Digiqole ad

Iburasirazuba: Urubyiruko rwize imyuga ngo ibapfira ubusa kubera kubura ibikoresho

 Iburasirazuba: Urubyiruko rwize imyuga ngo ibapfira ubusa kubera kubura ibikoresho

Bavuga ko bakuru babo bibasiwe n’ubushomeri kandi bitwa ko nabo bahawe amahugurwa

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko amasomo y’imyuga bigishwa abapfira ubusa kuko iyo bayasoje badafashwa kubona ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bigatuma bakomeza kuba imbata y’ubushomeri.

Bavuga ko bakuru babo bibasiwe n'ubushomeri kandi bitwa ko nabo bahawe amahugurwa
Bavuga ko bakuru babo bibasiwe n’ubushomeri kandi bitwa ko nabo bahawe amahugurwa

Byagarutsweho n’urubyiruko rugizwe n’inkumi n’abasore bagera kuri 210 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atandatu bigishwa amasomo y’imyuga yateguwe n’Umushinga utegamiye kuri Leta witwa EHE (Education Health and Economy).

Aba basore n’inkumi bigishijwe ubukanishi bw’amagare, kudoda no gusudira, banahawe ibikoresho byo gutangiriraho ariko bakavuga ko hari umubare munini wa bagenzi babo bahuguwe ariko ubu bakomeje kubaho batega amaboko kuko bo batafashijwe kubona ibikoresho.

Bizimana Hamza waturutse mu murenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza, ati “ Hari benshi mu rubyiruko bigishijwe imyuga nzi, ariko na n’ubu ubona ntacyahindutse ku mibereho yabo, bitewe n’uko bahabwa ubumenyi nyuma ugasanga ntiborohewe no kubona ibikoresho.”

Uyu musore urangije mu kiciro cyahawe ibikoresho, avuga ko aya mahirwe batazayapfusha ubusa. Ati “ Kuri twe ndabona ari amahirwe akomeye kuko nta mwanya tuzapfusha ubusa kuko tugiye guhita dutangira gusudira bityo twiteze imbere.”

Mugenzi we, Mushimiyimana Aisha wahawe imashini yo kudoda, avuga ko aza kwiga iyi myuga yari amaze igihe arangije kwiga amashuri yisumbuye ariko ko yari atunzwe n’ababyeyi, akavuga ko iyi mashini igiye kumufasha kuruhura ababyeyi bari basanzwe bamuha buri kimwe.

Uyu mwari wagarutse kuri bakuru be bagiye bahabwa aya masomo ariko ntibafashwe kubona ibikoresho, avuga ko kwigishwa iyi myuga ntubone igishoro cyangwa ibikoresho ntaho uba utaniye n’utarayize.

Ati “ Kwigishwa imyuga ntuhite ubona ibikoresho wakwifashisha kugira ngo utangire gukora, n’ubundi ntacyo bimara kuko usanga ubushomeri bucyugarije urubyiruko rwinshi rwarangije nkatwe ariko ntirubone ibikoresho…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango wahuguye uru rubyiruko, Sheikh  Muhoza Issa avuga ko bahisemo guhugura urubyiruko bakanaruha ibikoresho kugira ngo ibyo bize bitazabapfira ubusa ahubwo bihindure imibereho yabo.

Avuga ko nyuma y’iki kiciro cya kane gisoje amasomo nk’aya, uyu muryango ugiye kuba ucumbikiye aha mu gutanga amasomo, kugira ngo abasaga 500 bamaze kwigishwa muri iyi gahunda bakurikiranwe banakorerwe isuzuma ko hari ibibazo bafite bityo niba bihari bishakirwe umuti.

Ati “ Tugiye kubakurikirana kugira ngo turebe uko ibyo bigishijwe babishyira mu bikorwa, tumenye ese ibyo twabahaye byabagiriye akamaro? Ese hari ingorane bafite?…”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Ngoma, Kirenga Providence, yasabye uru rubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo n’andi mahirwe atangwa na leta ku bishyize hamwe abagereho.

Kirenga avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buzafasha uru rubyiruko mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rwiteze imbere runazamure akarere kabo.

Ibikoresho byahawe uru rubyiruko, birimo imashini zo kudoda, bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse uyu muryango wabahuguye wabemereye kuba ubakodeshereje inzu zo gukoreramo mu gihe cy’amezi atatu.

Ubuyobozi bwa EHE buvuga ko bugiye kuba bucumbikye aha kugira bukurikirane abasoje amasomo
Ubuyobozi bwa EHE buvuga ko bugiye kuba bucumbikye aha kugira bukurikirane abasoje amasomo
Bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha kwiteza imbere
Bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha kwiteza imbere
Zimwe mu mashini zahawe uru rubyiruko ngo zitezweho guhindura imibereho yabo
Zimwe mu mashini zahawe uru rubyiruko ngo zitezweho guhindura imibereho yabo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish