*Gusaka: Sen Tito ati “Ubwo police nishyiraho Roadblock ukanyuraho ntizagukora mu mifuka?” *Sen. Nepomuscene yibaza uko Police yarinda umutekano w’abantu igakomwa ku iterabwoba… Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe […]Irambuye
Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje. Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga isabukuru y’ibiti ku nshuro ya 41 mu Rwanda hanatangizwa igihembwe cyo gutera ibiti, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bazirikana akamaro k’amashyamba, avuga ko mu mwaka wa 2018, amashyamba azaba ateye kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda. Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta wagarutse […]Irambuye
Binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa Thanksgiving, umuryango ‘Women Foundation Ministries’, kuri uyu wa 25 Ugushyingo, uyu muryango wafashije imiryango 50 y’abatishoboye yo mu murenge wa Gacuriro mu karere ka Gasabo. Uyu muryango uyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera, ukoze iki gikorwa ku nshuro ya 10 aho muri uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Thanks […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, umuryango wita ku bana ‘Save the Children’ wamuritse ubushakashatsi bugaragza ko abana ari bo bafite inyota yo kumenya ibyanditse mu bitabo kurusha abakuru. Gusa ngo inkuru zandikwa mu bitabo byinshi bigenewe abana ntiziba zihwanye n’ibyo bifuza gusoma. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 74, bugaragaza ko n’ubwo umubare w’abana ari wo […]Irambuye
Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%. Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza […]Irambuye
*Ibituruka mu nganda bingana na 14% by’Umusaruro w’igihugu cyose…mu buhinzi ni 33%, *Uyobora NIRDA avuga ko inganda za rutura zirimo n’izikora imodoka zishobora gutangira vuba. U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi Nyafurika w’Inganda. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko inganda zo mu Rwanda zitatunganya ibikenewe […]Irambuye
*Abokoresha MTN Mobile Money mu buryo buhoraho buri kwezi bagera muri miliyoni imwe, *Ibyiza biracyaza…Ubu hariho kwishyura na ‘Tap and pay’… Mu ijambo ryumvikanamo indahiro asezeranyije abafatabuguzi ba Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Umuyobozi mushya w’iyi sosiyete, Bart Hofker yavuze ko abakoresha umurongo wa MTN n’Abanyarwanda muri rusange bamwitezeho ibyiza byinshi, akavuga ko na we […]Irambuye
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA); inama y’igihugu y’abafite ubumunga (NCPD) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro w’ubuhinzi woherezwa hanze (NAEB), bagiye gufasha abafite ubumuga kwibeshaho, babinjiza mu mirimo ibyara inyungu nko gukora mu nganda n’ibindi. Hari abagiye gukoreshwa mu ruganda rutunganya Kawa rwa Huye Mountain Coffee. Ubushakashatsi bwakozwe na JICA n’intara y’Amagepfo, bafashe abafite ubumuga bo […]Irambuye
Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatangarijwemo ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zituma ibyaha bikomeje kwiyongera, urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rwavuze ko byaba byiza umubare w’abahanishwa igihano cy’igifungo wagabanuka kuko abahanishijwe iki gihano batangwaho byinshi kandi bari bakwiye guhanishwa ibindi bihano bihwanye n’ibyo bakoze ariko ntibagire icyo batangwaho. Kuva mu mwaka wa 2011, umubare w’amadosiye y’ibyaha yakirwa n’Ubushinjacyaha wiyongereyeho […]Irambuye