Digiqole ad

Kirehe: Abahinzi b’inanasi barashinja abayobozi babo kunyereza miliyoni 18

 Kirehe: Abahinzi b’inanasi barashinja abayobozi babo kunyereza miliyoni 18

Aba bahinzi b’inanasi bavuga ko batazi irengero ry’amafaranga yavuye mu musaruro

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abahinzi b’inanasi mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ryabo kunyereza amafaranga yavuye mu musaruro w’inanasi babariraga mu miliyoni 18 . Ngo ubu bahagaritse ubuhinzi.

Aba bahinzi b'inanasi bavuga ko batazi irengero ry'amafaranga yavuye mu musaruro
Aba bahinzi b’inanasi bavuga ko batazi irengero ry’amafaranga yavuye mu musaruro

Aba baturage babarirwa muri 95 bavuga ko buri muntu yari yizigamiye ibihumbi 12 n’umusanzu wibihumbi 20 batanze binjira muri iri shyirahamwe.

Aya mafaranga baguzemo umurima wa miliyoni imwe n’ibihumbi 600, bakawuhingamo imbuto z’inanasi, gusa bavuga ko nyuma yo gusarura batazi irengero ry’amafaranga yavuye muri uyu musaruro w’inanasi bari bahi bari bahinze kuri Hegitare Eshatu.

Aba bahinzi bavuga ko nyuma yo kuburirwa irengero ibyavuye mu maboko yabo, muri 2011 bahise bahagarika ubu buhinzi, bavuga ko kuva iki gihe amaso yaheze mu kirere bategereje ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo bubaha amafaranga yabo.

Uzabakiriho Jean Baptiste agira ati ” Duheruka dutera tunasurura ariko amafaranga yavuyemo ntituzi irengero ryayo, kandi twari twashoyemo imbaraga nyinshi zirimo gutunganya umurima n’ibindi.”

Petero Celestin w’imyaka 62, we avuga ko ababazwa n’ingufu bataye muri uyu mushinga. Ati ” Mbabazwa n’uko ibyo twari tumaze gutangira ntacyo byatumariye, isambu twayiguze ku mafaranga yacu ndetse n’imbuto nitwe twaziguriye, no guhinga twakoresheje amaboko yacu.”

Rwabuhihi Pascal uyobora umurenge wa Musaza yatubwiye ko abarebwa n’iki kibazo bose barimo umuyobozi w’iri shyirahamwe, Mukamazera Peragia bari gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Uyu muyobozi utanga icyizere ko mu cyumweru gitaha iki kibazo kizaba cyasobanutse, avuga ko ubuyobozi buzamenya neza abagize uruhare mu kunyereza iyi mitungo.

Ati ” Turashaka kwinjira muri iki kibazo takakimenya neza kugira ngo tubafashe bakomeze bakore ubuhinzi bwabo.”

Rwabuhihi avuga ko abayobozi b’iri shyirahamwe bariho bitaba kugira ngo bakorweho iperereza, ndetse ko umuyobozi waryo yavuze ko iki kibazo cyabazwa itsinda ryari ryashinzwe ibikorwa byo gusarura.

Rwabuhihi akomeza agira ati “ Dutegereje ko mu cyumweru gitaha tuzabonana na bo (basaruye)  kuko ibivugwa n’uyu muyobozi wabo ntitwabishingiraho tutabanje kumva urundi ruhande, bagombaga kwitaba muri iki cyumweru ariko ntibaje dutegereje mu cyumweru gitaha.”

Umusaruro wavuye muri uyu murima wari wahizwemo imbuto z’inanasi zibarirwa mu bihumbi 60, ubarirwa muri miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish