Digiqole ad

Irushanwa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ I Bugesera ryahuruje benshi (Amafoto)

 Irushanwa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ I Bugesera ryahuruje benshi (Amafoto)

Bakataga ababibona ukabona barabyishimiye

Ni irushanwa risanzwe riba buri mwaka rihuza abasiganwa n’imodoka, kuri uyu wa Gatandatu ryabereye I Bugesera nyuma y’aho ritangirijwe kuri Stade nkuru ya Kigali (Amahoro) kuri uyu wa Gatanu. AbanyaBugesera bari babukereye kugira ngo bihera amaso. Amafoto…

Hari n'abavaga mu mirima bakaza kwihera ijisho...
Hari n’abavaga mu mirima bakaza kwihera ijisho…

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 28 baturuka mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Zambia.

Mu karere ka Bugesera, ahabereye aya masiganwa, kurwana ishyaka byari byose ku basiganwaga, aho umusore ukiri muto waturutse muri Zambia yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri aya masiganwa.

Mu mihanda y’igitaka ya Nemba, Munazi, Kamabuye, gako, abasiganwa bakataga imodoka mu buryo budasanzwe, ibintu byagaragaraga nk’ibinogeye amaso, ari nako akavumbi gatumuka.

Abanya-Bugesera bari baje kwihera amaso aya masiganwa, ntibitaye ku kavumbi kari kabaye kenshi mu kirere ahubwo wabonaga bishimiye uko abasiganwa bariho bahatana.

Ubwo iri siganwa ryatangizwaga kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa bakoze urugendo ruto, ubwo bavaga muri Stade nkuru ya Kigali (Stade Amahoro) berekeza ahigishirizwa imodoka hazwi nko kuri ‘Tapi’, bakora inshuro imwe. Umukino na wo wari unogeye ijisho.

Uyu munsi, bakoze urugendo mu byiciro bitatu, icya mbere bavaga Nemba berekeza Munazi, icya kabiri bava Kamabuye berekeza Gako n’ikindi bavaga Nyamata berekeza Ririma. Ibyicro byose bazengurukaga inshuro ebyiri.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuri iki cyumweru, na bwo muri aka karere ka Bugesera.

Babanzaga kuzisuzuma ko nta kibazo zifite no kuzitunganya kugira ngo zitaza guteza impanuka
Babanzaga kuzisuzuma ko nta kibazo zifite no kuzitunganya kugira ngo zitaza guteza impanuka
Abasiganwa bagihaguruka akavumbi katangiye gutumuka
Abasiganwa bagihaguruka akavumbi katangiye gutumuka
Abanya-Bugesera bari baje kwihera amaso, bategereje ko imodoka zihaguruka
Abanya-Bugesera bari baje kwihera amaso, bategereje ko imodoka zihaguruka
Abarebaga umukino ntibakangwaga n'akavumbi basigirwaga n'imodoka itambutse, barafata ifoto
Abarebaga umukino ntibakangwaga n’akavumbi basigirwaga n’imodoka itambutse, barafata ifoto
Bakoraga ibishoboka byose ngo birebera aya marushanwa, bitabaje igikoamyo cyari giparitse aha
Bakoraga ibishoboka byose ngo birebera aya marushanwa, bitabaje igikoamyo cyari giparitse aha
Akazuba kari kamaze kuba kenshi ariko bagakingaho ikiganza bakareba
Akazuba kari kamaze kuba kenshi ariko bagakingaho ikiganza bakareba
Abato nabo bitabiriye, imodoka iratambuka bakayikurikiza amaso
Abato nabo bitabiriye, imodoka iratambuka bakayikurikiza amaso
Abakora imirimo yabo nabo ntibyababujije gukomeza
Abakora imirimo yabo nabo ntibyababujije gukomeza
Abagore buriraga amagare bakaza kureba uko imodoka zisiganwa mu mihanda basanzwe batwaramo amagare
Abagore buriraga amagare bakaza kureba uko imodoka zisiganwa mu mihanda basanzwe batwaramo amagare
Abana bato nabo bati imodoka tubona rimwe mu mwaka tugiye kuzireba tuzegereye
Abana bato nabo bati imodoka tubona rimwe mu mwaka tugiye kuzireba tuzegereye
Akavumbi ni kenshi ariko ntikababuza kuzikurikiza amaso, uyu ni Umunyarwanda
Akavumbi ni kenshi ariko ntikababuza kuzikurikiza amaso, uyu ni Umunyarwanda
Bazaga kuzitegerereza mu makorosi bakareba uko ikata akavumbi gatumuka
Bazaga kuzitegerereza mu makorosi bakareba uko ikata akavumbi gatumuka
Buriraga n'ibiti by'imbuto ariko bakareba imodoka irusha izindi
Buriraga n’ibiti by’imbuto ariko bakareba imodoka irusha izindi
Uyu we yuriye igiti cya Gereveriya agakurikirana irushanwa ryose uko ryakabaye
Uyu we yuriye igiti cya Gereveriya agakurikirana irushanwa ryose uko ryakabaye
Yuriye ibiti biri hejuru y'umuhanda akazireba zica munsi ye
Yuriye ibiti biri hejuru y’umuhanda akazireba zica munsi ye
Uyu mukecuru wari waje kwihera ijisho, ati zinyuzeho zivuza ubuha ngo pyuuuuu
Uyu mukecuru wari waje kwihera ijisho, ati zinyuzeho zivuza ubuha ngo pyuuuuu
Umunyazambia yanejeje benshi bakurikiye aya masiganwa
Umunyazambia yanejeje benshi bakurikiye aya masiganwa
Iyo yabaga irangije kuzenguruka rimwe bakayihagarika
Iyo yabaga irangije kuzenguruka rimwe bakayihagarika

Photos © E.Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish