Nsengimana J. Bosco azambara No 1 muri 84 bazakina Tour

*Ariko bwo ntazaba akinira ikipe yo mu Rwanda Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda itangire. Ni icyenda (9) gusa. Amakipe 17 azayitabira yose yatangaje abakinnyi azakoresha. Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2015, ni we uzakina yambaye numero 1 mu bakinnyi 84 bazakina iri rushanwa rikunzwe n’abatari bacye […]Irambuye

Kicukiro 2017/18: Ubushomeri, Imihanda, Amashuri, Isoko,…Ngo bizibandweho

*Barifuza kubakirwa umuhanda ubahuza n’akarere ka Nyarugenge Ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Ukuboza, abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bagaragarije abayobozi ibigomba kwibandwaho mu bikorwa bizashorwamo ingengo y’imari ya 2017-2018, bavuga ko hazashyirwa ingufu mu guhangana n’ubushomeri, kubaka imwe mu mihanda babona ikenewe, isoko, amashuri y’incuke n’ibindi. Mu minsi […]Irambuye

Muhanga: Agakiriro ka Miliyoni 250 Frw ngo uyu mwaka urarangira

Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa remezo biri mu mugi wa Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’aka karere, Uwamariya Béatrice yavuze ko  imirimo yo kubaka ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’Agakiriro izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo uyu mwaka uzarangira hatangiye gukorerwa. Aka gakiriro ngo kazuzura gatwaye Miliyoni 250 Frw. Ni […]Irambuye

Paapa Francis avuga ko abagore batazigera baba Abapadiri muri Gatulika

Papa Francis uherutse gusura igihugu cya Swede, atangaje ibi nyuma yo guhura n’umugore uyobora itorero rya Lutheran Church muri iki gihugu cya Swede. Papa avuga ko Kiliziya Gatulika itazigera yemera ko umugore aba Umupadiri. Muri iki cyumweru, Papa Francis yasuye igihugu cya Swede, aza no kwakirwa n’umugore uyobora itorere rya Lutheran Church. Paapa Francis avuga […]Irambuye

Gicumbi: Abahinzi b’Icyayi biyemeje guhangana n’isuri ibatwarira imirima

Mu biganiro byahuje abahinzi b’Icyayi mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 01 Ugushyingo, biyemeje ko mu mirima yabo bagiye guteramo ibiti ibihumbi 40 byo kurinda isuri n’inkangu bimaze iminsi byangiza imirima yabo. Ibi biganiro bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, byitabiriwe n’abahinga icyayi mu karere ka Gicumbi. Aba bahinzi biyemeje ko […]Irambuye

Abunzi baramutse bahembwe agaciro kabo katakara- Kalihangabo/PS-MINIJUST

Icyegeranyo cy’ibyagezweho mu butabera mu mwaka wa 2015-2016 kigaragaza ko muri uyu mwaka hatowe Abunzi 17 941 barimo 4,5% barangije amashuri makuru na Kaminuza. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo avuga ko kuba Abunzi bakora badahembwa ari byo bituma bakorana ubunyangamugayo ku buryo baramutse bagenewe umushahara byazagabanya uyu mutima witanga basanzwe bakorana. Mu mwaka […]Irambuye

Umuvunyi 2015/16: Abantu 158 nibo bahaniwe Ruswa

*Uwahamijwe ruswa iri hejuru, ni uwatanze iya 1 000 000 Frw (ni umwe), *Depite Mporanyi aribaza impamvu abumvikana ko banyereje za Miliyari batagaragaramo, *Umuvunyi Mukuru avuga ko kunyereza ibya Leta bitari mu byaha bya Ruswa, *Avuga ko urwego rw’Umuvunyi rwifuza ko kunyereza ibya Leta na byo biba mu byaha bya Ruswa. Ku gicamunsi cyo kuri […]Irambuye

Bugesera: Abirukanywe muri Tanzania ngo guhinga si umuco wabo…Barataka inzara

Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakaza gutuzwa mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bakanahabwa n’ubutaka bwo guhinga bavuga ko kuba badahinga ubu butaka ari uko batatojwe guhinga kuva kera. Ngo si umuco wabo ariko kandi barataka inzara. Aba banyarwanda bavuga ko bari basanzwe batunzwe n’ubworozi, kuba badafata amasuka nk’abandi baturanyi atari ubunebwe cyangwa […]Irambuye

en_USEnglish