Digiqole ad

Mubyara wa Mbarushimana akaba n’umuhungu we muri Batisimu yaje kumushinja

 Mubyara wa Mbarushimana akaba n’umuhungu we muri Batisimu yaje kumushinja

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Yanze gutanga ubuhamya mu ruhame kuko ngo abo mu muryango wabo bazamutototeza,
*Ngo Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 5…Na muramu we bamwishe arebera,
*Mbarushimana yasabye ko avugisha umuhungu wari umaze kumushinja…

Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 30 Nzeri, Umutangabuhamya urindiwe umutekano  akaba mubyara w’uregwa, akaba n’muhungu we muri batisimu yashinje uregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi batanu na muramu we (wa Mbarushimana) wishwe arebera.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko, Uyu munsi yashinjijwe na mubyara we

Impaka zo kuba uyu mutangabuhamya yakumvwa arindiwe umutekano zabimburiye iburanisha ryo mu mizi ni zo zavugiwemo iby’aya masano ya hafi ari hagati ya Mbarushimana n’uyu wazindukiye kumushinja.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibyo yakorewe nyuma yo kwinjira mu bikorwa byo gushinja mubyara we, bica amarenga ko atanze ubuhamya mu ruhame yazagirirwa nabi.

Yavuze ko bwa mbere abazwa mu bushinjacyaha, abaturanyi ba Mbarushimana bamwijunditse bagatangira kumutoteza. Ati “ Hari benshi babincyuriye kuko naranabikubitiwe, narabitoterejwe, ndabitukirwa…”

Uyu mutangabuhamya wari wicaye mu kumba k’ubwuhugiko, kabonwamo n’Abacamanza n’uregwa n’umwunganizi we (nabwo barebera mu kirahure), yavuze ko nta muntu wo mu muryango wa Mbarushimana wari wamugirira nabi.

Mbarushimana wahise yaka ijambo, yahise abwira Inteko iburanisha ko uyu mutangabuhamya ari mubyara we, akaba yaranamubyaye muri Batisimu. Ati “ Nyina ni masenge nkaba na se muri batisimu.”

Uregwa yahise abaza uyu mutangabuhamya wagaragazaga impungenge ko atanze ubuhamya mu ruhame ashobora kuzagirirwa nabi n’abo mu muryango w’uregwa, ati «  Na we se ko uri mwene wacu ubona wakwigirira nabi cyangwa abo mu muryango wacu bakakugirira nabi. »

Uyu mutangabuhamya yakomeje gutsimbarara avuga ko ibyo yakorewe bigaragaza neza ko yazagirirwa nabi, ndetse bishimangirwa n’Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana wavuze ko ibivugwa n’uyu mutangabuhamya bikwiye guhabwa agaciro kuko ari we uzi uko ikibazo giteye n’uko cyakwakirwa n’abaturanyi.

 

Umuhungu wa Mbarushimana muri Batisimu yamushinje kwica Abatutsi 5

Urukiko rumaze kwanzura ko uyu mutangabuhamya arindirwa umutekano, yahise atangira guhatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Jean Bosco Mutangana, watangiye amubaza aho yari atuye, akavuga ko ari mu kagari ka Dahwe, mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari aturanye na Mubyara we Mbarushimana, yavuze hagati w’iwe no kwa Mbarushimana harimo urugendo rw’iminota igera muri 30.

Abajijwe uruhare rw’uyu mugabo wanamubyaye muri batisimu, yavuze ko ubwo we n’abandi bantu basaga 50 bari bamaze gukusanya Abatutsi batandatu, bahise babajyana kuri Bariyeri yagabanyaga icyahoze ari Komini Dahwe na Muganza bakabashyikiriza Mbarushimana na mugenzi we witwa Nduwayo Deo (ngo hari n’abandi).

Uyu wumvikanaga mu ijwi ry’umugabo (amajwi ye aba yahinduwe), yavuze ko aba batutsi barimo abitwaga Nzagibwami, Kirukwayo na Pascal bahise bicwa ariko ko atamenye urupfu rwabo kuko bakimara kubageza kuri iyi bariyeri yari iyobowe na Mbarushimana bahise bajya guhinga abandi mu ngo.

Avuga ko muri aba batutsi, uwitwa Dionisio yacitse ku icumu (ako akanya) akaza abasanga mu gasantere bari bahagazemo, akaza afite ibikomere byinshi akababwira ko bagenzi be bishwe.

Avuga ko nta makuru y’iyicwa ryabo yamenye kuko uyu wari urukotse yahise yicwa n’uwitwa Muhitire, agahita yitaba Imana atababwiye ibyabereye kuri ya bariyeri basizeho Mbarushimana.

Uyu mutangabuhamya wabazwaga uruhare rwose yaba azi kuri Mbarushimana mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka gace, yavuze ko yanamubonye arebera ubwo umwana witwaga Bideri Paul (wari Umututsi) wari muramu we (wa Mbarushimana) araswa n’umupolisi.

 

Mbarushimana ngo yari yabuze aho ahera abaza Mubyara we wamushinjaga…

Ahawe umwanya ngo abaze Umutangabuhamya, Mbarushimana washinjwaga na mubyara we akaba n’umuhungu we muri batisimu, yagize ati “murambabarira ntibinyoroheye ariko ndagerageza.” Muhima Antoine uyoboye uru rubanza na we amubwira ko n’ubwo bitoroshye ariko agerageze.

Mbarushimana yatangiye asa nk’uramutsa uyu mutangabuhamya bafitanye amasano, agira ati “ Komera kandi wihangane.” Undi na we ati “ Nawe komera kandi wihangane.”

Ibibazo byabajijwe n’uregwa ntibyagiye kure y’ibyari byatangajwe n’Umutangabuhamya, uretse kumusobanuza byimbitse.

Uregwa yabajije Umutangabuhamya niba yarigeze amubona yica umuntu, amusubiza ko atigeze amuca iryera gusa ko amushyira ku mutwe urupfu rw’aba batutsi batanu muri batandatu yari yashyikirijwe kuri bariyeri. Ati “ Iyo ntabakuzanira ntibari gupfa.”

Naho ku rupfu rwa muramu we (wa Mbarushimana), Umutangabuhamya yavuze ko na we amumushyira ku mutwe. Ati “ Bamwishe ahari kandi umwana bamwishe bamukuye iwe, na we yararebereye.”

Mbarushimana amaze gushinjwa n’uyu muhungu we muri batisimu, yasabye Umucamanza kuza kumuha akanya bakabonana akamuramutsa kuko amuheruka kera. ati ” Ndasaba ko uriya muhungu wajye twahura nk’iminota ibiri nkamusuhuza.”

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku italiki ya 04 Ukwakira, hakomeza kumvwa ubuhamya bw’Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Nonese ko itangazamakuru ari ryiza, ubu kuba yaratanze ubuhamya mu ibanga tukaba tububwiwe hano n’amazina n’isano byose tubibonye ubundi uwamushakaga ntiyamubonako ariwe wabikoze? hashakwe ubundi buryo abatangabuhamya barindirwa umutekano naho ubundi ntibiri fair.

    • Hari aho wasomye amazina y’umutangabuhamya?

  • Ejo byavugwaga ko yishe miliyoni none uyu munsi haravugwa abatutsi 5

  • birababaje pe

  • Ariko se mwo kabyara mwe, ko u Rwanda atari umuntu, ko ruzabaho n’igihe tuzaba tutakiriho, ario andi rukazagumya guturwa n’abadukomokaho, murabona uru Rwanda rwerekeza he? Murabona inzangano turimo kubiba mu gihugu cyacu? Nta kindi nongeyeho cyakora ibi bintu biteye ubwoba!

