Digiqole ad

Abasenateri baribaza impamvu igipimo cy’ingengabitekerezo kitari guhinduka

 Abasenateri baribaza impamvu igipimo cy’ingengabitekerezo kitari guhinduka

Ngo kuki mu myaka itanu ishize nta mpinduka zigaragara mu mibare y’abafite Ingengabitekerezo

*John Rucyahana avuga ko itahita iva mu banyarwanda kuko bayicengejwemo igihe kinini

Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016, inagaragaza ibyo iteganya kuzakora muri 2016-2017. Abasenateri bari bamaze kugaragarizwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ku gipimo cya 25%, bibajije impamvu iyi mibare itigeze ihinduka mu myaka itanu ishize.

Ngo kuki mu myaka itanu ishize nta mpinduka zigaragara mu mibare y'abafite Ingengabitekerezo
Ngo kuki mu myaka itanu ishize nta mpinduka zigaragara mu mibare y’abafite Ingengabitekerezo

Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, bugaragaza ko mu myaka itanu ishize nta mpinduka zifatika zigeze zibaho mu buremere bw’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu mwaka wa 2009, Abanyarwanda bari bayifite bari 25% n’ubu aka ari bo bakiyifite.

Mu bushakashatsi bwa 2015 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko bari ku gipimo cya 27.7%

Abasenateri bagarutse kuri iyi mibare, bibajije impamvu hari ibintu bikomeje kugaragaramo gucumbagira birimo n’iki gipimo cy’abantu bagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside gikomeje kuguma ku mibare isa nk’iri hejuru mu myaka itanu ishize.

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo wagarukaga kuri aba banyarwanda 25% bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko bishobora kuba bifitanye isano no kuba hari zimwe mu ngaruka za Jenoside zitarabonerwa umuti zirimo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa n’iz’imitungo y’abana barokotse.

Ati « Ndakeka ibyo byose ari byo bishobora kuba bituma ingengabitekerezo ya Jenocide idacika tukaba duhora tuvuga ibintu bimwe buri munsi .»

Abasenateri basabye kandi ko komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yakorana n’urubyiruko mu bikorwa byo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari bo bazafasha igihugu guhindura ababyeyi babo bakomeje kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Perezida wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya, Bishop John Rucyahana avuga ko n’ubwo uyu mubare w’abagifite ingengabitekerezo ukomeje kuba munini ariko abenshi mu bavuga ko ihari ari abayikeka muri bagenzi babo, ndetse ko biterwa no kuba bamwe bagifite ubwoba bw’ibyabaye.

Bishop Rucyahana avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside itahita iranduka mu banyarwanda kuko kuyibacengezamo byafashe igihe kinini bityo no kuyibakuramo bizafata ikindi gihe kitari gito.

Ati « Turacyafite urugendo rurerure kuko haracyari ibyo gukora kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda bube inshingano za buri Munyarwanda.”

Avuga ko iyi komisiyo ayoboye iriho ifatanya n’urubyiruko n’izindi nzego kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bishinge imizi mu banyarwanda.

Mu mwaka wa 2016-2017, Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iteganya gukora ibikorwa bitandukanye byo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge birimo gukurikirana uko politiki n’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Iyi Komisiyo kandi ngo izanakomeza gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda, no kumenyekanisha politiki y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda no mu mahanga.

Bishop John Rucyahana avuga ko abantu batahita bava muri ibi bintu bacengejwemo igihe kinini
Bishop John Rucyahana avuga ko abantu batahita bava muri ibi bintu bacengejwemo igihe kinini
Abasenateri basaba Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge kwibanda mu rubyiruko kugira ngo bazahindure ababyeyi babo
Abasenateri basaba Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge kwibanda mu rubyiruko kugira ngo bazahindure ababyeyi babo
Umuyobozi wa Komisiyo n'abo bakorana barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Komisiyo, Fidele Ndayisaba
Umuyobozi wa Komisiyo n’abo bakorana barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Fidele Ndayisaba

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ntakuntu abayobozi bakuru bakwirirwa batuka abandi banyarwanda mubinyamakuru bavugako bazabarasa ngwiyo ngengabitekerezo igabanuke…

  • Njye nsanga ikibazo atari abantu bakuze bafite iyo ngengabitekerezo. Ahari ikibazo ni uburyo bukoreshwa mugukemura ibibazo biterwa n’ingaruka za génocide, hari amatsinda y’abanyeshuri b’impfubyi za génocide , abapfakazi ba génocide ,etc … undi waba ari umupfakazi cg impfubyi itari ya génocide afite aho yabahurira n’abo bahuje ibibazo agakorerwa ubuvugizi byaba ngombwa agahabwa inkunga y’ibitekereza ?

  • Reka turebe icyo imibare ivuga:

    Niba muri 1994 u Rwanda rwari rutuwe n’abanyarwanda 7,165,567; genocide igahitana abanyarwanda bagera kuri 1,071,000 (Abatutsi= 963,900, abahutu = 107,100), hakarokoka abatutsi bageze kuri 300,000 (Source : https://en.wikipedia.org/wiki/Rwandan_genocide).

    Ugenekereje, ugatekereza ko muri 1995 abagera kuri 5,794,567 (utabariyemo Abatutsi basigaye kuko bo batayigishijwe) abandi bose bari bafite iyo mburagasani y’ingengabitekerezo bonse mu mabere ya ba nyina kuva kera kera cyane; wasanga “Leta y’ubumwe” yarakoze akazi gahambaye mu myaka 15 kuva muri 1995 kugera 2010 ko kugabanya uwo mubare ukava ku 100%, ikayibakuramo hagasigara gusa abantu 2,883,362 (bangana n’iyi 25% by’abanyarwanda bose (11,533,446 = NISR, 2016) Sena irimo itubwira ko bo yanze kubashiramo). Ibi bisobanuye ko muri iyo myaka 15 yose, Leta yabashaga gukura ubwo burozi mu bantu nibura 194,080 buri mwaka.

    Kuba rero byarageze muri 2010 ntibikomeze kumanuka, impavu wenda ni uko hari abandi biyongeraho (bavutse nyuma ya 1995~) cg se na leta ikaba yaradohotse muri ako kazi cyangwa se hakaba hari abakize bongera kuyandura (reinfection) !!

    Ukurikije iyi mibare ya 194,080/mwaka, urasanga nibura kugirango Leta ibashe gusukura iyo ngengabitekerezo bonse muri abo basigaye (mu gihe nta bandi baba barimo kuyandura) byazayitwara nibura imyaka (2,883,362/194,080) = 14.8 (imyaka 15). Iyi myaka rero irajya kungana na 17 (=7+5+5) tuzongera intore izirusha intambwe kugirango arangize ako kazi muri 2031. Ingabire Victoire (hamwe n’ibindi bigarasha), azafungurwa muri 2029, azaza ibigambo bye ntawe ukibitega amatwi kuko hafi ya bose izaba imaze kubashiramo !

    Sena na Governement rero nibakaze umurego.

    • @Anet, nubwo ntemera 100% ibyo uvuze ariko nemeyeko byagufashe umwanya ndetse ukerekana ibyagufashije gutanga igitekerezo cyawe ntabwo nemeranywa nawe ariko nshimye iyo effort washyizemo.Biruta kure rero abaza biyandikira ibyo bashaka, batukana nkaho ibyo hari débât isukuye bizana mu banyarwanda.Bravo Anet.

    • Ndabona amafranga iguhugu cyagutanzeho wiga atarapfuye ubusa. Ndabona imibare (Statistics) uyumva rwose. Icyo nakubwira ni uko maze gusoma iki gitekerezo cyawe ndabona iriya wise Imburagasani nawe ikurimo wa mugani wawe nubwo utayigishijwe cyangwa ngo uyonke mu mashereka y’umubyeyi wawe. Ugomba kuba warayikopeye igihe wigaga kuko ukuntu usobanuye irya mibare biragagara ko mu ishuri wari uzi gukopera ukandukura ibyo mugenzi wawe yanditse ukaba nka babandi bakopera bakibagirwa bakandikura n’amazina y’aho ari kubikura kubera kutabyumva. Ese iyo uvuga ngo abatutsi nta mburagasani bafite ubuhera he? Ese ubundi imburagasani uyisobanura ute? Icyakora ndabona intore izirusha intambwe igifite akazi katoroshye!!! Reka tumwongere indi myaka!!!

  • Turacyakeneye inuma iza guhumuliza abanyarwanda. Niyo dutegereje.

  • Abanyapolitiki bo mu Rwanda bari bakwiye kuva mu magambo arangaza abaturage bakajya mu bikorwa bifatika byo kuunga abanyarwanda. Abanyarwanda bose bakeneye kubana mu mahoro nta mututsi wumva ko Ubutegetsi bugomba kuba ubw’abatutsi gusa nta n’umuhutu wumva ko kuba u Rwanda rutegekwa n’umututsi ari byacitse. Yaba umuhutu yaba umututsi afite uburenganzira bwo kuyobora iki gihugu, apfa gusa kuba yatowe n’abaturage ku buryo bwubahirije amategeko kandi akaba akunda anakorera abanyarwanda bose atavangura.

    Ibyo by’ingengabitekerezo bituruka cyane mu bayobozi, abaturage ubwabo hagati yabo, abatutsi n’abahutu, ntacyo bapfa. Icyo bishakira ni ukubona icyo barya, bakabona uko abana babo bajya mu ishuri, bakabona uko abagize umuryango wabo bivuza mu gihe barwaye,bakabona uko abana babo babona akazi mu gihe barangije amashuri, bakabona uko bihingira imirima yabo bakanasarura ntawe ubaterera hejuru, bakabona uko bisanzura mu mibanire yabo n’abavandimwe babo.

    Mu gihe rero hagati mu bayobozi harimo urunturuntu kubera kurwanira ubutegetsi, urwo runturuntu nirwo rugenda rugasingira abaturage ba rubanda rusanzwe noneho ugasanga bamwe baravuga ko baaheejwe ku byiza by’igihugu. Leta yari ikwiye kuva mu magambo, ikajya mu bikorwa. Hagakwiye kugaragazwa imibare ifatika yerekana ukuntu muri iki gihe abahutu n’abatutsi basangiye ubutegetsi n’ibindi byiza byose by’igihugu ku buryo ntawumva ko yatsikamiwe, yakandamijwe cyangwa yaheejwe. N’ubwo abayobozi b’abahutu batabivuga ku mugaragaro ariko iyo biherereye usanga bamwe bavuga ko n’ubwo bari mu buyobozi, ko nta jambo bafite, ko bo bameze nk’imitaka/imitaako gusa. Ibyo bintu rero byo kutavugisha ukuri ahanini usanga nabyo bibangamira ubwiyunge bw’abanyarwanda, bikaba byanatuma ingengabitekerezo y’ivanguramoko yiyongera mu gihugu.

    Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yari ikwiye gukora icukumbura, ikareba igituma bamwe mu banyarwanda baba batishimye kugeza aho babona abavandimwe babo bakabarebera mu ndorerwamo y’amoko. Ibyo kuvuga ngo hari abonse ingengabitekerezo y’ivanguramok mu mashereka ntabwo aribyo, uramutse ukoze “analyse scientifique” wasanga rwose ibyo bitabaho. Abantu bavuga amagambo nk’ayo hari ubwo ahubwo usanga aribo bahezanguni mu ivangura. Ntabwo umuntu wamwigisha kuvangura undi ngo abikwemerere mu gihe abona ko uwo asabwa kuvangura ntacyo amutwaye. Hari uwigeze kuvuga ngo: “Burya nta vanguramoko ribaho ku ruhande rumwe gusa, ivanguramoko aho ryagaragaye riba riri ku mpande zombi”. Mu Rwanda rero ikibabaje kandi kiyobya abantu ni uko ubu ivanguramoko barirebera ku ruhande rumwe gusa. Mu Rwanda iyo bavuze ngo uriya muntu afite ingengabitekerezo y’ivanguramoko, bahita bumva ko uwo muntu ari umuhutu. Ese ubwo nta mututsi ugira ingengabitekerezo y’ivanguramoko???. Ikibyimba iyo gifite imitwe ibiri, kugira ngo gikire neza ugomba gukaanda ya mitwe yombi yacyo, naho iyo ukanze umutwe umwe gusa ntabwo icyo kibyimba gikira.

