Digiqole ad

Mbarushimana: Umutangabuhamya ngo yamubonanye ubuhiri n’imbunda

 Mbarushimana: Umutangabuhamya ngo yamubonanye ubuhiri n’imbunda

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko mu mwaka wa 2015 nyuma y’igihe gito agejejwe mu Rwanda. Photo/Theodomile NTEZIRIZAZA/Umuseke

*Ngo mbere ya Jenoside ntiyari azi ko Mbarushimana yakora ibikorwa by’ubugome,
*We avuka ko i Kabuye haguye abasaga ‘Miliyoni’
*Yanyuzagamo akabwira uwo ashinja kumwibutsa kuko ngo abizi kumurusha

Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 29 Nzeri, Umutangabuhamya w’Ubushinajcyaha witwa Kayumba Theophile yavuze ko rimwe yabonye uregwa afite ubuhiri ubundi akamubonana imbunda ari kurasa Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye. Avuga ko kuri aka gasozi haguye abantu benshi cyane kuri we ngo ‘basaga Miliyoni imwe’. 

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko. Photo/Theodomile Ntezirizaza/Umuseke

Uyu mutangabuhamya wahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinja Mbarushimana Emmanuel kugira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi b’i Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kayumba Theophile wazindukiye kugaragariza urukiko uruhare azi kuri Mbarushimana, yavuze ko yari ari mu bari bayoboye igitero cyaje kubarasa aho bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye.

Uyu mutangabuhamya avuga ko muri iki gitero, uregwa (Mbarushimana) yari afite imbunda abamishamo amasasu.

Kayumba wari ubajijwe n’uregwa umubare w’abantu bashobora kuba baraguye kuri aka gasozi, yasubije agira ati “ Bajya bagereranya bakavuga ko ari miliyoni ariko njye mbona inarenga.”

Uyu mutangabuhamya wahatwaga ibibazo na Mbarushimana, yabajijwe umubare w’abantu bishwe n’uregwa, avuga ko atapfa kuwumenya kuko na we yarwanaga no gukiza amagara ye, gusa akavuga ko ari benshi cyane.

Ati “…Ahubwo wasanga wararengeje na moitié (kimwe cya kabiri cyangwa 1/2) y’iyo miliyoni kuva igihe wafatiye imbunda.”

Uregwa wabazaga ibibazo bisa nk’imitego, yabajije uyu mutangabuhamya niba hari abantu yiboneye ari kwica haba muri Jenoside cyangwa mbere yayo, asubiza agira ati “ Mu buzima bwiza nta n’ubwo nakekaga ko waba umugome.”

Kayumba wacitse ku icumu rya Jenoside, yahise abazwa n’uregwa ubwoko bw’imbunda yamubonanye, asubiza agira ati “ Waba uhunga ugapfa kumenya ubwoko bw’imbunda? Ahubwo icyantunguye ni aho wari wayikuye.” Naho ku bayimuhaye, asubiza agira ati “ Abayiguhaye ni wowe ubazi.”

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari aturanye n’uregwa, avuga ko uretse kubona Mbarushimana afite imbunda anayirashisha Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, yanamubonye ahagarikiye abariho bashinga Bariyeri y’I Ndatemwa afite ubuhiri.

Avuga ko n’ubwo nta muntu yabonye ugwa kuri iyi bariyeri yashinzwe na Mbarushimana ariko yamubonye ayoboye igitero kishe umusaza Birukundi Michel n’abana be babiri.

 

Yanyuzagamo akabwira uregwa kumwibutsa ngo kuko abizi kumurusha

Kayumba Thadee wagaragazaga uruhare rw’uregwa (Mbarushimana) muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe ubu bwicanyi bwari bwegereje, Mbarushimana ari mu bitabiraga inama zacurirwagamo uyu mugambi, zaberaga ku muturanyi witwaga Habiyambere Celestin.

Uyu mutangabuhamya watangaga urutonde rw’abitabiraga iyi nama barimo uwo yise ‘igihangange’ Rwakimwanga, n’abandi. Akomeza agira ati “ Mbarushimana yanyibutsa ngira ngo na we arabizi yari n’umwarimu.”

Avuga ko izi nama zacaga amarenga ko ubuzima bw’Abatutsi bugeramiwe kuko amagambo yavugwaga n’abazivuyemo yabaga yuzuye urwango Abahutu bagaragarizaga Abatutsi.

Kayumva avuga ko uretse amagambo babumvanaga babumvirije, n’abo ubwabo bazaga bigamba. Ati “ Manasseh yaje avuga ngo n’uruhinja ruri mu nda bazarukuremo, ngo na Rwigema aduteye yarabaye uruhinja.”

Uyu mutangabuhamya uvuga ko ku italiki ya 20 yavuye ku gasozi ka Kabuye agahungira ahitwa I Ntera mu Burundi, avuga ko atahamaze igihe kinini kuko yahise agaruka ajya mu gisirikare cy’Inyenzi Inkotanyi.

Mbarushimana uregwa yahise abaza uyu mutangabuhamya niba yarabarijwe mu Inyenzi. Asubiza agira ati “ Mbarizwamo najye ndi yo.”

Mbarushimana Emmanel akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatusti ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Gatanu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ntitugatinde ku mibare abantu bavuga mu buhamya bwabo ku byabaye muri 1994, bizamo amarangamutima agomba kumvikana ku muntu wese wanyuze mu bihe nka biriya. Ntibisaba ubwenge budasanzwe ngo umuntu yumve ko uwahigwaga atagiye no gukora ibarura ry’imirambo y’abishwe aho yari atuye cyangwa aho yagiye ahungira. Icy’ingenzi ni ukumva ireme ry’ibimenyetso atanga ku byabaye: amatariki, umwuka mu baturage wabanjirije ibyakozwe, ababigizemo uruhare, abo yibuka bahaguye, n’ibindi. Naho iby’imibare byo no kugeza ku rwego rw’igihugu byarananiranye. Ariko icyibutswa buri gihe, nuko jenoside bitavuga umubare w’abishwe, bivuga umugambi mubisha wo kurimbura abantu kubera icyo bari cyo gusa, uko bavutse, idini ryabo, indangagaciro zabo, nta cyaha bagukoreye. N’umuntu umwe w’inzirakarengane wishwe aba ari igihombo ku nyoko muntu yose.

    • Nous sommes En 1918, l’Allemagne vient de perdre le guerre contre les alliés et ces derniers n’ont q’une seule ideé en tête”Punir l’allemange par tous les moyens”; ils élaborent le traité de Versailles que l’Allemange doit signer sans discuter; un traité qui prive l’Allemange une bonne partie de son armeé et de son territoire sous prétexte de vouloir donner à la Pologne une accès à la mer.
      Un grand economiste britannique appellé John Maynard Keynes dit “ SI ON VEUT TRAIRE L’ALLEMAGNE, ON NE DOIT PAS D’ABORD LA RUNNER; ET SI ON CHERCHE Ā L’APPAUVRIR, SA VENGEANCE SERA TERRIBLE”.

  • Uriya mutangabuhamya yarahahamutse. None se miliyoni ayivanye hehe? ko wumva yabaye umusirikare mu nkotanyi kuki atamenye ubwoko bw’imbunda zarashishwaga.

    • Yabaye umusirikare nyuma yo kubona ibyo interahamwe zakoraga.kuba avuga miliyoni ntimubitindeho ni ukubura uko avuga imibare agashaka kwerekana ko bari benshi abantu bahiciwe.nawe yakizaga amagara ye ntabwo yari kumenya ubwoko bwimbunda ari umucivile kuko yaje kuba umusirikare nyuma.

  • buri wese ahigwa nkeka ko atakwitaho kumenya ubwomo bwlmbunda bwakoreshejwe.

    • Ntabwo amenya ubwoko bw’imbunda ariko akamenya uri kuyirashisha???!!!

      • nonese ushaka kuvuga ko duturanye nakuyoberwa? waba uri kuraswa ukamenya ubwoko bw’imbunda? uretse se uwayikoresheje ubundi uretsee kubona byose ari imbunda nabwirwa niki ubwoko ntahandi nari nakayibona? muhore sha ubwo ntimuzi etat umuntu aba arimo bamuhagaze hejuru ngo bamwice

  • Ntimwite kubyo kuvuga imibare,kuko arerekana ububabare? Ubwose bivuze iki? cg nihahamuka?

  • Ngo million 1? Birenze noguhahamuka ahubwo yaracanyukiwe? Cg akaba arinjiji,umuntu wabaye umusirikare ntabwo azi imbunda yiboneye namaso?
    uyu mutanga buhamya numunyabinyoma cg umuntu wapanzwe so.

    • @ k c

      Ariko uretse no kujijwa cyangwa gucanganyikirwa uri kuvuga, umuntu uri mu bihe nk’ibyo uyu mutangabuhamya yarimo yamenya umubare w’abaguye aho yari ate? Ntekereza ko kuvuga miliyoni ari uburyo bwo kuvuga ko ari benshi kandi umubare sicyo kibazo kuko n’iyo yaba umuntu umwe icyaha cyahama uwagikoze umuntu agishyize muri context yacyo ya Jenoside. Ikibazo mbona kinakomeye ni uregwa ubaza ngo wabonye narishe cyangwa abo twari kumwe barishe bangahe!
      Naho ibyo imbunda byo niyo yari kuba yari umusirikare icyo gihe ntiyari gupfa kumenya ubwoko bwayo bitewe n’ibihe bikomeye yari arimo. Abantu bajye bareka gukabya no gushinyagura!

    • Uyu mutangabuhamya yaba abeshya,abacamanza niko kazi kabo ko gushungura ibiri byo.kuko niko ijambo ubutabera bivuga

  • Mu rukiko nta Marangamutima agomba kurangwamo kuko buri Matangabuhamya mbere yo kugira icyo avuga abanza kurahirira kuvugisha ukuri. gukabya imibare no kuvuga ko yabaye umusirikare ariko akaba atazi ubwoko bw’imbunda yemeza ko yari ifitwe n’uwo ashinja bihita bitesha agaciro ubuhamya bwe!

  • Iyo usomye iyi nyandiko witonze uhita ubona ko ibiyirim ari ibihimbano. Sinzi igihe ubu bwicanyi avuga bwabereye ariko iyo usomye inkuru ubona ko ibi byaba byarabaye muri 1994 kuko ariho abantu benshi bicwaga ari benshi ku buryo kubera abantu bapfaga ari benshi aribwo umuntu yabagereranya na MILIYONI!!!!
    Ariko twibaze! Iyo umuntu avuga ngo yabaye umusirikari mu nkotanyi cyangwa n’ahandi hose ntabwo yakwitiranya umubare wa Miliyono wenda n’ibihumbi 50 (50000). Biragaragara ko ibi avuga ari ibyo ahimba.cyangwa yabwiwe guhimba. None se umuntu wabaye umusisikari ntaba byibuze afite nk’amashuri 3 abanza? None se ntaba byibuze agejeje ku myaka y’amavuko nka 16 byibuze? Ubwo se uwo muntu ntashobora kwibaza umubare wa Miliyoni ko ari munini cyane kuko abantu bo mu karere ka Gisagara aho uyu Mbarushimana akomoka abantu baho ni abanyabwenge, bari bajijutse.
    Ikindi uyu mutangabuahamya agaragaza ko ibi avuga ari ibinyoma ni uko ubwicanyi bukomeye nk’ubu avuga bwageze muri Butare nyuma y’ahandi mu Rwanda nko mu matariki ya nyuma yo mu kwezi kwa 4 muri 1994 kubera ko abantu benshi bahungaga bava muri za Kigali, Gitarama bajyaga i Butare kubera ko hari hakiri umutekano. Muri icyo gihe Inkotanyi zari zarakwiye mu Rwanda hose kuko za Kibungo (mu mujyi), Rwamagana, za Bicumbi muri Kigali hari haramaze kuba mu maboko y’Inkotanyi. Muri iki gihe ntabwo Inkotanyi zari zigifata abasoda bashyashya (Abarirkiri). Ibi birerekana ko uyu mugabo utanga ubuhamya abeshya ngo nyuma yo kubona ubu bwicanyi yagiye mu gisirikari cy’inkotanyi.
    Ndarangiza nibaza ompamvu mbarushimana akomeza kuburana. Urubanza rwe rwarangije gukatwa kera!!!!

  • Ntacyo bitwaye kuko abacamanza niba bari abanyamwuga bazaruca

  • ndumva ntacyo bitwaye kumva umuntu yita miliyoni ibihumbi icumi cyangwa igihumbi abacamanza niko kazi kabo niba ari abanyamwuga

  • Uru rubuga ndarukemanze pe nta gihe rufite ndukuyeho.

  • UBUNDI SE MBARUSHIMANA AJYA KWIGA IMBUNDA YIGEZE YIGANA NA KAYUMBA NGOWENDA ABE YABISHINGIRAHO ASHINGIYE KUBUMENYI AMUZIHO? IBYO NIBITABAPFU NABIBAZWE

  • Ukuntu bisa ahubwo bajye babyambika umukara niwo usanabyo urareba ukuntu gitunura namazuru ameze bucikopa

    • Wagirango uwaroze abanyarwanda yabarogeye mukureba ku mazuru! Yaba ariya ye, yaba n’utwo twawe, ibivamo byose ni bimwe kandi umurimo wayo yose ni uguhumeka. Kizwa indwara yo kunegura abo mudahuje ibara ry’uruhu, indeshyo, ingano y’amazuru n’ibindi….! Imana ikugenderere

  • ariko ababurana ntibakigize nkaba.yunva yari gutema undi abara abo yicaga?mwagiye mureka.ibihumbi 50000 kumuntu wahigwaga avuze miliyoni hatigitangaza kirimo.aramubaza ubwoko bwimbunda hariyo yazanye ngwamwereke kuburyo ayimenya cg yamubonaga arasa?sha amaraso azabagaruka tu.mbabazwa nabana banyu mwambitse urubwa

Comments are closed.

en_USEnglish