Mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango huzuye ikimoteri cyatwaye miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda cyo gukusanyirizamo imyanda iri gutunganywamo ifumbire, bikaba biteganyijwe ko indi izajya ihavanwa ikajyanwa mu nganda ziyitunganyamo ibikoresho bitandukanye. Nyuma y’amezi atatu muri uyu murenge wa Ruhango huzuye iki kimoteri cyo gukusanyirizamo imyanda ituruka mu mujyi wa Ruhango no mu […]Irambuye
Etape ya kane ya tour du Rwanda imaze guhaguruka mu mujyi wa Rusizi, abasiganwa barerekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, barakora urugendo rwa 140Km ari narwo rurerure muri iri rushanwa. Mbere yo guhaguruka nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umusore w’umunyarwanda Ruberwa Jean yavuye mu isiganwa kuko ejo yakoze impanuka. 9h10: Bakimara guhaguruka […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu duce tumwe na tumwe two mu majyaruguru mu gihugu cya Nigeria, abantu biganjemo abagore n’abana bugarijwe n’inzara ku buryo mu mezi macye ari imbere abana bagera ku bihumbi 75 bashobora gupfa bazize inzara. Utwo duce twibasiwe n’inzara ni utwazahajwe n’imirwano y’inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Muri utu duce, imirwano […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Ruhango hashyinguwe umurambo w’umwana w’umunyeshuri Gasiga Desire wari uri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye warohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Nyamagabe hafi y’aho yigaga, Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko nyakwigendera azize uburangare bwabo (akarere). Nyakwigendera Desire Gasiga w’imyaka 19 yari ari gukora ibizamini bya Leta […]Irambuye
yUmugenzuzi w’ibikorwa bya police i Kinshasa, Célestin Kanyama yatangaje ko moto zikora umwuga wo gutwara abantu zitemerewe kugenda mu mujyi wa Kinshasa nyuma ya Saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba. Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara ya Kinshasa kikaba kigiye gukurikiranwa n’Igipolisi, kije nyuma y’aho hakomeje kumvikana ubushyamirane hagati y’abamotari (Motards) n’abakiliya babo. Celestin Kayumba yagize […]Irambuye
Umuyobozi mukuru wa Police muri Uganda, Gen Kale Kayihura aramagana ibihuha byavuzwe ko yitegura kuzasimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’Umukuru w’igihugu. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, ifite umutwe ugira uti ‘Sinshaka kuba Perezida-Kayihura’, uyu muyobozi mukuru w’igipolisi cya Uganda atera utwatsi ibiherutse kuvugwa ko ashobora kuzasimbura Museveni ku mwanya wa […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo hatangijwe icyumweru cy’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko kugira ngo u Rwanda rushyikire Uganda mu by’ubucuruzi bizafata igihe kinini kiri mu myaka 10. Imyaka icyenda irashize u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko rwinjiyemo ku italiki ya 1 Nyakanga […]Irambuye
Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzaniya, n’abandi batishoboye bubakiwe amazu mu mudugu uherereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, baravuga ko nubwo batujwe mu mazu meza ariko badafite icyo kuyariramo, bamwe muri bo batangiye guta ingo kubera ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi bafite. Imiryango 20 y’abatishoboye irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri ‘AHAZAZA Independent School’ rimaze ritanga ubumenyi mu Karere ka Muhanga, Senateri Tito Rutaremera yavuze ko muri iyi minsi amashuri yigenga ari gutanga uburezi bufite ireme bigatuma abantu bayayoboka ku bwinshi. Muri uyu muhango, Senateri Tito Rutaremera yabanje kugaruka ku bantu ku giti cyabo bashingaga amashuri yigenga bagamije […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, abaturage bo mu mudugudu wa Gacyamo, mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bafashe abagabo babiri bibye intama ebyiri, imwe bamaze kuyibaga, babasangana inyama. Muri aba bagabo harimo ufite imyaka 56. Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Ntambara Aloys w’imyaka 56 na Kamatari w’imyaka 30 bashinjwa ubujura […]Irambuye