Ngoma: Haravugwa urubyiruko rw’inzererezi rwishoye mu buraya n’ubujura

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma haravugwa ibikorwa by’umutekano muke uterwa n’abana b’inzererezi bitwikira ijoro bakamena amaduka bakiba ibicuruzwa abandi b’abakobwa bakishora mu bikorwa byo kwicuruza. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo kidakanganye kuko buherutse gufata abana bakoraga ibikorwa nk’ibi bakajyanwa mu bigo ngororamuco. Iki kibazo cy’urubyiruko rutungwa agatoki kuba intandaro y’umutekano […]Irambuye

S. Africa: Umugore wibye uruhinja mu 1997 yakatiwe gufungwa imyaka

Kuri uyu wa mbere, mu rukiko Rukuru rw’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, umugore washinjwaga kwiba uruhinja rw’umwana w’umukobwa mu 1997 yahamijwe icyaha cyo gushimuta, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Uyu mugore wahamijwe icyaha cyo gushimuta, yahengereye umubyeyi wari wabyariye mu bitaro bya Groote Scuur I Cape Town asinziriye ahita yiba uyu mwana umaze kuba umwangavu dore […]Irambuye

Abarokokeye mu Gatumba barasaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bamushinja

*Bavuga ko UN yagize uruhare ruziguye muri ubu bwicanyi, ko ari na yo ikomeje gukingira ikibaba *Barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare bamuvugaho… Mu muhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba, I Burundi, abafite ababo babuguyemo n’ababurokotse, bavuga ko ababiciye bakomeje kwidegemba bityo ko bafatwa bakabiryozwa by’umwihariko Depite Agaton Rwasa wanahawe […]Irambuye

Irushanwa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ I Bugesera ryahuruje benshi (Amafoto)

Ni irushanwa risanzwe riba buri mwaka rihuza abasiganwa n’imodoka, kuri uyu wa Gatandatu ryabereye I Bugesera nyuma y’aho ritangirijwe kuri Stade nkuru ya Kigali (Amahoro) kuri uyu wa Gatanu. AbanyaBugesera bari babukereye kugira ngo bihera amaso. Amafoto… Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 28 baturuka mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Zambia. […]Irambuye

‘Na we arashoboye’- Karemera kuri ‘HeforShe’…Ngo Kagame yamubereye ikitegererezo

*Atunganya amashusho, ubutumwa ku buringanire, yifashishije agakino k’amashusho, *Ngo ntawashidikanya ko Kagame ari intangarugero muri byose, by’umwihariko Uburinganire, *Avuga ko uburenganzira bwa muntu butareba gusa imiryango ibuharanira…  Mu rwego rwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’umuryango, Karemera Yves utunganya amashusho hano mu Rwanda, yifashishije umukino mugufi w’amashusho ugaragaza ko ntacyo umugabo yakora ngo […]Irambuye

Ngoma: Bari kurarana n’ingurube mu nzu kubera ubujura buzugarije!

Bamwe mu borozi b’ingurube bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma bahisemo kujya bararana n’aya matungo mu nzu kubera ubujura budasanzwe bukomeje kuyakorerwa. Aba baturage bavuga ko ubu bujura bukomeje gufata indi ntera, bavuga ko abajura biba izi ngurube bazambutsa bakazijyana mu karere ka Kayonza, bakazijyana ari nzima cyangwa bazibaze. Iki kibazo cy’ubujura, kigaragara […]Irambuye

Iburasirazuba: Urubyiruko rwize imyuga ngo ibapfira ubusa kubera kubura ibikoresho

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko amasomo y’imyuga bigishwa abapfira ubusa kuko iyo bayasoje badafashwa kubona ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bigatuma bakomeza kuba imbata y’ubushomeri. Byagarutsweho n’urubyiruko rugizwe n’inkumi n’abasore bagera kuri 210 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atandatu […]Irambuye

Kudakoresha ikoronabuhanga mu gucunga iby’amakoperative bituma ahomba

*Mu makoperative 41, hanyerejwe asaga miliyoni 120 Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative uzaba kuri uyu wa Gatanu, amakoperative yo mu Rwanda aranengwa kudakoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutungo wayo bigatuma agwa mu gihombo cyugarije amwe muri yo. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Froncois Kanimba avuga ko amakoperative abereyeho kunganira Leta mu […]Irambuye

en_USEnglish