Nyamasheke: 263 barangije kaminuza ngo biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo
Abarangije mu ishuri rikuru rwa Kibogora Polytechnic ryo mu karere ka Nyamasheje, baravuga ko ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro bityo ko bizabfasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo kugira ngo biteze imbere banateze imbere igihugu cyababyaye.
Aba basoje amasomo yabo muri Kibogora Polytechnic, bishimira ko iri shuri ryabegerejwe, bakavuga ko ryaje ari igisubizo kuko mbere hari abakoraga urugendo runini bakajya kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.
Bavuga ko bamwe mu bagiye gukurikirana amasomo yabo muri ibi bihugu by’ibituranyi bagiye Bagaruka bakabura akazi kuko ubumenyi butangwa muri ibi bihugu buba bukemangwa.
Aba basoje amasomo muri iyi kaminuza y’I Nyamasheke, bavuga ko baje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakoresheje ubumenyi bavomye muri iri shuri, bakavuga ko biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo.
Harerimana Jea Damascene urangije mu ishami ry’uburezi, avuga ko uyu mwuga agiye kuwukora nk’umuntu wawigiye.
Uyu mugabo w’imyaka 46 agira ati “ Byari bigoranye ko umuntu ungana nanjye atinyuka akiga, ariko ubu mfite abana ndihira ubu nanjye niteguye kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Ubuyobizi bw’iyi kaminuza ya Kibogora Polytechnic buvuga ko intambwe bagezeho ishimishije dore ko ari ku nshuro ya kabiri batanze impamyabumenyi.
Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza, Mukamusoni Daria avuga ko mu gihe gito bamaze bakora hari uruhare bari kugira mu kuzamura ireme ry’uburezi bwo mu Rwanda no mu iterambere ry’igihugu
Ati ” Ntabwo tumaze imyaka myinshi, aho tugeze harashimishije kuko ntitwakwigeranya na kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka irenga 30, gusa twe intego yacu ni ugutanga uburezi buhamye kandi n’uwaza kudusuzuma yasanga kaminuza yacu ihagaze neza. “
Kibogora Polytechnic iherereye mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ni ku nshuro ya kabiri itanze impamyabumenyi aho abagera kuri 528 bamaze kurangiza mu mashami atandukanye yo muri iri shuri.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kibogora polytechnic ni ishuri riri kugaragaza ko ririfite intumbero nziza ugendeye Ku kigereranyo cy’ abari kurirangizamo n’ abiyandikisha kuryigamo buri mwaka, iyi ni intambwe ishimishije, mukomereze aho kandi Irene ry’ uburezi mutanga twifuza ko ryaba imwe mu nkingi ikomeza ishuri ryacu.
Comments are closed.