‘Na we arashoboye’- Karemera kuri ‘HeforShe’…Ngo Kagame yamubereye ikitegererezo
*Atunganya amashusho, ubutumwa ku buringanire, yifashishije agakino k’amashusho,
*Ngo ntawashidikanya ko Kagame ari intangarugero muri byose, by’umwihariko Uburinganire,
*Avuga ko uburenganzira bwa muntu butareba gusa imiryango ibuharanira…
Mu rwego rwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’umuryango, Karemera Yves utunganya amashusho hano mu Rwanda, yifashishije umukino mugufi w’amashusho ugaragaza ko ntacyo umugabo yakora ngo kinanire umugore. Avuga ko Perezida Paul Kagame ari we wamubereye ikitegererezo mu kwinjira muri uru rugamba. Yaganiriye n’Umuseke…
Karemera Yves w’imyaka 24 avuga ko urubyiruko ari rwo musingi w’ejo heza h’u Rwanda bityo ko rukwiye guhaguruka rugakoresha imbaraga rufite rugateza imbere gahunda nk’izi zo kubaka ubwuzuzanye bw’abatuye isi.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ari mu bagabo ba mbere biyandikishije mu gushyigikira ubukangurambaga bwiswe ‘Heforshe’ bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.
Karemera Yves washyize hanze umukino mugufi w’amashusho ugaragaza ko abagore nabo bashoboye, avuga ko ubutumwa bwakunze kugarukwaho na Perezida Kagame ari bwo bwamukoze ku mutima akumva ko na we nk’umuntu usanzwe atunganya amashusho hari icyo yakora.
Ati “ Hari aka video nabonye nako ko kuri HeforShe avuga (Kagame) ko uburenganzira bwa muntu butareba imiryango ibuharanira gusa, ahubwo ko bureba buri wese, mpita numva ko nanjye nshobora gukora video igaragaza ko umugore na we ashoboye.”
Uyu musore uvuga ko Perezida Kagame yamubereye ikitegererezo, avuga ko kutabona ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda afatiye runini u Rwanda na Afurika muri rusange byaba ari ukwirengagiza ibigaragarira amaso.
Ati “ Isi yose irabibona, niba abahanga bicara bakavuga bati Perezida w’u Rwanda ni umuntu utekereza kure, uteze imbere abo ayobora mu buryo bwose bushoboka, wowe utabibonye waba ufite ikibazo.”
Mu mashusho yakozwe na Karemera, agaragaza umukobwa wakoraga mu nzego z’umutekano wafashije umusore gufata umujura wari umwibye ikofi n’abandi bakobwa bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubwubatsi.
Karemera avuga ko Leta zabanje zaranzwe no guheeza abagore mu bikorwa bitandukanye ariko ko ubu umugore afite ijambo mu nzego zifata ibyemezo n’izigenga.
Uyu musore ugaragaza itandukaniro ry’ubuzima bw’umugore wo hambere n’uwo muri iyi minsi, avuga ko u Rwanda rwitwaye neza ubwo gahunda ya ‘HeforShe’ yatangizwaga, ndetse ko nabyo biri mu byamuteye inyota yo kuyikoraho.
Ati “ Byari bitangaje kubona u Rwanda ruza imbere y’ibihugu nka Amerika, nka Mexique dusanzwe tuzi ko bikomeye ku isi ariko natwe nk’Abanyarwanda twagaragaje ko uburinganire hagati y’umugore n’umugabo turi imbere.”
Umugore na we arashoboye…
Karemera Yves avuga ko abagore n’abakobwa bakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye byari bisanzwe bifatwa ko ari iby’abagabo gusa.
Ati “ Ubu basigaye ari abamotari (motard), ari abashinzwe umutekano, ni aba Engenieur (abubatsi bakomeye).”
Karemera ugaruka ku mibare y’abagore bakomeje kugaragara mu nzego zifata ibyemezo nko mu nteko ishinga amategeko, avuga ko Abanyarwanda badakwiye kwiraara kuko uburinganire butaragerwaho 100%.
Uyu musore ukiri ingaragu anenga abagabo bagikandamiza abagore babo, akagaya n’abagore ubwabo bakomeje kwitinya kandi Leta y’u Rwanda yarabahaye ijambo.
Abagira inama, agira ati “ Bakwiye gukanguka, bakumva ko na bo bashoboye, na bo bakitabira gahunda yo kwihangira imirimo nk’uko Leta ihora ibidushishikariza, bagakora ibyo bashoboye kuko burya ntawe utagira icyo ashoboye.”
Akangurira urubyiruko rw’u Rwanda guhagurukira politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo kuko ari rwo rufite imbaraga zihagije n’ubumenyi bujyanye n’ibihe isi igezemo.
Umukino mu mashusho…
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW