Digiqole ad

Uganda: Igisirikare kiranyomoza ko Col Makenga yaba yasubiye muri DRC

 Uganda: Igisirikare kiranyomoza ko Col Makenga yaba yasubiye muri DRC

Sultani Makenga yari umugaba w’ingabo za M23 zitaratsindwa

Igisirikare cya Uganda kiranyomoza ko uwahoze ari umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Col Sultani Makenga yaba yasubiye muri Congo nk’uko byavuzwe mu mpera z’icyumweru dusoje, kikavuga ko akiri mu gihugu cya Uganda yahungiyemo ndetse ko n’abarwanyi be bose baherereye mu gice cy’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Sultani Makenga yari umugaba w'ingabo za M23 zitaratsindwa
Sultani Makenga yari umugaba w’ingabo za M23 zitaratsindwa

Mu mpera z’icyumweru dusoje, muri Repubulika Iharanira Semokarasi ya Congo, hari amakuru yavugwaga ko Col Sultani Makenga wayoboraga M23 yaba yagarutse muri iki gihugu dore ko ngo hafi y’umupaka wa Uganda na DRC humvikanye urusaku rw’amasasu, bagakeka ko ari ingabo ze.

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Julien Paluku yari yatangaje ko ubuyobozi bwa Uganda butazi aho uyu musirikari aherereye, akavuga ko ashobora kuba yagarutse guhungabanya umutekano wa Congo.

Umuvugizi w’igisirikari cya Ugandam Paddy Ankunda yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ibinyoma.

Ati “ Makenga ari muri Kampala, na M23 bari muri Bihanga (inkambi ya Gisirikare iri mu burengerazuba bwa Uganda).”

Uyu muvugizi wanyomozaga ibyatangajwe ko Makenga yasubiye muri DRC, yakomeje agira ati “ Niba hari ufite amakuru atandukanye n’ibi natunyomoze.”

Avuga kandi ko Igisirikare cya Uganda kitigeze kigaba ingabo ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nasubireyo rwose. Kabila akeneye indi ntambara ngo abone uko aguma ku butegetsi amatora yigizweyo ubuziraherezo.

    • Ntabwo ari Kabila wenyine ukeneye intambara, abanyagitugu bose bo mu Karere barayikeneye ngo bagume ku butegetsi ubuziraherezo nta gitutu cy’ amahanga.

  • ariko mwajya mureka gusebanya koko ,iyobazakuba abanyagitugu ntuba wivugishwa ayongayo.

  • Bazina niba ahaze igitoki nasubireyo arebe!

Comments are closed.

en_USEnglish