Digiqole ad

Uganda: Gen Kayihura ati ‘Ntabwo nshaka kuba Perezida, ababivuga ni Abaswa’

 Uganda: Gen Kayihura ati ‘Ntabwo nshaka kuba Perezida, ababivuga ni Abaswa’

Gen Kayihura avuga ko adashaka kuba Perezida

Umuyobozi mukuru wa Police muri Uganda, Gen Kale Kayihura aramagana ibihuha byavuzwe ko yitegura kuzasimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.

Gen Kayihura avuga ko adashaka kuba Perezida
Gen Kayihura avuga ko adashaka kuba Perezida

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, ifite umutwe ugira uti ‘Sinshaka kuba Perezida-Kayihura’, uyu muyobozi mukuru w’igipolisi cya Uganda atera utwatsi ibiherutse kuvugwa ko ashobora kuzasimbura Museveni ku mwanya wa Perezida.

Ati “ Ibivugwa ko nshaka kuba Perezida ni ubucucu/ubuswa.”  Ibi yabivugiye mu biganiro byari byahuje abapolisi bo mu bice bitatu bya Sipi, Elgon na Bukede bari bahuriye ku ishuri rikuru rwa Mbare mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amakuru avuga ko abantu barimo Gen Kale Kayihura uyobora igipolisi, umunyamategeko w’imyaka 60 (Iki kinyamakuru ntikivuga izina rye), umuyobozi w’igisirikare bari mu bashobora kuzasimbura Museveni muri 2021.

Gen Kale Kayihura wamagana aya makuru yita ibihuha, agira ati “ Intego yanjye ni ukurinda umutekano w’abaturage kugeza n’aho inkoko itazajya yibwa.”

Gen Kayihura yashyizwe ku mwanya wo kuyobora igipolisi muri 2005 asimbuye mugenzi we General Eduard Katumba Wamala.

Redpepper

UM– USEKE.RW

en_USEnglish