Digiqole ad

Muri Tombola ya Heineken, Kwisanga yatomboye itike y’indege yo kujya i Dubai

 Muri Tombola ya Heineken, Kwisanga yatomboye itike y’indege yo kujya i Dubai

Kwisanga Paul (hagati) ari kumwe n’abakozi ba Bralirwa bamushyikirije iyi tike y’indege

Kuri uyu wa Kane, Bralirwa yatanze itike yo kujya gutemebera I Dubai n’indege nk’igihembo gikuru muri Tombola ya Heineken yiswe ‘Heineken Music Campaign’ yari imaze ibyumweru bitanu ibera mu tubari dutandukanye n’ahandi hacururizwa ikinyobwa cya Heineken mu mujyi wa Kigali.

Kwisanga Paul (hagati) ari kumwe n'abakozi ba Bralirwa bamushyikirije iyi tike y'indege
Kwisanga Paul (hagati) ari kumwe n’abakozi ba Bralirwa bamushyikirije iyi tike y’indege

Kwisanga Paul wabaye umunyamahirwe, yashyikirijwe iyi tike y’indege n’i bindi byangombwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, akaza guhita yerekeza I Dubai.

Ni tombola yari imaze ibyumweru bitanu ibera mu tubari dutandukanye ndetse n’ahandi hacururizwa ikinyobwa cya Heineken mu mujyi wa Kigali, aho umuntu yagura Heineken ebyiri akaba abonye amahirwe yo gutombora.

Muri iyi tombara, abantu batomboye ibintu bitandukanye nk’imipira, infunguzo z’amacupa (openers) n’ibindi bikoresho.

Mu gutoranya umunyamahirwe uhabwa igihembo gisumba ibindi, abagiye batombora bose banditse amazina na nimero zabo ku mpapuro barazegeranya, nyuma bahamagara umuntu arabatomborera, agwa ku izina ‘Kwisanga Paul’.

Kwisanga Paul watsindiye iyi tike, ashimira Bralirwa yateguye iki gikorwa kuko na we agize amahirwe yo kujya kureba uko amahanga asa.

Avuga ko atagiye gutembera ahubwo ko uru rugendo rusa nk’urugendoshuri kuko yiteze kuzarwungukiramo byinshi bizamufasha kwaguka mu mikorere ye.

Uyu mugabo werekeje mu mujyi uzwiho kuba igicumbi cya Business, avuga ko ibyo azungukira muri uru rugendo azabisangiza abandi banyarwanda kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Kwisanga Paul arahaguruka I Kigali ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba yerekeza Dubai.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish