Digiqole ad

Muhanga: Igihangano kigaragaza ishingiro ry’ubukungu  bw’akarere cyatwaye Miliyoni 10

 Muhanga: Igihangano kigaragaza ishingiro ry’ubukungu  bw’akarere cyatwaye Miliyoni 10

Iki gihangano cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga icumi z’amafaranga y’u Rwanda

Mu mujyi wa Muhanga, haraye hatashywe Igihangano kigaragaza ishusho y’umutungo kamere w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubaftwa nk’ishingiro ry’ubukungu w’akarere ka Muhanga. Iki gihangano cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihangano cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga icumi z'amafaranga y'u Rwanda
Iki gihangano cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga icumi z’amafaranga y’u Rwanda

Imirenge 11 muri 12 igize akarere ka Muhanga, yamaze kugaragaramo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye. Ibi bituma aka karere gafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’ishingiro ry’ubukungu bwako.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’aka karere na Banki ya Cogebanque bazamuye igihangano gishushanya uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo abazajya batambuka mu mujyi wa Muhanga bihere amaso ko ibikorerwa muri aka karere n’imiturirwa iri kuhazamurwa bikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozo bw’akarere buvuga kandi ko uretse kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kuzamura ubuzima bw’abatuye aka karere, bunagira uruhare mu kuzamura igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice wari n’umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutaha iki gihangano, avuga ko  50%  by’umutungo w’aka karere uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uyu muyobozi avuga ko umurenge umwe gusa mu mirenge mirenge 12 igize aka Karere ari wo utagaragaramo amabuye y’agaciro.

Agaragaza imbuto ziryohereye zikomeje gusarurwa mu mabuye y’agaciro mu karere ayobora, Uwamariya yagize ati « Imisoro myinshi y’Akarere kacu ituruka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni yo mpamvu twifuje  ko mu mujyi rwagati dushyiramo igihangano kigaragaza ayo mabuye.»

Meya avuga ko  uzajya ubona iki gihangano kigaragarira buri wese utambutse muri uyu mujyi, azajya asobanukirwa ko aka karere gakungahaye kuri uyu umutungo kamere.

Umuyobozi w’amashami ya Cogebanque, Ndizihiwe Géorge, avuga ko hari umubare munini w’abakiliya b’iyi banki bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Akavuga ko aba bakiliya ari n’abafatanyabikorwa b’akarere bityo ko gutera inkunga iki gihangano babikoze bumva ko ari ibyabo.

Mu bikorwa byo kubaka iki gihangano, Cogebanque yatanze miliyoni zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iyi banki, Théonestine Mukabanana avuga ko uretse kuguriza abakiliya hari n’ibindi bikorwa bitandukanye  biteza imbere umuco nk’ibi, n’imyidagaduro basanzwe  bateramo inkunga.

Mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe  ni wo wonyine udacukurwamo amabuye y’agaciro.  Meya wa Muhanga avuga ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yerekanye ko aka karere ari ko kaza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi aturuka ku mabuye y’agaciro.

Umukozi wa Cogebanque   avuga ko  hari ibikorwa by'umuco basanzwe batera inkunga
Umukozi wa Cogebanque avuga ko hari ibikorwa by’umuco basanzwe batera inkunga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

21 Comments

  • Ariko muri injiji koko. Mushyira umugore mwiza imbere y’igihangano bakareba umugore igihangano bakakihorera! Wacitse Niyi…… ute Mada?

    • Umvugiye ibintu sha,uriya mugore aracyeye kabisa!

      • Kumwisasira, ukamwiyorosa mu mvura y’umuvumbi ni sawa !

    • Oya, ahubwo Niyi…yamucitse ate ? Abagabo murahararukwa sana !

      • Byo kabisa uyu Iribagiza koko mwamushyiriye iki koko mu kinyamakuru?? Umugabo we abareze murumva bitabagezayo! ni pibliicite c mwamukoreraga? Ateye ubusambo byo! Muaahh

    • ariko ni byiza kumenya ijambo aho rikoreshwa kwita umuntu injiji ni igitutsi kandi gutuka umuntu ntacyo mupfa si ubupfura pe

  • Our country Rwanda is a developing one among others in the world, Rwanda n’igihugu kili mu nzira y’amajyambere, nka ziliya miliyoni zose bubakishije kiliya kintu nta kindi zali gukora kijyanye n’amajyambere? okay, abahanze kiliya kintu n’uburenganzira bwabo kandi n’amafaranga yabo aliko ntabwo nemeranya nabo jyewe Mateso mwene Muzehe.

    • Umvugiye ibintu Mateso.ariko igishushanyo ubwacyo ntacyo gitwaye,ahubwo twakwibaza niba amabuye y’agaciro ahagarariye ubukungu bw’abaturage ba Muhanga. ese nibangahe baeshejweho n’ayo mabuye kurusha ubuhinzi? cyangwa birebeye ibyinjiza imisoro gusa? cg ni umushoramari “COGEBANK” wishakira Publicite?

      Twibuke ko 10 Millions ari Mituweri nyinshiiiiii

  • MILLIONI ICUMI NI NYINSHI KUKI SE BATAYAFASHISHIJE ABATUYE MU MANEGEKA BASENYEWE N’IMVURA BAKAYUBAKISHA IGIHANGANO
    UKU N’UGUKABYA

    • Buri wese n’aye ayashora aho ashaka! Niba ari budget ya Leta yabigiyemo byaba ari ikibazo, ariko niba ari umuherwe nka cogebanque washatse kwiryohereza byaba ari uburenganzira bwe… kuko ni nk’uko yahitamo kugura imodoka yo gutemebramo ya 150,000,000rwf! Ubwo se wamubwira ngo reka kuyigura ugure iya 5,000,000Rwf asigaye uyahe abari mu manegeka?

      • Bibutse uwakoze inyigo yacyo, uwabonye akazi mu ku cyubaka. ukora mu ruganda nabo bariye kuri izi 10,000,000!!!!!!!!!! ntizapfuye ubusa kuko hari abo zateje imbere!!!!!!

        • uvuze ukuri kabisa, abantu baranenga igishushanyo ngo ni ugupfusha ubusa. Ese ubwo byabaye gupfusha ubusa igihe hari abana bariye, abandi bakavuzwa kuko ba se bagiye gukora kuri iki gihangano?! byabaye gupfusha ubusa ubwo umucuruzi yagurishaga ciment zacyubatse, imicanga ikagurirwa abayicukura, kandi abanyamarangi bakabona urwunguko??MUJYE MUBABAZWA N’IBIBABAJE KURUTA IBITABABAJE CYANE, Bwana Musomyi nawe wakoze kubambwirira, amafaranga ko nta Leta yayatanze mushaka iki, niba umushoramari ashaka kuyagabanya ataka umugi, kuko mutavuza induru iyo muhura n’imodoka zihenze bikubye incuro 50 kiriya gihangano guhenda.

  • miliyoni 10 Nina uzita nyinshi ku karere ndumva ugifite byinshi byo kwiga pe ese ko akubabaje Atari ayawe (kuko ni aya banki) ubwo hari umuntu wafasha ese ko utavuga kuyo dutanga dukora ubusitani,…isura nziza ntacyo wayinganya ndumva utanasiiga irangi inzu yawe

  • MUHANGA Oye! Oye! Oye!

  • Nimitiuel nagirinka nagasaro nindi mishinga yokutunyunyuza imitsi.
    ikibumbano kitwara kariya kayabo?
    hari nabatagira imisarane!!!!!!!
    uwapfuye yarihuse.

    • Nawe ihindure umuterankunga nka Cogebanque maze ugende iyo misarani uyibubakire! Ariko iyo umuntu atwerereye ko atwerera ibyo ashaka… ubwo nabyo bigiye kujya bigibwaho impaka ngo ntibatanze imisarani na mituel (n’ubwo nzi neza ko nabyo Cogebanque ijya ibikora?)
      Ubu se ko mutarasakuza ngo yatanze ama frw muri Tour du Rwanda aho kuyacukurisha iyo misarane muvuga hhhhh! Mubure gukora ngo mutegereje ko abakire babubakira!

  • Mubyo tugomba gukosora ntabwo Muhanga ariyo Gitarama yarangwa niki gishushanyo bitinde bitebuke.Aha hari amateka menshi yaba mabi kuri bamwe nameza kubandi adashobora kurangwa niki kibumbano.Urugero natanga, niba turi repubulika yu Rwanda.

  • Mwavuze ko cyubatswe nakarere kdi cyuzuye ngo gitwaye arenga miriyoni 10 murangije ngo cogebanque yatanzemo asaga miriyoni 10 ubwo se murumva bisobanutse mwadufashe nkinjiji koko ubwose iyo muvuga ko Ari cogebank yacyubatse muragirango muzabone uko mutamira amafr yakarere ngo mwarubatse?ahhhh

  • Iki kivunamuheto giteye icyugazi muri rond point nicyo cyatwaye ala kayabo?Genda Rwanda urarika.Ari uwabateye iyi nkunga ari mwe mwayakiriye muri bamwe pe.Ntacyo nabona mbabwira.

  • njye ndabona ntacyo bitwaye kko amafaranga nicyo abereyeho ahubwo njye mbona byarikuba bibiri mwihuriro ryimihanda kibuye,butare mbona bahashyira ikindi

  • abanyamuhanga mujye mufungura imitweeee!!!ibi ntacyo bitwayeee!!ubundi se muziko ibibazo bizashira kubisi?!!za mutuel nibindiiii bizahora ari ibibazo …wenda bizajya bigabanuka,,,,

Comments are closed.

en_USEnglish