  • Umurerwa we! Rurerekeza heza kuko abajenosideli bafatwa bagahanirwa ubugome bwabo nubwo bwose ibihano babaha byoroshye ugereranije nukuba barishe abantu. Wowe wifuzaga ko biryamira amahoro rero? Keretse niba uri mubo byashimishije kurimbura abatutsi

    • Mubemaso komera. Ntabo nshimishijwe n’uko Abatutsi bishwe kimwe n’uo ntashobora gushimishwa n’urupfu rw’umuntu wese wishwe n’undi muntu kandi amuziza ubusa!Ariko na none imanza zo guhana abakoze Genocide zajemo kutavugisha ukuri ndetse rimwe na rimwe no kubeshyerana hagamijwe kwihimura cg urwango ari nayo mpamvu njyewe nawe nk’Aabanyarwanda tutakwihandagaza ngo tuvuge o hatari abantu barenganyijwe kubera impamvu zitandukanye zirimo na zimwe mvuze hejuru kandi nyamara ba ruharwa bigaramiye! Uyu mugabo uburana Mbarushimana simuzi, ariko urumva nawe kugira ngo mubyara we akaba n’umwana we mu batisimu aze kumushinja, niba utabogamye urumva inzira biba byanyuzemo. Ntabwo ushobora kunyumvisha ko uri mubyara we yabikoze ku bushake,ari nayo mpamvu mvuga ko ibihe biri imbere by’u Rwanda bishobora kuzaba bibi!Ese buriya ushinja wibaza ko yishimye? Aha njye mbona guhana byagombye kujya bijyana n’ukuri bitarimo gusenya societe nyarwanda! Ni uko mbyumva.

  • simpakanye ko uyu mugabo atishe abatutsi,ariko nkurikije ubuhamya bw’uyu mubyara we,biragaragara ko harimo inzangano cg ikindi kibyihishe inyuma!!!” ndebera nawe amubajije niba har’umuntu yabonye yica uburyo amusubije! akavuga ko abo yari yashyikirijwe batanu bishwe,ahubwo akurikiranwe nawe,ko yarazi ko Mbarushimana arumwicanyi abo bantu yakoze iki nk’uwarufite ubumuntu kugirango batamugezwaho”?
    umurerwa njye sindimo kujya kure yawe pe!

    • Icyo yakoze we ubwe(mubyara wa Mbarushimana) yacyivugiye ubwe. Yarahigaga, yavumbura akazanira Mbarushimana kuri bariyeri hanyuma we n’ikipe ye bagasubira guhiga abandi. Jye ndumva na we afite uruhare mu iyicwa ry’izo nzirakarengane

    • Icyo yakoze we ubwe(mubyara wa Mbarushimana) yacyivugiye ubwe. Yarahigaga, yavumbura akazanira Mbarushimana kuri bariyeri hanyuma we n’ikipe ye bagasubira guhiga abandi. Jye ndumva na we afite uruhare mu iyicwa ry’izo nzirakarengane

  • Nizereko nuyu mutanga buhamya ari muri prison cyangwase akaba yahise atabwa muri yombi?

  • Ariko mpfa iki numiseke? Kuki mutareka ibitekerezo byanjye Ko bitambuka? Please mujye mureka bitambuke kuko ntabwo navuga ibibari mumutima cg mumutwe,kk simbasha kubarebamo!.

  • Ahaaaaa jye narumiwe ese reka mbabaze umuhigi agiye guhiga n imbwa ze imbwa ze ntizivumbure hari umuhigo yacyura? Wenda itangazamakuru ryaduhishe ko uyu muhungu wa mbarushimana akaba na mubyara afunze bitabaye ibyo ni ikibazo kubutabera bwo mu rwanda. Niwe mwicanyi wa mbere. Ese mu byukuri birakwiye ko yari kujya guhiga abantu koko? Ngaho ubutabera buzamubaze byibuze abo yarokoye mubo yavumbuye cg se abo yafashije bakaba bakirijo. Nawe mumute muri yombi ahubwo ubutabera bumubonye butirutse. Ngo yaravumburanga ni ibinyogote se yavumburaga? Hmmm ndababaye.

  • Mana we tabara abanyarwanda.

  • Mwitende, utavuga ibyubutabera?
    ngwibutse gato,murubanza rwabanyakubashwa babasirikare 3 byabagamba nabo bareganwaga,bashinjije ton Ko,atateye isaruti:abwira uhagarariye urubanza ati:mumpe iminota 10 muriyo video ndimo ntateye isaruti shyiremo umwe murimwebwe,mwibaze igihe yagereye ijuba? Barayimuhaye se? Kuberako Bari bazi nezako yahita ashyiramo nabanyakubashwa bohejuru ubundi bikaba isupu.ubutabera bwahano iwacu buracumbagira cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish