Nyaruguru: Mu kagari ka Mubuga ngo ntawe uzasigara mu kiciro

*Hamaze gutangwa inka 180, izindi 170 na zo ziratangwa vuba aha, *Abaturage bari kubakirwa uruganda, ibigega n’aho gutuburira imbuto, *Guverineri asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa kugira ngo bazasigare bwuma. Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikigo cy’amahugurwa y’abahinzi n’aborozi, uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ibigega byo guhinikamo imyaka, kuri uyu wa 28 Ukwakira […]Irambuye

Nta na rimwe umwana aba muto ku buryo yabura icyo

Kuri uyu wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rulindo mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, yanatangije gahunda ya ’12+ Program’  yo guteza imbere umwangavu, yasabye abangavu gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere bakiri bato kuko ari bwo baba bafite imbaraga zubaka, anatanga ingero z’abana bari guhindura ubuzima bw’imiryango yabo. Iyi gahunda ya 12+ […]Irambuye

Muri Live@4Gsquare, nanone abanyamahirwe baguze telephone kuri discount ya 50%

*Buri kwezi, abakiliya bagabanyirizwa ibiciro kugeza kuri 50%,…Ntawe uhejwe, *Video Conference,…Ushaka gukoresha Internet inyaruka, igisubizo ni 4G Square Ahazwi nko kuri 4 G Square, mu mugi wa Kigali, Ikigo gisanzwe gisakaza umuyobora wa Internet wa ‘4 G Lte’ unyaruka, cyashyizeho uburyo umuntu ashobora kugura Telephone zigezweho; Rooter; modem n’izindi serivisi zitangwa n’iki kigo ku igabanyirizwa […]Irambuye

Perezida wa Philippine ngo Imana yamubujije kongera gutukana

I Manila muri Philippine, Perezida w’iki gihugu, Rodrigo Duterte uherutse kwita Perezida Barack Barack Obama ko ari ‘umuhungu w’Indaya’  akanamusaba kujya I kuzimu, yavuze ko yasezeranyije Imana ko atazongera kuvuga amagambo nk’aya atayihesha icyubahiro. Uyu muperezida uzi ku izina ry’Umuhannyi (the Punisher), azwiho kutihanganira abacuruzi b’ibiyobyabwenge aho amaze guhanisha banshi igihano cy’urupfu kuva yajya ku […]Irambuye

APR FC na Mukura VS zirahura zidafite ba rutahizamu bazo

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’Umupira w’amaguru (AZAM Rwanda Premier League) irakomeza ku munsi wayo wa Gatatu. Imikino irabimburirwa n’uwo APR FC yakiramo Mukura Victory sports, zombie zirakina zidafite ba rutahizamu bazo b’imena barimo Usengimana Faustin wa APR na Ngama Emmanuel wa Mukura VS yakuye mu Burundi. Kuri uyu wa Gatanu, kuri stade Regional ya […]Irambuye

Amagepfo: Munyantwari arasaba Mureshyankwano gukuba kabiri ibyagezweho

Guverineri w’Intara y’Uburengezuba, Munyantwari Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amagepfo arasaba Mureshyankwano Marie Rose uherutse guhabwa umwanya wo kumusimbura kuzakuba kabiri ibyagezweho muri iyi ntara y’Amagepfo. Muri iki cyumweru, mu ntara y’Amagepfo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba ba guverineri bombi nyuma y’uko habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda. Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi […]Irambuye

Amagepfo: Hatangijwe imirimo yo kubaka inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120

Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo. Mu […]Irambuye

Ku mwaka, Abagore barusha abagabo iminsi 39 y’akazi

*Gusa ngo igihe kinini bakimara bakora imirimo idahemba yo mu rugo, *Mu Buhindi, Portugal,… ho umugore arusha umugabo iminsi 50,… I London mu Bwongereza hasohowe ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo kuko mu mwaka babarusha iminsi 39 y’akazi mu gihe mu gihugugu nk’Ubuhindi ho umugore arusha umugabo iminsi 50 y’akazi ku mwaka. […]Irambuye

Abasenateri baribaza impamvu igipimo cy’ingengabitekerezo kitari guhinduka

*John Rucyahana avuga ko itahita iva mu banyarwanda kuko bayicengejwemo igihe kinini Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016, inagaragaza ibyo iteganya kuzakora muri 2016-2017. Abasenateri bari bamaze kugaragarizwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ku gipimo cya 25%, bibajije impamvu iyi mibare itigeze ihinduka […]Irambuye

Mu turere 5: 117 bafite ubumuga bukomatanyije bari kwiga, barasaba

*Ngo abasaga 40 barangije Kaminuza ariko ngo kubona akazi ni ingume… Gicumbi- Kuri uyu wa 26, Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije wasuye aka karere kugira ngo umenye abafite ubu bumuga bitabweho. Uyu muryango uvuga ko mu turere dutanu wasuye, wasanze abantu 117 bafite ubu bumuga bukomatanyije bari kwiga mu mashuri atandukanye ariko bagihura n’imbogamizi. Abandi basaga […]Irambuye

en_USEnglish