Mu mahugurwa urwego rw’Umunyi rwahaye bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ku bijyanye no kwirinda ruswa, kuri uyu wa 24 Kanama, aba bakora uyu mwuga bazwi nk’Abamotari (Motard) bemereye uru rwego rwabahuguye ko bamwe muri bo baha Police ruswa. Umwe muri aba bamotari 50 n’urwego rw’umuvunyi witwa Habiyakare Gregoire avuga ko bamwe […]Irambuye
*Iyi serivisi ngo ikora nka ‘Call Center’ ariko yo ntisaba ibikoresho bidasanzwe, *Ngo birashoboka ko nyiri ikigo yazajya yishyurira abakiliya bahamagara. Kuri uyu wa 24 Kanama, MTN Rwanda yatangije serivisi nshya mu itumanaho ryo mu Rwanda izwi nka ‘Business Call Assist’, izifashishwa n’ibigo by’imari iciriritse (SME) mu kubihuza n’abakiliya babyo. Abayobozi mu bigo biteganya kuzayikoresha […]Irambuye
*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye
Abaturage bagera kuri 180 bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo imihanda yo mu mugi wa Kayonza, bakavuga ko babazwa no kuba bakirwa nabi iyo bagannye ubuyobozi. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2007 imwe mu mitungo […]Irambuye
Nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu bigambye igitero cyahitanye abantu 54 muri Turkey, kuri uyu wa mbere, leta ya y’iki gihugu yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose igakura abarwanyi b’uyu mutwe bashinze ibirindiro hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Syria. Iki gitero cyagabwe kuwa Gatandatu mu mugi wa Gaziantep mu bukwe bw’abazwi nk’aba […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye inkambi ya Mugombwa yatujwemo impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Gisagara, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’amazi ava muri iyi nkambi kuko yangiza imwe mu mitungo yabo yiganjemo imyaka iba ihinze mu mirima. Aba batuarege bavuga ko baherutse kubarirwa kugira ngo bimurwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bavuga ko bamaze imyaka itatu […]Irambuye
*Biteganyijwe ko nibasoza aya masomo bazahabwa Miliyoni Eshanu kuri buri muntu… Abarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami atandukanye batari babona akazi, bari kwiga guteka mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Mpanda Vocation Training Center), bavuga ko bizeye kubona akazi kuko babona ishoramari ry’amahoteli riri gutera imbere mu Rwanda no mu karere. Biteganyijwe ko nibasoza aya […]Irambuye
*Ngo yatangiye yumva uburyohe bw’ibyuma birangira anuriwe… I New Delhi mu Buhindi, umugabo wari umaze amezi abiri amira bunguri ibyuma, bamukuyemo ibyuma 40 nk’uko bitangazwa n’umudogiteri wayoboye igikorwa cyo kubaga uyu mugabo. Aganira na CNN, Dogiteri Jatinder Malhotra wayoboye abaganga babaze uyu mugabo, yagize ati “ Natwe twamubaze byaduteye ubwoba.” Akomeza agira ati “ Byadukoze […]Irambuye
*Imitangire ya serivisi na yo yahindutse: Nta mwana uzahabwa icyumba atari kumwe n’umubeyi, *Serivisi ya Gym Tonic itari ihasanzwe na yo izahaboneka. Umuyobozi wa Hotel Heartland yahoze yitwa Mount Kigali Hotel avuga ko nyuma yo kuvugurura ibikorwa by’iyi Hotel, hagiye gushyirwamo serivisi zitari zihasanzwe ndetse ko n’imitangire y’izari zihasanzwe yavuguruwe. Avuga ko iyi hotel itazigera […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, abatuye mu karere ka Kayonza bazindukiye mu muganda udasanzwe wari ugamije gusukura umugi wa Kayonza wari umaze iminsi ugaragaramo isuku nke kubera amasashi menshi yari anyanyagiye muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo cy’umwanda umaze iminsi ugaragara mu mugi bugiye guhagurukira butegura imiganda idasanzwe nk’uyu. Kwinjira muri uyu […]Irambuye