Digiqole ad

Nta na rimwe umwana aba muto ku buryo yabura icyo amarira umuryango- Mme J. Kagame

 Nta na rimwe umwana aba muto ku buryo yabura icyo amarira umuryango- Mme J. Kagame

Jeanette Kagame ageze ijambo ku baturage n’abayobozi bari bitabiriye umuganda

Kuri uyu wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rulindo mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, yanatangije gahunda ya ’12+ Program’  yo guteza imbere umwangavu, yasabye abangavu gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere bakiri bato kuko ari bwo baba bafite imbaraga zubaka, anatanga ingero z’abana bari guhindura ubuzima bw’imiryango yabo.

Jeanette Kagame ageze ijambo ku baturage n'abayobozi bari bitabiriye umuganda
Jeanette Kagame ageze ijambo ku baturage n’abayobozi bari bitabiriye umuganda

Iyi gahunda ya 12+ Program igamije gufasha abana b’abangavu kubakangurira kwizigamira, kugira isuku ku mubiri, ndetse no kumenya uburyo bagomba kwirinda inda zitateganyijwe.

Madamu w’Umukuru w’igihugu yagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa byagiye bikorwa n’abana b’abakobwa birimo kuba 80% mu basaga ibihumbi 52 bitabiriye gahunda ya Ni Nyampinga barafashije ababyeyi babo gukora uturima tw’igikoni.

Abandi 63% y’abitabiriye iyi gahunda kandi bayobotse umuco wo kwizigamira mu bigo by’imari n’amabanki, 21% bafunguje Konti, naho abandi 61% bafite ibikorwa biciriritse ariko bibafasha mu mibereho yabo n’iy’imiryango bakomokamo.

Madamu Jeannette Kagame wabanje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Shyorongi muri aka karere ka Rulindo, yavuze ko umwana na we agira uruhare runini mu guteza imbere umuryango we n’igihugu. Ati « Nta na rimwe umwana aba muto ku buryo yabura icyo amarira umuryango. »

Madamu wa Perezida, yasabye abangavu bo muri aka gace kiganjemo abatunzwe n’ubuhinzi, kwitabira ubuhinzi bakiri bato, aho yaboneyeho gutanga urugero rw’umwana wo mu karere ka Musanze wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye wakoze akarima k’igikoni ubu kakaba gatunze umuryango we kuko basigaye bagemura imboga muri za Hotel.

Ati  « Byafashije umuryango we kwiteza imbere ndetse ntibimubuze no gukomeza amashuri ye, ibikorwa by’aba bana hari aho bivana imiryango baturukamo.»

Avuga kandi ko urubyiruko rwa none rwatinyutse kuko abangavu bagera kuri 34% bagana ibigo nderabuzima kugira ngo basobanuze ibyo baba batazi ku buzima bw’imyororokere.

Muri iyi gahunda yo gukangurira urubyiruko rw’abakobwa kwiteza imbere, mu karere ka Rulindo, abangavu 520 bamaze kuyoboka ibigo by’imari, abandi 884 bibumbiye mu bimina bifasha kwiteza imbere bakiri bato, naho abandi 931 bafashije ababyeyi babo muri gahunda y’imirire myiza bahinga uturima tw’igikoni.

Umuyobozi w’akarere ka Rurindo, Kayiranga Emmanuel yavuze ko iyi gahunda yahinduye byinshi mu buzima bw’abatuye karere abereye umuyobozi.

Ati «  Iyi gahunda tuzafatanya n’ababyeyi bo mu karere ka Rulindo mu kuyisigasira kuko kurinda abana ni kurinda igihugu muri rusange.»

Iyi gahunda ya 12+ ikaba yaragenewe abana bari mu kigero cy’imyaka10-12 mu Rwanda hakaba hari ahantu hizewe 490 (nko mu Ruhongore) aho abana babangavu bajya buri nyuma y’icyumweru bakaganira.

Habayeho no gutera ubusitani
Habayeho no gutera ubusitani
Jeanette Kagame aganira na Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba
Jeanette Kagame aganira na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba
Umwe mu bagore bari bafitiye urugwiro Mme Jeanette Kagame yagiye kumuramutsa
Umwe mu bagore bari bafitiye urugwiro Mme Jeanette Kagame yagiye kumuramutsa
Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12 barereka Mme Jeannette Kagame n’abandi bashyitsi nka Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga (uhera ibumoso), Minisitiri Francis Kaboneka
Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12 barereka Mme Jeannette Kagame n’abandi bashyitsi nka Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga (uhera ibumoso), Minisitiri Francis Kaboneka
Mme Jeannette Kagame yishimanya n'abana mu tumbyino tw'abana
Mme Jeannette Kagame yishimanya n’abana mu tumbyino tw’abana

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • turagushimira ku mpanuro zawe mubyeyi wacu , ibi byerekana urukundo ukunze abana babanyarwanda kandi ko ko akuzuye umutima gasesekare kumunwa namwe mubyeyi birigaragaza, urukundo udukunda rugaragarira mu byiza ugenda ukorera umwana w’umunyarwanda aho ari hose, abayobozi ababyeyi nabandi bose bafite mushingano zabo uburezi bw’umwana w’umunyarwanda bumve kandi bashyire mu bikorwa izi mpanuro duhawe n’umubyeyi wacu ndetse n’umubyeyi w’igihugu

  • Mujye mugerageza mugaragaze ubuhanga ubuse iyo mikenyero niyo yari yambaye mu muganda? Mbega gutera ibiti wambaye imikenyero ukuntu bisa nabi mwari munaniwe kugera aho yakoreye umuganda?

    • @ Yewe imikenyero uyibonye he?

    • Imikenyero se mubyukuri uyibonyehe? Abantu basigaye barasaze pe!!!!

  • HARI MINISTERI MBONA YAGOMBAGA GUHABWA MME JEANNETTE KAGAME AKABA ARIWE UYIYOBORA. MINISTERI Y’UMURYANGO.

  • Urakoze kurayo makuru meze jolei

  • Rwose iyi minisiteri niye pe

  • ZAKAYO AVUGISHE UKULI, ALIKO THE FIRST LADY AKAGIRA ABAKOZI MULI IYO MINISTERE BITANGA MU KAZI KANDI BAKAZI BY’UKULI.

    MTOTO WA MZEE

  • Bwana Evode ni koboyi kabisa bizarangira abaye minister of justice cg chief justice ndabona azi kwihahira

Comments are closed.

en_USEnglish