Abantu bantegerejemo byinshi…Nanjye sinzabatenguha-CEO mushya wa MTN
*Abokoresha MTN Mobile Money mu buryo buhoraho buri kwezi bagera muri miliyoni imwe,
*Ibyiza biracyaza…Ubu hariho kwishyura na ‘Tap and pay’…
Mu ijambo ryumvikanamo indahiro asezeranyije abafatabuguzi ba Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Umuyobozi mushya w’iyi sosiyete, Bart Hofker yavuze ko abakoresha umurongo wa MTN n’Abanyarwanda muri rusange bamwitezeho ibyiza byinshi, akavuga ko na we atazabatenguha.
Uyu muyobozi mushya waraye ahawe ishya n’ihirwe mu mirimo ye yo kuyobora iyi sosiyete y’imfura mu itumanaho mu Rwanda, avuga ko yishimiye gukorera mu gihugu kiza nk’u Rwanda kimeze nk’icyo akomokamo cy’Ubuholandi.
Mu nkera yahuje abafatabuguzi b’imena ba MTN n’ubuyobozi bw’iyi Sosiyete, Bart Hofker avuga ko amaze iminsi 10 mu Rwanda, akavuga ko yishimiye iki gihugu gifite abaturage beza bita ku bantu.
Uyu muyobozi mushya wa MTN-Rwanda uvuga ko igihugu cye gifite byinshi gihuriyeho n’icyo aje gukoreramo (u Rwanda), avuga ko MTN Rwanda izakomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo.
Bart wavugaga nk’uri kugirana igihango n’Abafatabuguzi ba MTN Rwanda, yagize ati “ Abantu bose hano bantegerejemo byinshi, nanjye nizeye ko ntazabatenguha.”
Uyu muyobozi umaze imyaka 25 muri business y’itumanaho avuga ko isi ya none isaba guhangana ku isoko ariko ko adatewe ubwoba no kuba ku isoko hari izindi sosiyete zihanganye n’iyi aje kuyobora. Ati “ Nkunda ihangana ry’isoko.”
Avuga ko kuyobora MTN Rwanda hari byinshi agomba gukora ariko ko nta kigoye kirimo kuko ibikorwa remezo byafasha iyi sosiyete gukora neza bihari.
Ati “ Muri aka gace hari ihuzanzira (Network), hari abafatanyabikorwa… dukeneye gukomeza kuba aba mbere.”
Bart avuga ko mu bihugu byose bikoreramo iyi sosiyete bagerageza gutanga serivisi nziza zishimirwa n’abakiliya, bityo ko bazakomeza kugenda bagura imikorere myiza n’ahakunze kuvugwamo ibibazo nko mu ihuzanzira (network). Ati “ Ibi ntibihagije dukeneye ni gukora ibirenze.”
Uyu muyobozi mushya wa MTN Rwanda avuga ko itumanaho atari iryo guhamagarana cyangwa koherezanya ubutumwa gusa ahubwo ko rigomba no kwifashishwa mu bucuruzi nk’uko biri kugenda mu minsi ya none.
Agaruka kuri serivisi yo kohererezanya amafaranga kuri telephone ya MTN Mobile Money, yavuze ko iyi serivisi ari ingenzi kandi ko bazakomeza gukorana n’amabanki kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gukora imishinga ibabyarira inyungu bifashishije itumanaho.
Bart wanagarutse ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, avuga ko intambwe nziza mu iterambere u Rwanda rumaze gutera itangaje kandi ko ibigenda bigerwaho buri mwaka bigaragaza ko Abanyarwanda bazakomeza gutera imbere.
Ati “ Iri ni itangiriro. Muri (Abanyarwanda) aba mbere mu iterambere kandi muzavamo intangarugero z’ibyiza muri Afurika”
Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere ku muvuduko ruriho, hakenewe ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho. Ati “ MTN irahari kugira ngo ibibagezeho.”
Ashimira abafatabuguzi bakomeje gufasha iyi sosiyete kugera ku ntego zayo, akabizeza ko na yo izakomeza kubagezaho ibyiza byinshi.
Ibyiza biracyaza…Ubu hariho kwishyura na ‘Tap and pay’…
Munyampundu Norman ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda wagarutse kuri iki gikorwa cyo guhuriza hamwe abakiliya b’imena, avuga ko abakiliya b’iyi sosiyete ari indashyikirwa kuko ari bo bayifasha gutera imbere.
Avuga ko ibyiza bagenda bageza ku bakiliya ari bo biba byaturutsemo, akavuga ko ubu batangije uburyo bushya bwiswe ‘Tap and Pay’ ikoreshwa mu kwishyura ibicuruzwa n’izindi serivisi. Iyi gahuda ikoreshwa n’ufite MTN Mobile money aho akoza telephone ye ku cyuma cyabigenewe.
Munyampundu avuga ko kugeza ubu abantu bagera muri miliyoni 4 n’ibihumbi 100 ari bo biyandikishije ko bakoresha umurongo wa MTN, naho abandi bagera muri miliyoni imwe bakaba bakoresha MTN mobile money mu buryo buhoraho bwa buri kwezi, bakaba bohereza miliyoni 7 Frw buri kwezi.
Photos © Evode Mugunga/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
5 Comments
Komerezaho Rwanda nziza. MTN keep it up
Kubaza bitera kumenya.Aba bazungu buzuye mu buyobozi bw’u Rwanda munzego zose, biterwa nuko abanyarwanda tutazi kwiyobora? harya UNR yasyiriweho iki muri 1962? Sukugirango abana bu Rwanda bayobore igihugu cyabo, bareke kuvugirwamo, bave mubukoroni mu mitwe yabo? Ese Panafricanism tuvuga buri munsi rihe? Reka turebe nkomuri Tanzaniya,Nkurunziza,Kabila,Senegali,Uganda..biteyishavu.
MTN se n’iyabanyarda ifite banyirayo ninabo bayikoramo bakaduha akazi twe tuzajya twiyoborera za Rwandair RURA nizindi… Kdi no muri MTN harimo abanyarwanda we bafite nakazi gakomeye
MTN, iratwiba n’igende! uzi kugura internet y’ukwezi cyane kubakoresha modem, kukarenda kurangira ntayo ukoresheje!
I thank mtn for the yolo bundle
Comments are closed.