Digiqole ad

Mu rw’Ikirenga, Munyagishari yikomye Ubushinjacyaha avuga ko bumubeshyera

 Mu rw’Ikirenga, Munyagishari yikomye Ubushinjacyaha avuga ko bumubeshyera

Bernard Munyagishari mu rubanza.

*Mu rukiko Rukuru ari kuburanishwa adahari, Abatangabuhamya bari kumushinja,
*Yajurirye icyemezo ku bavoka bivugwa ko bikuye mu rubanza, yanga kwisobanura,
*Yasabaga ko yasemurirwa icyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda, ngo Ntakizi.

Munyagishari Bernard ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ku ngufu abagore, kuri uyu wa 04 Ukwakira yavuze ko atigeze yanga gusobanurira Urukiko rw’Ikirenga ubujurire yarushyikirije ku karengane avuga ko yakorewe ko kwamburwa Abavoka nk’uko byari bivuzwe n’Ubushinjacyaha. Ati “ Numva atari ibisobanuro bikwiye Umushinjacyaha w’igihugu.”

Munyagishari mu rukiko atarikura mu rubanza
Munyagishari mu rukiko atarikura mu rubanza

Munyagishari Bernard uri kuburanishwa mu rukiko rukuru adahari, aherutse kwikura mu rubanza (rwo mu mizi), avuga ko atazarugarukamo mu gihe Urukiko rw’Ikirenga yajuririye rutarafata umwanzuro ku bujurire bwo kwamburwa Abavoka (Urukiko ruvuga ko bikuye mu rubanza).

Uyu mugabo uburana mu rufaransa, mu minsi ishize yagaragarije uru rukiko yajuririye ko atabashije gutegura imyanzuro y’ubu bujurire bwe kuko icyemezo yajuririye n’ibindi byakibanjirije biri mu Kinyarwanda kandi atacyumva.

Urukiko rw’Ikirenga rutagiye kure y’ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha ko kuba yarabashije kunenga iki cyemezo ari uko yacyumvise, rwanzuye ko ururimi rutabaye imbogamizi kuko aburana afite umusemuzi ndetse ko umwunganira mu mategeko azi Ikinyarwanda.

Kuri uyu wa Mbere, Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure wari uhagarariye Ubushinjacyaha, yavuze ko kuba uregwa atarifuje gusobanura (mu magambo) impamvu zamuteye kujurira ari ukwivutsa uburenganzira bwe.

Ruberwa wanagarutse ku nyandiko ikubiyemo ubujurire bw’uregwa, yavuze ko isobanura icyo yajuririye bityo ko iyi nyandiko yaha umurongo Urukiko rugafata umwanzuro. Ati “ Aho guhera rufata umwanzuro harahari.”

Uyu mushinjacyaha wavugaga ko uregwa yanze kwisobanura, yagize ati “ Ntabwo urukiko rushobora kurota ibindi yifuza gusobanura, nta handi rwakura ibindi bisobanuro.”

Munyagishari wahise atera utwatsi ibi byavugwaga n’Umushinjacyaha, yavuze ko amuhimbira. Ati “ Ubushinjacyaha burakoresha ijambo ntigeze nkoresha. Sinigeze mvuga ko ntashaka kwisobanura…”

Uyu mugabo uburana mu Gifaransa, yagaye uyu mushinjacyaha, avuga ko ibyo avuga bitamukwiye. Ati “ Ibyo kuvuga ko nanze cyangwa nakuyeho kwisobanura numva atari ibisobanuro bikwiye Umushinjacyaha nkawe, n’ubu ndi kwisobanura.”

Munyagishari wabwiraga Umucamanza ko atigeze yanga kumusobanurira iby’ubujurire bwe, yasabye ko icyemezo cyazafatwa hashingiwe ku byavuzwe mu iburanisha ryo ku Italiki ya 13 Kamena.

Muri iri buranisha, Munyagishari yavugaga ko yananiwe gutegura imyanzuro isobanura ubujurire bwe kuko ibyemezo yafatiwe biri mu Kinyarwanda kandi atakizi.

Imyanzuro kuri izi mpaka, izatangazwa ku italiki ya 18 Ukwakira.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Mujinga mwamukatiye burundu yumwihariko ariko.agire gutsemba abatutsi nogusuzugura inzego za Leta?????? nakumiro koko

  • Umujinga niwowe MAMINA ushaka kwica amategeko no kuzana amako kd leta yacu yarayakuyeho.leka aburane ibyaha nibimuhama acirwe urumukwiye,
    natsinda atahe acire amazi nkabanyamahanga Bose baba hano.

  • Nibyiza nimuryagagurane mwese ubwenge burangana, kandi no kurwara murarwaye. None se ubwo ko mwitana abajinga ninde wababwiye muce imanza, sha mushatse mwareka kwanduza iminwa yanyu,ahubwo mukareka ubutabera bugakora akazi kabwo.

  • Ubutabera bw’u Rwanda nge ndabwizeya kuko nta nyungu bwagira muguhana intungane cg guhanagura ibyaha ku bifite.Mureke kwigora kuko mu gihe gito igisubizo cyizatangwa se sont les juges.

  • Njye narumiwe pe! Agatinda kazazan’amenyo yaruguru koko!uyu mugabo twari duturanye ku gisenyi ariwe ukuriye interahamwe. Birirwaga bazenguruka bica abatutsi arimumodoka ya dayihatsu yumweru baririmba ngontampongano, yetuzitsembatsembe. Yabaga arikumwe ninterahamwe zirimo :mabuye, hasani, gitoki”naba damasi n’abandi ntibuka neza amazina. Ntamuntu utabazi muri 94 .ntakaruhanye yakagombye Kuba umugabo akemera icyaha. Akareka gusasa imigeri.

Comments are closed.

en_USEnglish