Muri Nigeria, abana 75 000 bashobora guhitanwa n’inzara mu mezi macye
Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu duce tumwe na tumwe two mu majyaruguru mu gihugu cya Nigeria, abantu biganjemo abagore n’abana bugarijwe n’inzara ku buryo mu mezi macye ari imbere abana bagera ku bihumbi 75 bashobora gupfa bazize inzara.
Utwo duce twibasiwe n’inzara ni utwazahajwe n’imirwano y’inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Muri utu duce, imirwano hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta imaze guhitana abarenga ibihumbi 20, naho abarenga miliyoni ebyiri bakaba baravuye mu byabo.
Ikinyamakuru ‘The Guardian’ dukesha iyi nkuru kivuga ko inzara n’ibibazo by’imibereho byugarije imbaga y’abantu bavanywe mu byabo n’iyo mirwano.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko muri iki gihugu cya Nigeria, abantu basaga miliyoni 14 bakeneye ubutabazi bwihuse.
Uyu muryango uvuga ko abana bari mu bibasiwe n’ibibazo by’inzara, uvuga ko hatagize igikorwa abana basaga ibihumbi 75 bashobora n’inzara mu mezi macye mu gihe batabona ubutabazi bwihuse.
Umuhuzabikorwa wa Loni ushinzwe ibikorwa by’ubugiraneza, Peter Lundberg yavuze ko ikibazo cy’imibereho mibi ku bagizweho ingaruka n’izo ntambara za Boko Haram gikomeza gufata indi ntera.
Avuga ko ubu Loni nta mafaranga ifite ahagije yo gutabara abo baturage, akavuga ko icyo bagiye gukora ari ukwitabaza Leta ya Nigeria, abaterankunga n’abagiraneza.
Ati “Tuzasaba abagiraneza mpuzamahanga gufatanya natwe kuko ntibyashoboka tudafatanyije.”
Uyu muryango w’Abibumbye uvuga ko abantu basaga ibihumbi 20 bamaze guhitanwa n’inzara
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW