Uganda: Igisirikare kiranyomoza ko Col Makenga yaba yasubiye muri DRC

Igisirikare cya Uganda kiranyomoza ko uwahoze ari umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Col Sultani Makenga yaba yasubiye muri Congo nk’uko byavuzwe mu mpera z’icyumweru dusoje, kikavuga ko akiri mu gihugu cya Uganda yahungiyemo ndetse ko n’abarwanyi be bose baherereye mu gice cy’Uburengerazuba bw’iki gihugu. Mu mpera z’icyumweru dusoje, muri Repubulika Iharanira Semokarasi ya Congo, hari amakuru […]Irambuye

RCAA ishinzwe iby’indege za Gisivile igiye kunganirwa n’ikindi kigo

Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu nteko Ishinga Amategeko basuzumye umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisivili (RCAA) ushobora kuzagabanyiriza Inshingano iki kigo kikagumana ibyo gutanga amabwiriza yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, naho ibyo kuyashyira mu bikorwa bigahabwa ikindi kigo. Depite Bazatoha Adolphe uyoboye iyi komisiyo avuga ko business y’ubwikorezi bw’indege iri kwaguka bityo […]Irambuye

Muhanga: Igihangano kigaragaza ishingiro ry’ubukungu  bw’akarere cyatwaye Miliyoni 10

Mu mujyi wa Muhanga, haraye hatashywe Igihangano kigaragaza ishusho y’umutungo kamere w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubaftwa nk’ishingiro ry’ubukungu w’akarere ka Muhanga. Iki gihangano cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Imirenge 11 muri 12 igize akarere ka Muhanga, yamaze kugaragaramo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye. Ibi bituma aka karere gafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’ishingiro ry’ubukungu bwako. […]Irambuye

Muri Tombola ya Heineken, Kwisanga yatomboye itike y’indege yo kujya

Kuri uyu wa Kane, Bralirwa yatanze itike yo kujya gutemebera I Dubai n’indege nk’igihembo gikuru muri Tombola ya Heineken yiswe ‘Heineken Music Campaign’ yari imaze ibyumweru bitanu ibera mu tubari dutandukanye n’ahandi hacururizwa ikinyobwa cya Heineken mu mujyi wa Kigali. Kwisanga Paul wabaye umunyamahirwe, yashyikirijwe iyi tike y’indege n’i bindi byangombwa ku gicamunsi cyo kuri […]Irambuye

Rusizi: Umunyemari wabambuye Miliyoni 2 Frw bamuvugirije induru imbere ya

Abantu 76 batuye mu  murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 3 barambuwe na Rwiyemezamirimo  amafaranga arenga miliyoni 2 Frw. Uyu munyemari ushinjwa ubuhemu yavugirijwe induru n’abaturage imbere y’umuyobozi w’akarere ubwo yavugaga ko nta mafaranga yo kubishyura afite. Umunyemari Nzagirante Fiacre ushinjwa n’abaturage kubambura, yakoresheje abaturage  ubwo bamwubakiraga uruganda rutunganya […]Irambuye

Ubushakashatsi: Abagore bagira ubwonko bwibuka kurusha abagabo

*Abagore bari mu myaka 45-55 bagira ubwonko bwibuka kurusha abagabo bari muri iki kigero, *Abamaze igihe bari mu gihe cyo gucura, bagira ibibazo byo kwibagirwa… I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hasohotse ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 55 baba bafite ubwonko bwibuka kurusha abagabo bari […]Irambuye

PAC isaba MINECOFIN gukurikirana akayabo gashyirwa mu bigo bitagenerwa ‘Budget’

*2014-2015, amavuriro, ibitaro,…hashyizwemo miliyari 233 zidakakurikiranwa, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo  bya Leta basaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kongera ababaruramari n’abacungamari mu turere kugira ngo bajye babasha gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga menshi ahabwa ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bizwi nka NBAs (Non Budget Agencies). Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje ko mu mwaka ushize […]Irambuye

‘Clinical Officers’ Leta yabatanzeho Miliyari…ariko bamaze imyaka 3 nta musaruro

*Bari basanzwe ari abakozi, mu 2011 bavanwa mu kazi ngo bajye kwiga, *Barangije ntibahawe akazi k’ibyo bari bigiye, ubu hashize imyaka itatu, *MINISANTE yabarihiye ngo basanze itabazi mu bo igomba gukoresha… Abaganga bazwi nka ‘Clinical Officers’ ariko bataratangira gukora inshingano z’iyi nyito bamaze imyaka itatu basoje amasomo mu cyahoze ari KHI, bavuga ko Leta yabarihiye […]Irambuye

Nyamasheke: 263 barangije kaminuza ngo biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo

Abarangije mu ishuri rikuru rwa Kibogora Polytechnic ryo mu karere ka Nyamasheje, baravuga ko ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro bityo ko bizabfasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo kugira ngo biteze imbere banateze imbere igihugu cyababyaye. Aba basoje amasomo yabo muri Kibogora Polytechnic, bishimira ko iri shuri ryabegerejwe, bakavuga ko ryaje ari igisubizo kuko mbere hari abakoraga […]Irambuye

en_USEnglish