  • ingengabitekerezo ya Jenoside yaba ipimwa neza bihagije ngo turebe uko twayirwanya,ikindi bigaragara ko akenshi icyaha cy’ingengabitekerezo gitwerererwa abantu bubwoko bumwe.
    ese abo nuko aribo bayigira gusa cg harikindi cyibyihishe inyuma.

    • ingengabitekerezo ipimishwa ibikorwa runaka bikorwa n’abantu runaka babikorera abandi bantu runaka. nubona akanya uzanyegere nkwereke uko ipimwa. mfite uburambe bw’imyaka irenga 60 nyikorerwa kuburyo ubu mbasha no kuyinukiriza. hari nigihe ninjira mubiro runaka nkayinukiriza nkabasuhuza ngahita nigendera mbizi neza ko nta service naahabona. hari na za biro zindi mbwiza irya munani bagakangarana ; dore ko burya abagengabitekerezo babikora bihishe kubi. iyo uvuze rero udahishahisha uti “ko mbona hano mufite ivangura” ugahita utanga urugero, baratinya bakigira nyoni nyinshi. hari nk’umurenge umwe nzi muli Kigali (ubu wimutse aho wahoze) harimo umugabo iyo muhuje amaso ubona neza ko areba kuzuru ryawe. ubundi ingeso ipfa nyirayo yapfuye. rero nugushinyiriza tukibanira nka sida.

  • Nta rupfu rwiza rubaho na Kizito yarabiririmbye nubwo yabizize, imfu zose zirareshya, victims bose ni bamwe nta génocide iruta indi tujye tubwizanya ukuri

  • Ingengabitekerezo y’ivanguramoko iri mu batutsi ikaba no mu bahutu. Aho hombi rwose urayihasanga. Kugira rero ngo tuyirwanye twivuye inyuma kandi tuyirandure burundu, ni ngombwa ko tubwira abahutu bafite iyo ngengabitekerezo kuyireka, tukabwira n’abatusti nabo bafite iyo ngengabitekerezo kuyireka.

    Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge yari ikwiye gutera intambwe igaragara muri urwo rwego, ikareka gupima ingengabitekerezo y’ivanguramoko ku ruhande rumwe gusa.

    Dukwiye kandi gushima abahutu abaribo bose n’abatutsi abaribo bose barenze ibyo by’ivanguramoko bagashyira ubunyarwanda imbere, bakiyemeza gukorera hamwe ngo bateze iki gihugu cyacu imbere nta vangura iryo ariryo ryose. Turifuza ko abanyarwanda bashyira hamwe bagakorera bose igihugu cyabo kandi bataryaryana batanishishanya.

    Dukwiye kandi no kugaya uwitwa umuhutu wese n’uwitwa umututsi wese ucyirebera mu ndorerwamo y’ubwoko. Turagaya uwariwe wese ujya gutanga akazi akabanza yareba ku mazuru y’uwasabye akazi, turagaya uwariwe wese ujya gutanga buruse z’abanyeshuri akabanza kureba usaba buruse aho yaturutse n’abo akomokaho, turagaya uwariwe wese mu gihe ari umucamanza, ubanza kureba uwo acira urubanza uwo ariwe hanyuma akaruca akurikije imyirondoro y’uregwa n’urega. Turagaya uwariwe wese ushinzwe gusoresha hanyuma agaca umucuruzi amafaranga y’umusoro akurikije uko amwiyumvamo cyangwa atamwiyumvamo, turagaya uwariwe wese mu gihe ari umupolisi, yajya gufata umuntu wakoze icyaha akabanza kureba niba amufunga cyangwa atamufunga akurikije uwo ariwe.etcc.. Abo bose turabagaye bahesha isura mbi igihugu bagamije inyungu zabo zishingiye ku bwoko.

  • Genda Museruka urumuntu wumugabo ahubwo baguhaye iyo komisiyo nibwo yaba komisiyo nahubundi baradushushanya bariya.

  • Igihe cyose abanyarwanda badafatwa kimwe! N’imyaka igihumbi izashira kuko niba umuntu ahabwa cg akamburwa agaciro kubera ubwoko bwe! Bizahora ari ikibazo!

Comments are closed.

en_USEnglish