ntawe uhejwe naho iby’intambara byo umenya uko itangira ntumenya uko irangira kandi rero uhere no ku mvugo y’uyu mujenerali wavuga ko inkotanyi zitafashe igihugu kubera imbaraga zarushije inzirabwoba ahubwo jye mbona ari Imana yakizihereye kubera ibibazo byari mu gihugu zirahirwa rero niba zarabikemuye ariko biramutse bitarakemutse Imana yashaka undi muti twe tutamenya kuko ntijya yihanganira ko amaraso asimbura amaraso mu gihugu.

  • Njye Ndahamanya n’uyu mu General ntamwanzi w’u Rwanda uzihanganirwa mu gihe ashatse gusenya ibyo twagezeho, abakuru n’abato tuzarurwanirira kugera ku munota wa nyuma, Gukunda igihugu biturimo ntawe tuzemerera kugihumgabanya, ibindi mu bireke.

  • Simba Jean mugitondo kare ushake agaticket ujye guhamagara ziriya mbwa zene wanyu(interahamwe) mugerageze gutera u Rwanda tubahumbahumbe mwo gashira mwe, interahmwe mugendana amaraso mugahanga muzarinda mujya kwa shitani mutarakaraba

    • @
      Abahemu gusa and Emma,
      ko ubushyize nunvise muvuga ko muribwabwaribwa, kandi muhora mutegerejeko babashotora, umusi ukurikiyeho bakabakora mujijo hariya i Mudende. Bakica abapolice ningabo zirinze umupaka, harya hari icyo mwakoze? Sindinterahamwe, ahubwo mbona mufite amagambo gusa ntabikorwa. Kuko iyo muba mufite ibikorwa bijyane nibyo muvuga izonterahamwe uvuga muba mwarazirandure hariya Congo.

  • Ngo bazanye inda…ngo ntibarara mu ndake…. Ngo barashaje…wowe va mu magambo gerageza bigerageze kidogo tu urebe ibikubaho just try us…

  • mureke kurota intambara rwose ntazo dushaka, niyo FDLR yaba igizwe nabantu 5 nta ntambara nabo dushaka. Dushaka amahoro, ese ntitwabonye izihagije? ubwo rero inda ihaze burusheti yibagirwa ahashize ngo turakomeye, dufite burende nindege, wibeshye turwane. Kuba uzi kurwana ukamutsinda ariko yishe benewanyu bikungura iki?

    Ese iyo umuntu amenya ubwenge ukabona ko interahamwe ziri bukore genocide watera u Rwanda uziko hari bupfe 1million? cyangwa wabyihorera ugashaka inzindi nzira?

    Nkuko abaganga bashinzwe kurinda indwara kuruta kuzivura, Police igakumira ibyaha kuruta guhana.
    Nabasirikare bazabigishe gukumira intambara kuruta kuzirwana.
    Murakoze, Nkunda u Rwanda aho njishe igisabo sinzahatera ibuye.

  • Murigereranya n’impinduka zibera mu bihugu byo kw’isi se… ninde watsinzwe uruhenu nkamwe? Ninde witeye umuvumo nk’uwanyu? Kwica abatabarwanya byo murabizi,nyamara n’umwana wafata imbunda yabirukankana paka Tingitingi.

  • FDLR (Forces démocratiques de libération du Rwanda) niba zimaze imyaka 21 zigamba kubohoreza u Rwanda muri Congo zikica abanyekongo aho kwica aBanyarwanda,n’uko zitayobewe ririya jambo rivuzwe na General. Abibonamo Egypt n’ibindi byo muri TV badafite ubwenge bwo kumva bo, nibakomeze kurota.

  • congratulation afande babwire bokata ntacyo bakora byararangiye ibyobatakoze ntabyo bazakora.

  • samahani afande tubifurije ubwenge nkubwa saromo n’ubutwari nkubwa dawidi congratulation mukomeze mubabwire muboze mumitwe kuko harabagifitemo ankaba ariko baribeshya azabavuriramo bokata,imana ijye ikomeza ibabe hafi mwe nabomuyoborana n’umuryango wanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish