Digiqole ad

I Kinshasa, Abamotari babujijwe gukora nyuma ya 18h00 z’umugoroba

 I Kinshasa, Abamotari babujijwe gukora nyuma ya 18h00 z’umugoroba

Ngo nyuma ya 18h00, nta moto yemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu

yUmugenzuzi w’ibikorwa bya police i Kinshasa, Célestin Kanyama yatangaje ko moto zikora umwuga wo gutwara abantu zitemerewe kugenda mu mujyi wa Kinshasa nyuma ya Saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba.

Ngo nyuma ya 18h00, nta moto yemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu
Ngo nyuma ya 18h00, nta moto yemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu

Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara ya Kinshasa kikaba kigiye gukurikiranwa n’Igipolisi, kije nyuma y’aho hakomeje kumvikana ubushyamirane hagati y’abamotari (Motards) n’abakiliya babo.

Celestin Kayumba yagize ati «  Uyu munsi, icyegeranyo kirerekana ko abagore bahohoterwa kuri moto, bikorwa n’Abamotari. »

Akomeza agira ati «  Ntabwo aba bagore bahohoterwa gusa ahubwo hari n’abicwa. Kandi n’abagabo bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa by’aba bamotari. »

Uyu muyobozi wa Police avuga ko ibi biterwa no kuba aba bamotari bitwikira ijoro kugira ngo bahohotere abantu ntawe ubareba, akavuga ko ari yo mpamvu bahagaritse ingendo za moto mu masaaha y’umugoroba.

Iki cyemezo kandi ngo kirareba abasanzwe bakora umwuga wo kuvunja mu mujyi wa Kinshasa bararaga bakora mu ijoro.

Iki cyemezo ariko gisa nk’aho atari gishya dore ko muri 2014 ubuyobozi bw’i Kinshasa bwari bwatangaje ko buhagaritse ingendo za Moto mu masaaha ya nyuma ya 18 bikagorana kuko abantu bataha mu bice bya Cogelo, Tchad, Kimbwala na Malueka bakomeje gutaka ko bakora urugendo rurerure n’amaguru.

Iki cyemezo cyafashwe ntacyo kivuga ku mihanda yo mu nkengero z’umujyi wa Kinshasha, gusa na yo ngo isanzwe idapfa kunyuramo moto kuko imeze nabi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish