Irushanwa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ I Bugesera ryahuruje benshi (Amafoto)
Ni irushanwa risanzwe riba buri mwaka rihuza abasiganwa n’imodoka, kuri uyu wa Gatandatu ryabereye I Bugesera nyuma y’aho ritangirijwe kuri Stade nkuru ya Kigali (Amahoro) kuri uyu wa Gatanu. AbanyaBugesera bari babukereye kugira ngo bihera amaso. Amafoto…
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 28 baturuka mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Zambia.
Mu karere ka Bugesera, ahabereye aya masiganwa, kurwana ishyaka byari byose ku basiganwaga, aho umusore ukiri muto waturutse muri Zambia yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri aya masiganwa.
Mu mihanda y’igitaka ya Nemba, Munazi, Kamabuye, gako, abasiganwa bakataga imodoka mu buryo budasanzwe, ibintu byagaragaraga nk’ibinogeye amaso, ari nako akavumbi gatumuka.
Abanya-Bugesera bari baje kwihera amaso aya masiganwa, ntibitaye ku kavumbi kari kabaye kenshi mu kirere ahubwo wabonaga bishimiye uko abasiganwa bariho bahatana.
Ubwo iri siganwa ryatangizwaga kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa bakoze urugendo ruto, ubwo bavaga muri Stade nkuru ya Kigali (Stade Amahoro) berekeza ahigishirizwa imodoka hazwi nko kuri ‘Tapi’, bakora inshuro imwe. Umukino na wo wari unogeye ijisho.
Uyu munsi, bakoze urugendo mu byiciro bitatu, icya mbere bavaga Nemba berekeza Munazi, icya kabiri bava Kamabuye berekeza Gako n’ikindi bavaga Nyamata berekeza Ririma. Ibyicro byose bazengurukaga inshuro ebyiri.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuri iki cyumweru, na bwo muri aka karere ka Bugesera.
Photos © E.Mugunga/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW