True Promises mu gitaramo ‘Wadushyize ahakwiriye Live Concert’
Nyuma yo gusubika igitaramo cyabo bitewe no kubura umwe muri bo, Jacques Kiruhura wari Umunyamabanga rusange wabo, abagize itsinda rya ‘True Promises ministries’ baratangaza ko basubukuye imyiteguro y’igitaramo cyabo kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 02 Ukwakira.
Iri tsinda ‘True Promises’ rivuga ko bimwe mu byo bashyize imbere muri iyi misni, birimo imyiteguro y’igitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi w’iritsinda, Bonnke Mbonigaba, avuga ko nk’itsinda ry’abahanzi b’indirimo zihimbaza Imana, hari ibyo bari kwibandaho muri iyi myiteguro.
Mu myiteguro y’iki gitaramo kiswe “Wadushyize ahakwiriye Live Concert”, hari byinshi bari kwibandaho bigamije kuzashimisha abazakitabira.
Ati” Ibyo dushyizeho umutima ni ugusenga dusaba Imana kuri uriya munsi hakaboneka imiryago myinshi ikizwa, gusengera ikirere cy’uriya munsi kugira ngo abazitabira bose ntibazatahe uko baje.”
Akomeza agira ati “ Ikindi ni ugutegura ibijyanye n’indirimbo n’umuziki uri live, dore ko indirimbo nyinshi zizaba ari indirimbo nshya ziri kuri album yacu ya kabiri .”
Uyu muyobozi wa ‘True Promises Ministries’ avuga ko iri tsinda kugeza ubu album yabo ya kabiri imaze kurangira ikaba ari album yakoranywe ubuhanga.
Igitaramo “Wadushyize ahakwiriye Live Concert”, biteganyijwe ko kizatangira ku isaaha ya saa 15h30 kugeza I saa 19h00 .
Iki gitaramo kikazabera kuri ‘New Life Bible Church’, Kicukiro, kukinjiramo ni 2000 Frw na 5000 Frw muri iki gitaramo kandi hazabamo no gufata umwanya wo kunamira Jacques Kiruhura uherutse kwitahira.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Turanegura gato umukobwa urimo kubyina mu ifoto ya mbere ariko amatako ye y’imbere aragaragara; ibyo bikaba bidakwiye imyambaro ya Gikristo. Mu ifoto ya 2 naho hari uriya mukobwa uri ahagana ku ruhande yambaye yikwije ariko turabona ivi rimwe rigaragara hanze bihagije muri Pasura/Mpime-Kagame. Ibyo byose birasitaza twebwe intama zikiri ntoya mu by’Ubwami bw’Imana. Ku ruhande rw’Abasore ho ni byiza rwose, barasa neza pe! 100%.
Bazaguhe akazi ko kuba police w imyambarire
Ko utavuze ko ifoto ya nyuma yambaye neza kandi aberewe!
Comments are closed.