Muhanga: Ngo abagore bakwiye gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari
Abagore bibumbiye mu makoperative yo mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa 28 Nzeri bagiranye ibiganiro n’ibigo by’imari, amabanki n’ikigega cy’ingwate mu rwego rwo kubatinyura kugira ngo basabe inguzanyo bahabwe ingwate ya 75%.
Ibi biganiro byahuje bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative, women for women, ubuyobozi bw’Akarere, ibigo by’imali n’amabanki byabereye mu Karere ka Muhanga.
Muri ibi biganiro bigamije gutinyura abagore gukorana n’amabanki n’ibindi bigo by’imari, abagore bahwituwe, bababwira ko bakwiye kwikuramo imyumvire ko kwaka inguzanyo biba bishyize mu kaga imitungo yabo aho bakunze gutinya ko imitungo y’ingo zabo yazatezwa cyamunara.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubukungu mu muryango ‘Women for Women’ Bideri Clémence avuga ko bagiye bafasha abagore kwibumbira mu matsinda.
Avuga ko nyuma yo kubona ko bamaze gutera intambwe mu kubitsa no kwizigamira babafashije kwibumbira mu makoperative, ariko ko bakomeje kwitinya.
Uyu muyobozi mu muryango ugamije kuzamura abagore, avuga ko uku kwitinya ari byo byatumye bahuza aba bagore n’ibigo by’imari kugira ngo bibasobanurire amahirwe yo gukorana nabyo mu kwaka ingusanyo.
Ati « Ntabwo mwatera imbere mudakoranye n’amabanki turasaba ko mutinyuka kuko ni bwo buryo bwiza buzabafasha kwivana mu bukene.»
Nyirabarigira Irene uyobora Koperative y’abahinzi b’inkeri mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko batangiye koperative ari abagore benshi, ariko bigeze igihe cyo kwaka inguzanyo, bamwe muri bo bafata icyemezo cyo gusezera batinya kwishyura igihombo bashobora kuzahura nacyo.
Ati « Ntabwo twacitse intege ahubwo inguzanyo ya miliyoni ebyiri twasabye ni yo yatumye Koperative yacu ikomeza gukora na n’ubu.»
Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko aho u Rwanda rugeze abagore badakwiye gutinya gukorana n’amabanki kuko ubuyobozi bwabahaye amahirwe angana n’ay’abagabo.
Avuga ko uko umugabo ashobora kuzamuka akoresheje neza inguzanyo ahawe ari nako umugore yatera imbere akoranye n’ibigo by’imali n’amabanki.
Ati « Twifuza ko umuryango wose uzamukira icyarimwe, kuko iyo umugore cyangwa umugabo azamutse wenyine urugo ntirutera imbere, kandi hari abahora bifuza gufashwa.»
Nta mibare y’abagore bakorana n’ibigo by’imali n’amabanki mu Karere ka Muhanga yatangajwe, gusa umuyobozi w’aka karere avuga ko 38% by’abaturage bagatuye ari bo bari mu cyiciro cy’abatishoboye, akavuga ko abavanywe muri iki cyiciro bageze ku 8%.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga