Digiqole ad

Episode 16: Eddy, Kabebe yamugaragarije urugwiro! James ngo ntagishoboye gukundana na Fille

 Episode 16: Eddy, Kabebe yamugaragarije urugwiro! James ngo ntagishoboye gukundana na Fille

Eddy na James baravugana (kuri telefoni), bemeranya ahagomba kubera ibirori by’isabukuru ya Fille…

Jyewe: ”  None se bro, ko ubizi  Fille yanga hano kandi najye ukaba ubizi ko atanyishimira urumva udashaka kubihiriza umwana w’abandi kweli??”

James : “ Yabikunda atabikunda, yabyemera atabyemera agomba kuza aho!”

Jyewe: “ None se waretse tukabishyira kwa patty ko wenda ho nta kibazo, jye rwose nakwihangana  sinze!”

James: “ Oya  Bro, najye erega nabitekerejeho!, wowe bikore gutyo,  sibyo?”

Jyewe: “ Eeeeh , ok nta kibazo  ariko mfite impungenge!”

James: ” wigira impungenge bro! uzabona ukuri !”

Jyewe: “ Yup, ndabikora   noneho Bro!”

James: “Ok rero courage!”

Jyewe: “ Mercie my brother !”

Ubwo nakuyeho phone mpita mpamagara ba jules mbaha gahunda neza, ndangije ntangira gukora agasuku nk’uko james yarabimbwiye kuko mu gitondo ntari buze kubona umwanya kubera gucuruza!

Ubwo narakoropye birumvikana ndangije mfura byose nyine nk’umuntu witeguye abantu bidasanzwe! Ndangije mpanagura intebe, byose birangiye ibisigaye mbona nzabikora ejo nkiva ku ishuri saa sita ,kuko iyo habaga hari match après midi tutajyaga class!

Ubwo mpita nerekera  mu mashuka ndiyorosa neza mba ndasinziye nakangutse hakiri kare cyane  nka saa kumi ndabyuka nteka icyayi, gihiye wa musore w’amandazi na capati aba angezeho, unzanira amata na we aba arahageze ndabyakira ndanabishyura ubundi nshaho njya kugura ibyo dukoresha muri aniversaire  ya Fille natinyaga kubi.

Ubwo nahise nihuta ngura fanta nk’ikinyobwa rusange, ngura na Primus za zindi nini bita Mubimba kuko nizo james yakundaga , ngura na Gateau ntoya ariko kwari ukwihagararaho kubera Fille nari niyiziye iyaba ari undi wenda nari kugura nka keke cyangwa ikirindazi kinini, kubera ubuzima bw’ishuri twari tubayemo.

Nkimara kubigura byose  nahise nshaka untwaza  kuko byari byinshi ngaruka aho nitaga mu rugo,  mfungura gato (gateau ), isaaha zo kujya ku ishuri  zigeze mpita ngenda.

Nagezeyo nkomeza gusoma cyane ariko nakubita agatima kuri gahunda ya james umutima ukandya, saa Ine (10h00) tugiye muri pouse james yari yageze ku muryango wa Class yacu we na patty tujya ha handi kuri basket, james atangira kumbaza uko nabigenje najye mubwira byose uko bimeze ahitaankora mu ntoki anshimira.

James: ” Bro , urakuze bihagije, no mu bukwe bwajye ni wowe uzankorera budjet!” (Twese twahise dusekera rimwe gusa nanga kumubwira ko mfite ubwoba bwa Fille kuko nzi ko n’ubundi ntacyo byari guhindura kuri gahunda  yari yapanze).

Patty: “ James none se twebwe turabaho gute Bro?”

James: “ Ku byerekeranye n’iki se patty?”

Patty: “ Umva yewe , n’abana nyine!”

James: ” Hhhhhhh, Isi n’ibiyuze n’Ibiremwa by’Imana amahitamo ni ayawe.”

Patty: ” Hhhhhh, Bro, jye nitinyira indobo, hari umwana wigeze kuyintera twiga Tronc commun erega  nyambara mu mugongo nzenguruka ikigo cyose!! Twahise dusekera icyarimwe.”

James: ” Bro, ubwo wagiye nabi! Ntabwo uzi ko iyo uri mu kibuga udapfa gushota uko wiboneye mu izamu, nyine uritonda ugatera mu nguni yo hepfo, byakwanga ugatera mu ya ruguru! Byose iyo byanze ucenga aba defenceur bose ugasigarana na Gardier ubwo nyine na we urabyumva haba hasigaye kumvikana!”

Patty: “ Eeeeeh  Bro, ko numva mu rukundo urenze! koko nibutse ko uwo mwana kugira ngo tumuvugishe twatondaga umurongo.”

James: “ Hhhhh nyine ubwo ikibuga cyari cyuzuye! Wagiye ubigenza nka eddy se Bro?”

Patty: ” Eeeeeeh ngo iki? Ngo Eddy!?”

James: “ Yego nyine! Eddy kwituriza kwe kwamuhaye umwana w’imico myiza!”

Jyewe: “ Ariko Bro, wagiye ureka kuntera umukosho wa mugitondo! Uragira ngo nishyire mu myanya ntarimo?”

James: “ Uuuuuh! Nta gisigaye nyamara, nushaka utangire ugorore umuhogo umubwire ko umukunda!”

Jyewe: ” Eeeeh, oya Bro, uriya mwana w’umukobwa ntabwo ari urukundo rumugenza, ahubwo ashaka ko tujya twiganirira gutya bisanzwe , nkamubera bro na we akambera sister.”

James: “ Uuuuu! ariko wenda byanashoboka, arko witonze ukanarikocora ntibyabuza sister kuba sister cyangwa bro kuba bro.”

Jyewe: “ Itonde Muvandi, jyewe ndiyizi kandi nzakomeza ntegereze kugeza kuri level najye nzumva niyumvamo ko nkwiye gukundwa! Naho ubu ndacyari under love.”

Patty: “ Eeeeh , jyewe mwangurishije kabisa! ariko ndumva icyampa Imana najye nkazisanga muri byo biganiro.”

Jyewe: “ Hhhh jya wishunga ibikabyo bya james! ari kunyingingira kwizamura ku mwana wabandi kandi niyizi.”

James: “ Ariko patty, ni uko utazi uwo mwana ngo wifuza kubera eddy Sister! Sha wahita umbwira!”

Patty: “ Eeeeh, ubwo ameze ate Bro? Ariko rata Eddy wihubuka man utazaba nkajye.”

Jyewe: “Yego rata patty wowe imbere urahabona!”

Ubwo bahise basona dusubira class ntibyatinze amasaha yo gutaha aba arageze negura ibikayi natwaraga mu ntoki ndabikikira njya kureba james , ngezeyo nsanga ari kumwe na Fille mpita nibwiriza ndakata, ngeze imbere numva james arampamagaye ndahindukira ahita andembuza.

Mu gihe nkigenda mbona Fille ahise yizunguza acaho ndakomeza ngeze kuri james ntangira kumutonganya!

Jyewe: ” Ariko Bro, igihe wabereye ntiwari wamenya ko Fille wawe atakwemerera kuvugana na we!”

James: “ Yamaze, nashaka aziyahure!”

Jyewe: “ Bro, nyamara uri kwangiza urukundo!”

James: “ Uuuuuh! hanyuma ubwo ngashyigikira iki!?”

Jyewe: “ Ugashyigikira ugushaka k’umukobwa ukunda kandi na we agukunda!”

James: “ Uuuuh! Eddy, ko numva ndi mu kigeregezo kiryana?”

Jyewe: ” Bro, bibe ubwa mbere n’ubwanyuma ubabaza Fille kubera jyewe! Najye ndi mukuru nzajya niyumanganya , igihe nzajya mbona muri kumwe nzajya nibwiriza mbikore nk’uko nari ngiye kubikora mu kanya.”

James: “ Aaaaah Bro, ntacyo byose ndabibona uyo munsi! sibyo se!”

Jyew: ” Yup, ni byo, ahubwo reka nge gutegura! Ubwo nimujya kuza urampa ka message.”

James: “ Thank you my Bro, ndakwemera.”

Jyewe: ” Najye ndakwemera cyane Brother.”

Ubwo nahise musezera ncaho ,ngeze inyuma ya Guet nsanga ba Jules bantegereje turatahana. Bageze kuri Ghetto yabo twumvikana ko bari buze mbere bakamfasha kwakira abashyitsi. Ubwo narakomeje ngera aho nitaga iwajye, nkuramo uniforms ndeba mu myenda nari mfite yose mbura icyo nambara ngo najye nze kwihagararaho ibintu byari bimbayeho bwa mbere kuko ubusanzwe ntajyaga nijena ariko Fille uri hariya ni we wanteraga uwo mutima!

Ubwo nakomeje kureba ,( Eeeeh!) mbona kamwe mu gapantaro nakundaga, Sandra yari yaranguriye kanamuhenze umunsi turebana indirimbo ya KGB akabona uwo bita Skizzy ayambaye yiyemeza kuzangurira isa na  yo ,yewe aranabikora ayimpa ngiye mu wa Gatatu Tronc commun !

Ubwo nahise nyambara ndeba n’agapira kaka lacoste k’umutuku nari nararanguye ngo nzakagurishe nambara n’udukweto, ubundi ntangira gutegura vuba vuba!

