Mbarushimana: Uwarokotse ngo ntiyamushinja barebana kuko ‘ashobora guhungabana’

*Ngo uregwa yabateye Grenade ku gasozi ka Kabuye, benshi barapfa, we arakomereka, *Yababajwe n’uko uregwa yamubajije ngo ‘yabateye Grenade ahagaze he’… Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 04 Ukwakira, Umutangabuhamya warokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye, yavuze ko atatanga ubuhamya arebana imbona nkubone n’uregwa […]Irambuye

Gicumbi: Abanyarwanda icyubahiro tugendana ni uko twahisemo kuba umwe- Bosenibamwe

Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Bosenibamwe Aime arasaba abaturage bo mu karere ka Gicumbi kuzirikana aho bavuye n’aho bageze kugira ngo barusheho kwiteza imbere baharanira kutazasubira mu by’abatanyaga. Avuga ko ibyo Abanyarwanda bari kugeraho babikesha kureba kure bagahitamo kumva ko bose ari bene Kanyarwanda. Ni mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru […]Irambuye

Kicukiro: Afite abana 8, yapfushije umugabo undi aramuta,…Hari abari kumugoboka

*Abana 8 yababyaranye n’abagabo babiri, umwe (umugabo) yarapfuye, undi aramuta, *Aho yakodeshaga yageze aho abura ubwishyu, nyiri inzu akuraho urugi, *Nyuma y’ubuzima bushaririye ubu ari kugobokwa n’abagiraneza… Murekatete Ziada w’imyaka 40 atuye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Cyimo, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni umubyeyi w’abana Umunani, avuga ko nyuma […]Irambuye

Mu rw’Ikirenga, Munyagishari yikomye Ubushinjacyaha avuga ko bumubeshyera

*Mu rukiko Rukuru ari kuburanishwa adahari, Abatangabuhamya bari kumushinja, *Yajurirye icyemezo ku bavoka bivugwa ko bikuye mu rubanza, yanga kwisobanura, *Yasabaga ko yasemurirwa icyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda, ngo Ntakizi. Munyagishari Bernard ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ku ngufu abagore, kuri uyu wa 04 Ukwakira yavuze ko atigeze yanga gusobanurira […]Irambuye

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi 20 bari bagiye kwakira Besigye

Igipolisi cyo muri Uganda, kiratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere cyataye muri yombi abantu 20 bari baje kwakira Dr Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ku kibuga cy’indege cya  Entebbe International Airport. Umuyobozi w’ishami rya police rishinzwe iperereza muri Uganda, Richard Anvuko yabwiye ikinyamakuru ‘Monitor’ dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi basaga 20. […]Irambuye

Episode 16: Eddy, Kabebe yamugaragarije urugwiro! James ngo ntagishoboye gukundana

Eddy na James baravugana (kuri telefoni), bemeranya ahagomba kubera ibirori by’isabukuru ya Fille… Jyewe: ”  None se bro, ko ubizi  Fille yanga hano kandi najye ukaba ubizi ko atanyishimira urumva udashaka kubihiriza umwana w’abandi kweli??” James : “ Yabikunda atabikunda, yabyemera atabyemera agomba kuza aho!” Jyewe: “ None se waretse tukabishyira kwa patty ko wenda ho nta kibazo, […]Irambuye

Burundi, Rwanda & DRCongo: Abaturiye imipaka ngo hakenewe ibiganiro mu

Abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,u Burundi n’u Rwanda basanzwe bakorera ingendo muri ibi bihugu, bavuga ko umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere ugirwamo uruhare na bamwe mu bayobozi baba bashaka kwikubira, bagasaba ko hajya habaho ibiganiro kugira ngo aka karere […]Irambuye

Huye: Ubumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa si amagambo- Hon Makuza

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa  01 Ukwakira, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye abaturage bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ko Ubumwe n’Ubwiyunge bitarangirira mu magambo ahubwo ko bijyana n’ibikorwa. Muri ibi biganiro byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda, Hon Bernard Makuza wari wifatanyije nabo muri iki gikorwa, yibukije […]Irambuye

Gicumbi: Busingye ngo ikiciro cya mbere/Ubudehe nta Munyarwanda ukwiye kukibamo

*Guverineri Bosenibamwe we yabasabye kutaganya bagasebya Intara ikungahaye… Kuri uyu wa 01 Ukwakira, mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi habaye Igikorwa cyo Gutangiza Igihembwe A cy’ Ihinga, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’imboni y’aka karere, Johnston Busingye yasabye abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe muri karere guharanira kukivamo. Ati “ Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe ni […]Irambuye

en_USEnglish