Digiqole ad

Kudakoresha ikoronabuhanga mu gucunga iby’amakoperative bituma ahomba

 Kudakoresha ikoronabuhanga mu gucunga iby’amakoperative bituma ahomba

Min Kanimba avuga ko kudakoresha ikoranabuhanga mu gucunga ibya koperative bituma imiungo yanyerejwe idakurikiranwa

*Mu makoperative 41, hanyerejwe asaga miliyoni 120

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative uzaba kuri uyu wa Gatanu, amakoperative yo mu Rwanda aranengwa kudakoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutungo wayo bigatuma agwa mu gihombo cyugarije amwe muri yo.

Min Kanimba avuga ko kudakoresha ikoranabuhanga mu gucunga ibya koperative bituma imiungo yanyerejwe idakurikiranwa
Min Kanimba avuga ko kudakoresha ikoranabuhanga mu gucunga ibya koperative bituma ibyanyerejwe bidakurikiranwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Froncois Kanimba avuga ko amakoperative abereyeho kunganira Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko akaba yitezweho kugira uruhare runini mu gufasha Abanyarwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2020.

Avuga ko iyi ntego itagerwaho mu gihe hakomeje kugaragara ibibazo mu mikorere y’amwe mu makoperative, aho yaboneyeho kunenga abayobozi bw’amwe mu makoperative batuzuza inshingano zabo ahubwo bakarangwa no kurigisa imitungo y’abanyamuryango.

Min. Kanimba ananenga bamwe mu banyamuryango ba za Koperative badakurikirana imikorere y’ababayobora bikarangira babasahuye ibyavuye mu mitsi yabo.

Hakunze kumvikana abaturage bashyira mu majwi abayobozi ba za Koperative ko bababuriye irengero nyuma yo kunyereza amafaranga n’indi mitungo bari bamaze kugera.

Igenzura ryakozwe mu makoperative 51, ryerekanye ko 41 muri yo agaragaramo ibi bibazo by’imicungire mibi y’imitungo y’amakoperative zanyerejwemo amafaranga asaga miliyoni 120.

Kanimba avuga ko ubu buriganya buhabwa icyuho no kuba amakoperative menshi akorera mu Rwanda adakoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutungo wayo bikanatuma imitungo yanyerejwe itabasha gukurikiranwa no kugaruzwa.

Ati “Iki kegeranyo twagikoze muri uyu mwaka nabwo ari uko duhamagawe n’abaturage, twasanze ariya mafaranga hari ayibwe, andi agakoresha mu buryo butazwi n’abanyamaryango.”

Uyu munsi Mpuzamahanga watangiye kwizihizwa mu 1995, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Koperative: Ingufu zo gukorera ejo hazaza harambye’.

U Rwanda rukaba ruzawizihiza kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko uzitabirwa n’uhagarariye amakoperative ku mugabane wa Afurika.

Leta y’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru barimo umukuru w’igihugu bakunze gushishikariza Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative kuko imbaraga zishyize hamwe zitanga umusaruro utubutse ndetse zikazamurana.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Minisitiri Kanimba Francois twamwemeraga ariko noneho nawe dutangiye kumwibazaho byinshi bitewe n’ibyo asigaye avuga. Birababaje kubona umuntu uzi ubwenge yihanukira akemeza ko kudakoresha ikoranabuhanga aribyo bituma amakoperative ahomba.

    Nonese ko twese tuzi neza ko ahanini ayo makoperative ahanini ahomba kubera abayobozi bayo bacunga nabi umutungo cyane cyane bawunyereza, ubwo ikoranabuhanga rihurirahe n’umururumba n’ubusambo byaashinze imizi n’intebe mu bayobozi b’ayo makoperative. Gukoresha mudasobwa se bibuza uwiba kwiba??!!

    Bayobozi bacu rwose nimusigeho kujya mwiha amenyo y’abasetsi. Nimujye muvuga ibintu mwabanje gutekerezaho neza kandi mwakoreye ubusesenguzi buhagije.

  • ariko koko ubu turagana hehe niba abayobozi basigaye babeshya cyane kandi bagatekinika. Ubu koko ngo cooperatives zihomba kubera ko nta koranabuhanga? research yakozwe gute? cg ni tekinika.com? ubu mu RWANDA ni companies zingahe zimaze guhomba kandi zifite ikoranabuhanga kandi zinayoborwa na babandi baminuje? NTIMUKABESHYE

  • ariko umenya KANIMBA yavuze ibi ngibi yamaze gufata kuri ka manyinya(akayoga)! KO MBONA ARI AMAKOSA YAVUZE? UB– USE YABANJE KUGISHA INAMA? yewe uy we nsigaye mwibazaho kweli,umenya ahari ananiwe

  • KANIMBA we urabeshya cyaneeee!! wari uzi ko ikoranabuhanga baryibisha ibintu? burya ikoranabuhanga ntabwo ari inspecteur. Nshobora kugucucura utwawe twose kandi mfite ikoranabuhanga. NTABWO KOPERATIVE ZIHOMBA KUBERA KUTAGIRA IKORANABUHANGA:niyo bayigira ntibyababuza guhomba. Kuko umujura ni umjura

  • ariko ubanza arimwe mwasomye ka manyinya, Minister icyo yavuze mwacyumvise cg mwihutiye gusa kuvuga? 1. yanenze abayobozi bamakoperative banyerezan umutungo wa rubanda 2.anenga nababatiza umurindi kandi avuga ko kudakoresha ikoranabuhanga bituma bamwe bikorera uko bishakiye ntibanabashe kugenzurwa.

  • .

Comments are closed.

en_USEnglish