Digiqole ad

Muri Live@4Gsquare, nanone abanyamahirwe baguze telephone kuri discount ya 50%

 Muri Live@4Gsquare, nanone abanyamahirwe baguze telephone kuri discount ya 50%

*Buri kwezi, abakiliya bagabanyirizwa ibiciro kugeza kuri 50%,…Ntawe uhejwe,
*Video Conference,…Ushaka gukoresha Internet inyaruka, igisubizo ni 4G Square

Ahazwi nko kuri 4 G Square, mu mugi wa Kigali, Ikigo gisanzwe gisakaza umuyobora wa Internet wa ‘4 G Lte’ unyaruka, cyashyizeho uburyo umuntu ashobora kugura Telephone zigezweho; Rooter; modem n’izindi serivisi zitangwa n’iki kigo ku igabanyirizwa rya 50%, umunsi umwe buri kwezi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira, Samsung Galaxy S7 zisanzwe zigura ibihumbi 600 Frw, abanyamahirwe batandatu bazegukanye bishyuye atarenze 300 000 Frw.

Igura ibihumbi 600 ushobora kugira amahirwe ukayigura atarenze ibihumbi 300
Igura ibihumbi 600 ushobora kugira amahirwe ukayigura atarenze ibihumbi 300

Iki kigo kimaze kuba ubukombe mu gutanga umuyoboro wa Internet wa 4 G Lte unyaruka kurusha iyindi mu Rwanda, kivuga ko mu buryo bwo korohereza Abaturarwanda gukoresha uyu murongo, cyashyizeho uburyo Abanyamahirwe bajya babona ibikoresho byo gukoresha uyu muyoboro.

Umunsi umwe buri kwezi, ahazwi nko kuri 4 G Square mu nyubako ya Pension Plazza abakiliya bataramirwa n’umuhanzi, ubundi bakigurira ibikoresho na Serivisi ku igabanyirizwa rya 50%.

Abitabira iki gikorwa kandi baba bafite amahirwe yo kwegukana telephone zigezweho z’agaciro ko hejuru na zo bakishyura bagabanyirijwe  kuri 50%.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira, abanyamahirwe batandatu begukanye Samsung Galaxy S7 kuri iri gabanyirizwa rya 50%.

Niyitegeka Martin ushinzwe ubuyobozi muri iki kigo ‘KT Rwanda Networks’ avuga ko aya ari amahirwe yo kugira ngo Abanyarwanda babashe kugendana n’ibigezweho bakoresha umuyobora wa Internet unyaruka ariko bafite n’ibikoresho bibiboroherezamo.

Avuga kuri izi telephone zatombowe n’aba banyamahirwe, Martin yagize ati “ Ubundi zigura amafaranga agera mu bihumbi 600 ariko iyo atomboye hano yishyura nk’ibihumbi 300 cyangwa 270 akayitwara.”

 

Imiryango irafunguye kuri buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga

Kwiyandikisha mu banyamahirwe bashobora kwegukana izi telephone z’agaciro bagabanyirijwe kuri 50% no kwigurira ibindi bikoresho nka ‘Rooter’; modem n’izindi serivisi kuri iri gabanyirizwa, nta kindi bisaba uretse kwifashisha imbuga nkoranyambaga, ukabimenyesha iki kigo unyuze kuri konti zacyo.

Agaragaza imbuto ziryohereye Abanyarwanda bakomeje gusarura muri iyi gahunda, Niyitegeka Martin avuga ko muri iki gikorwa ngarukakwezi kimaze kuba ku nshuro ya kane, abantu bari hagati ya 50 na 60 begukana ibikoresho by’iki kigo birimo n’izi telephone z’agaciro.

Ati “ Niba tumaze kubikora kane, nibura abantu 240 cyangwa 300 bamaze gufata ibikoresho cyangwa telephone ku biciro byo hasi cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko kugana iyi gahunda n’abandi bantu bose badahejwe kuko n’utariyandikishije akoresheje imbuga nkoranyambaga akifuza kubana na bo muri iyi gahunda abibamenyesha ubundi na we akabyitabira.

Kuri 4 G Square, igisubizo cya Internet inyaruka
Kuri 4 G Square, igisubizo cya Internet inyaruka

Kuri 4 G Square, Hari Internet inyaruka ku buntu…

Niyitegeka Martin avuga ko uwifuza iyi intenet inyaruka, ashobora kujya abona Gigabyte imwe buri munsi akishyura ibihumbi 26 gusa ku kwezi, ni gahunda yitwa ‘Monthly Unlimited Pack’.

Gusa ngo ibiciro birahinduka kuko iki kigo gikorana n’ibigo bitandukanye birimo n’ibisanzwe bicuruza serivisi z’itumanaho mu Rwanda.

Hanashyizweho uburyo bwo korohereza Abanyarwanda gusogongera ku ikoranabuhanga rigezweho kuko umuntu ashobora kugana aho iki kigo gikorera hazwi nko kuri 4 G Square ubundi agakoresha iyi internet inyaruka ku buntu.

Akanyamuneza ni kose ku bitabira iyi promotion
Akanyamuneza ni kose ku bitabira iyi promotion
Babanza kwiyandikisha
Babanza kwiyandikisha
Babanza kwiyandikisha
Babanza kwiyandikisha
Wakiranwa ubwuzu
Wakiranwa ubwuzu
Bamaze kwiyandikisha bagiye kurambagiza
Bamaze kwiyandikisha bagiye kurambagiza
Yabanje kwihera ijisho
Yabanje kwihera ijisho
No gukoraho biremewe
No gukoraho biremewe
Igezweho ubu ni Samsung Galaxy S7, muri 4 G Square irahendutse
Igezweho ubu ni Samsung Galaxy S7, muri 4 G Square irahendutse
Ni Samsung Galaxy S7, muri KT RN ibiciro babihananuye
Ni Samsung Galaxy S7, muri KT RN ibiciro babihananuye
Telephone z'agaciro zirimo Samsung Galaxy S7 abanyamahirwe bashobora kuyibona bagabanyirijwe kuri 50%
Telephone z’agaciro zirimo Samsung Galaxy S7 abanyamahirwe bashobora kuyibona bagabanyirijwe kuri 50%
Yashyizwe mu zitomborwa, ukagira amahirwe wayishyura atanze ibihumbi 270
Yashyizwe mu zitomborwa, ukagira amahirwe wayishyura atanze ibihumbi 270
Ntaho umuntu aba ahejwe
Ntaho umuntu aba ahejwe
Baranasabana
Baranasabana
Niyitegeka Martin wo muri ‘KT Rwanda Networks’ avuga ko abantu bagera muri 240 bamaze kugura ibikoresho muri iri gabanyirizwa
Niyitegeka Martin wo muri ‘KT Rwanda Networks’ avuga ko abantu bagera muri 240 bamaze kugura ibikoresho muri iri gabanyirizwa

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • zizabaurikana…..

  • zizabaturikana

Comments are closed.

en_USEnglish