Hashize akanya mbona patty na jules baraje nabo bambaye neza cyane, batangira kumfasha, bigeze nka saa cyenda (15h00) mbona message ya james mfungura vuba nsanga yanditse  ngo ”Bro turaje mukanya ariko uratungurwa!”

Ubwo james yambwiye ibyo gutungurwa numva nikanzemo ariko nihagararaho nkomeza gutegura na ba jules, turangije ba jules bajya muri chambre ngo baze kuza gutungurana yewe!

Muri ako kanya nahise numva abantu bavugira hanze kuko nari nakinze ndagenda mpita nkingura nkubise amaso abo nahasanze noneho numva mind irayobye ariko mpita nigarura, nasanze james yambaye aka jeans keza n’agashati gato.

Mbona Fille na Kabebe n’abandi bakobwa babiri bambaye udukanzu twiza cyane  kuko n’ubundi iyo twagiraga match ku kigo ni bwo style zose zambarwaga kugira ngo tujye kwemeza ibindi bigo twari twegeranye.

Ubwo natangiye kubasuhuza ariko nkabona Fille yabananiye ngo ntiyinjiramo ndabegera ndabasuhuza, Fille we yanga no kunsuhuza nasoreje kuri Kabebe mbona arampobeye!

Eeeeh nari meze nk’uri kurota mu by’ukuri ubanza ari we mwana w’ umukobwa wampobeye bwa mbere, ubwo mbaha karibu barinjira Fille asigarana n’undi mukobwa umwe hanze amwinginga ngo yinjire.

Ubwo abo twinjiranye nabahaye ibyicaro, jye na James duhita tujyana muri chambre asangayo ba patty.

James: ” Bro, jye uriya mukobwa ngiye kumukorera akantu!”

Jyew: ” Bro, tuza kandi nakwinginze kutamuzana hano uzi ko abyanga uranga uratsimbarara!”

James: “Ok, tuza bro uraza kubyibonera!”

Twasubiye muri salon dusanga Fille na wa mukobwa bari basigaranye noneho binjiye ariko yazinze isura! Aba aravuze cyane nta no kwitangira…

Fille: ” Ariko hano hantu murumva hahumura gute ra! Ubwo umwana wari wegeranye na Kabebe yahise avuga! Ati ” Sha ndi kumva hahumura neza, ni uko amasambusa ari kuntera inzara” (Ubwo twasetsemo gato)

Fille: ” Yego ko, jye ndumva hampumurira nabi, ubundi aha hantu jye simpakunda , simpakunda rwose ndumva na…..!!”

Ubwo abandi bana baraho bagize isoni najye ndabibona, James ahita azinga isura na we, Kabebe we nabonye amarira amuzenga mu maso mu gihe jye nari nabuze uko nifata!

James ahita amfata na none tujya mu cyumba!

James: ” Bro, noneho bingeze aha.”

Yahise afata primus imwe ayinywa nk’amazi arangije…

James: ” Nshyizemo kamwe, ubu ngiye kumubwiza ukuri kose kundimo!”

Ubwo nashatse kumubuza ariko aranyiyaka ahita aterura gateau arasohoka natwe tumujya inyuma tugezeyo dutangira kuririmba. “ happy birthday to Fille!!

Fille Atangira gusakuza bya hatari bisa nk’ibimurenze twa twana twiza nkawe natwo turadufasha turaririmba cyeretse kabebe wari watuje cyane ndetse yipfutse ku munwa.

Birangiye  Fille azimya buje, Jules na Patty baricara, najye ntangira kubabaza icyo bafata nsoreza kuri Kabebe n’akajwi gato arambwira…

Kabebe: ” Eddy wikwigora nzanira iy’ukunda!”

Jyewe: ” Ihangane umbwire humura, sibyo?”

Kabebe: ” Uuuh! Eddy fanta ubona hafi nta kibazo sinakwanga icyo umpaye!”

Ubwo nahise ngenda mbazanira ama fanta bari bantumye nsoreza kuri ba Jules kuri za Mubimba nyine nk’abantu babagabo! Buri wese amaze gusoma nka kabiri james ahita ahaguruka…

 

James mu ijambo ry’isabukuru ya Fille (Amagambo akarishye…Akadomo ku rukundo rwabo)

James: ” Mbanje gushimira buri umwe wese wagize uruhare muri iki gikorwa cyo kwifuriza Fille umunsi mwiza we w’amavuko. By’umwihariko ndagira ngo nshimire ma Bro mfata nka mukuru wajye, Eddy, ndetse na Jules na Patty, inshuti zajye zikomeye, ndashimira kandi cyane inshuti za Fille, Kabebe, Djalia ndetse na Hafsa bitanze bakamuherekeza n’ubwo batari bazi ko ibi biri bube…

Mu by’ukuri Fille ni umukobwa nakunze nkimubona ku bw’uburanga ndetse n’ubwitonzi yanyeretse uwo munsi. Uko narushagaho kumwegera , ni nako  nabonaga byinshi bitandukanye kuri we!

