*Ngo mu masaaha y’amanywa imodoka nini zizajya ziwukumirwamo… Kuri uyu wa 11 Kanama, umugi wa Kigali watangije imirimo yo gutunganya umuhanda uva ku Kabindi (Kimihurura) werekeza kuri ‘Rond point’ nini iri hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center, ugakata kuri Hotel Top towel. Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko uyu muhanda uzatangira kunyuramo ibinyabiziga mu ntangiro z’icyumweru […]Irambuye
*Prof Shyaka avuga ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi Abaturage itagira abayobozi abamalayika, *Abanya-Gakenke ngo ntawe ugikora urugendo ajya kuri ‘Komini’ cyangwa asiragire mu buyobozi, *Bavuga ko ibiiza byabakomye mu nkokora… U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’Ubushobozi abaturage. Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo […]Irambuye
*Prof. Shyaka avuga ko umuyobozi ukora nabi atari uw’igihugu, *Prof Shyaka ati “Mu Rwanda ntibyarenze igaruriro. Hari ahandi usanga nta hasi nta hejuru” Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase avuga ko kuba abaturage bafitiye ikizere abayobozi bo mu nzego zo hejuru kurusha abo mu nzego zo hasi ari amahirwe kuko ari bo bakebura […]Irambuye
*Ku nshuro ya gatatu bakatiwe iminsi 30, *Ubushinjacyaha ngo burakegeranya ibimenyetso, *Bisobanura bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko nta cyaha bakoze… Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye kwemeza ko abakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba birimo gushaka gukorana n’imitwe y’Iterwabwoba irimo uwiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State) bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Uru rukiko rwemeje ifungwa ry’agateganyo kuri aba bantu […]Irambuye
Mu biganiro byahuje umuyobozi w’intara y’Amajyaruguruguru, Bosenibamwe Aime n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 08 Kanama, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zabaga zitagenewe zigomba kugarurwa bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka. Muri ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umasaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wakongerwa, […]Irambuye
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Captain Guillaume Ndjike yatangaje ko abarwanyi bakekwa kuba ari abo mu mitwe irwanira muri iki gihugu, barimo na FDLR baraye bitwikiriye ijoro bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu, bakivugana abantu 14. Aya makuru yanemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri ibi […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu, mu myaka ikurikirana, Ikipe ya Kaminuza ya Kibungo, UNIK VC yongeye gutwara igikombe cy’irushanwa ‘NSSF-KAVS International’ rihuza amakipe ya Volley ball yo mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, ryaberaga muri Uganda. Iri rushanwa ryasojwe kuri iki cyumweru, Ikipe ya Kaminuza ya Kibungo, UNIK VC yanatwaye igikombe cya shampiyona ya Volley ball […]Irambuye
Mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n’umwanda zirimo ‘Chorela’ zikomeje kwibasira abatuye mu duce two mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, inama y’Umutekano yaguye y’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba yafashe icyemezo cy’uko uku kwezi kugomba gushira buri rugo rwo muri iyi ntara rufite ubwiherero. Igenzurwa riherutse gukorwa n’abajyanama b’ubuzima mu ntara y’Uburengerazuba, ryagaragaje ko hari umubare munini w’abaturage […]Irambuye
Ikigo ARISE gihuriwemo n’ibigo bitatu kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nk’umunyamigabane wayo aho kizaba gifitemo umugabane wa 14.6%. Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya maboko mashya azayifasha kwagura ibikorwa byayo byo kuzamura imishinga iciriritse by’umwihariko ubuhinzi. Iki kigo ARISE kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nyuma yo kugura imigabane y’ikigo cya Robobank cyari gisanzwe ari umunyamigabane wa […]Irambuye
*Barahira, bagize bati ‘Twiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda…’ *Kuri bo ngo u Rwanda ni nk’ijuru,…Bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire! Urubyiruko rw’Abakorerabushake 26 b’Umuryango wa ‘Peace Corps’ wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barahiriye gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda kuri uyu wa 02 Kanama, bavuga ko bishimiye gukorera ibikorwa byabo muri iki gihugu kuko bakibonyemo ibyiza byinshi. Bati […]Irambuye