Kugeza uyu munsi nasanze amahitamo yajye agomba kugarukira aha, kugirango azajye ahora wibuka ko kuvuka ku muntu ari ibya buri wese kandi ko uwo utishimira ari umuntu nkawe ndetse yavutse kimwe nkawe.

N’ubwo ntakuze cyane ariko nakugira inama, igihe cyose wumva ko uri mu buzima bwiza, rimwe uzagerageze kubaho utitaye ku wo uriwe, uko usa n’aho uvuka, uzazirikane ko umutima ukunda ushingira kuri byinshi kandi gukundwa kwawe bizava mu mateka yawe no mu mutima wawe.

Uyu Eddy nibye byose wigizayo ni byo byari kudufasha mu mateka y’urukundo rwacu! Ni yo mpamvu nshyize point ku rugendo rw’urukundo nari naratangiranye na we

N’ubwo nzi ko bitazabaho ariko wenda ntawamenya uzabona undi ugukunda uhwanye n’ibyifuzo byawe byuzuye kwibona no kwikuza!

My Day of Surprise

*****

Uyu eddy n’ibye byose wigizayo ni byo byari kudufasha mu mateka y’urukundo rwacu! Ni yo mpamvu nshyize point ku rugendo rw’urukundo nari naratangiranye nawe! N’ubwo nziko bitazabaho ariko wenda ntawamenya uzabona undi ugukunda uhwanye n’ibyifuzo byawe byuzuye kwibona no kwikuza!…………………………………………………

****

25 Comments

  • murakoze

  • Murakoze cyane. ndashimira kandi umwanzuro wa James wo kwitandukanya n’umwibone biragarara ko ari umwana uzi gushyira mu gaciro. kandi ndahamya ko na Fille bishobora kumubera isomo ndetse bikaba byanatuma yisubiraho. ahubwo muduhe akandi gace vuba amatsiko aba arushijeho kutwica

  • Ahwiii, fille we dore ibyuya ngo birabira weeeeeeeeeeeeeeeee.

  • muduhe akandi gace please

  • Nace isheni yarkabije no kwibona kandi ntacyo ari cyo

  • Oh my God uyu mwana wumuhungu afashe umwanzuro.mwiza.

  • uwo ni umwanzuro wa kigabi fille yisubireho

  • murakoze cyane ariko mutwicishije amatsiko y’igice kizakurikira.thx

  • Nicyo cyagashobora akibone gusa kararigitirahe?

  • Ikindi gice plz umuseke turabemera

  • Yallah, birashimisha gufata umwanzuro. Muduhe akandi amatsiko niyose

  • wow, mbega umwana uzi gufata icyemezo!! kuba umugabo bitangirira mubuto. gusa njye ndishimye ntagukomeza guta igihe kumuntu wagutandukanya nishuti. ikindi gice kirakenewe tumenye uko fille yifashe nyuma yiryo jambo rya james. kd abasoma izi nkuru ntizigahere mu gusoma ahubwo abakiri bato bajye bagira amasomo bakuramo ndetse nabakuru byabafasha mubihe bitandukanye. umuseke murakoze kd mukomereze aho. indi episode ize vuba rwose

    • murakoze cyane umuseke nanjye nshimishijwe na James umwanzuro yafashe wa kigabo.

  • Nyamara abanyarwanda bakunda gusoma nuko babura ibyo basoma Mu rurimi rwabo aka gakuru rwose kararyoshye uwakwandika utuntu nkutu cg ibindi niyo yabishyira Mu mpapuro twayigura tukabisoma tukava Mu gusoma byeri gusa.

  • mbega byizaaaaaaaaaaa. Fille nakome. kabebe na Eddy courage.

  • ko mutaduhaye indi episode?

  • Muduhe akandi vuba

  • So nice.We need next epidose soonest

  • I like this story
    Harimo amasomo menshi umuntu agomba kwiga, ndasoma nkagenda nsubiramo episode/episode biraryoshye.
    Ba fille bose ntabwo barenzaho ngo biyumanganye, james felicitation ku cyemezo. Eddy wiwe uri umunyamufisha

  • James umbaye Kure mbagukoze munkoki rwose kuko urumuntu wumugabo

  • Ikindi gice ko gitinze bimezegute ariko turabakunda mutumara irungu

  • mwihoreze ikindi gice

  • amatsiko weee nimutubwire rwose

  • ko mwatinze kuduha akandi koko?

  • Kabisa uyu mwanzuro nuwa kigabo pee!!!

Comments are closed.

en_USEnglish