Digiqole ad

Ubushinjacyaha burifuza ko umubare w’abahanishwa gufungwa wagabanuka

 Ubushinjacyaha burifuza ko umubare w’abahanishwa gufungwa wagabanuka

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari ibindi bihano bitari igifungo byahabwa abantu kandi ntibatangweho byinshi

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatangarijwemo ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zituma ibyaha bikomeje kwiyongera, urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rwavuze ko byaba byiza umubare w’abahanishwa igihano cy’igifungo wagabanuka kuko abahanishijwe iki gihano batangwaho byinshi kandi bari bakwiye guhanishwa ibindi bihano bihwanye n’ibyo bakoze ariko ntibagire icyo batangwaho.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari ibindi bihano bitari igifungo byahabwa abantu kandi ntibatangweho byinshi
Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari ibindi bihano bitari igifungo byahabwa abantu kandi ntibatangweho byinshi

Kuva mu mwaka wa 2011, umubare w’amadosiye y’ibyaha yakirwa n’Ubushinjacyaha wiyongereyeho amadosiye 2 109 kuko wavuye kuri 23 344 muri 2011 ugera kuri 25453 muri 2016. No mu yindi myaka umubare w’amadosiye wakomeje kwiyogera dore ko muri 2014 Ubushinjacyaha bwari bwakiriye 28 868.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ibihano birimo igifungo nsimburagifungo (TIG/ Traveaux d’Interet General), gucibwa ihazabu (amande) n’ingwate.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko uko ibyaha byiyongera ari na ko umubare w’imfungwa n’abagororwa muri gereza bakomeza kwiyongera kuko ibihano byinshi biteganywa n’itegeko rihana ari igifungo.

Mu kungurana ibitekerezo ku byavuye muri ubu bushakashatsi, Abashinjacyaha n’abandi bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha bavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera buboneye kandi Leta ntikomeze kugira abo ishoraho amafaranga menshi, hakwiye kujya hatangwa ibindi bihano bitari igifungo.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza ati “  Ntituvuga ko gufunga bizahagarara ariko dushyigikiye ko hashobora kubaho n’ubundi buryo bwo guhana butari igifungo gusa….”

Umushinjacyaha Mukuru akomeza avuga ko iki gihano cyo gufunga gishobora no guhombya Leta mu gihe cyatanzwe ku bwinshi.

Ati “ Byafasha ko amagereza akomeza kuzurirana kubera ko umuntu wese ukoze icyaha umujyana muri gereza, kuko bariya bantu aho bari hari byinshi batangwaho kandi ntibinjiza byinshi.”

Muhumuza avuga ko ubucamanza buramutse butanze ibindi bihano bitari igifungo byanafasha n’abaturagage kuko uwafunzwe bisaba ko n’umuryango we wikoramo kugira ngo umwiteho.

Ati “ Uwakoze icyaha na we byamufasha kwisubiraho igihe yakora ikindi gihano kitari igifungo akajya ataha iwe, umuryango ntiwamutaho byinshi.”

Umushinjacyaha Mukuru wagarutse ku ivugurura ry’amategeko ahana riri gukorwa, atunga agatoki iri tegeko nk’intandaro y’umubare munini w’abakomeje guhanishwa igihano cyo gufungwa.

Ati “ Iyo umuntu yakoze icyaha iki n’iki, itegeko riravuga riti ahanishwa igifungo iki n’iki, iyo tugiye mu rukiko dusaba bya bihano biri mu mategeko dushaka ko umuntu ahanirwa uburemere bw’icyaha yakoze.”

Muhumuza uvuga ko itegeko rivuguruye ryitezweho umuti w’iki kibazo, avuga ko atari ibyaha byose biteganyirizwa igihano gitandukanye n’igifungo, gusa akavuga ko ibyaha bibiteganyirizwa byajya bishyirwa mu bikorwa kugira ngo umubare w’abari mu magereza udakomeza kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Umushinjacyaha Wibabara Charity uri mu bakoze ubu bushakashatsi ku mpamvu zitera ibyaha, avuga ko ibyaha byinshi baburana biteganyirizwa ibihano by’igifungo, akavuga ko uko ibyaha biziyongera ndetse n’Ubushinjacyaha bukongeza umurego bizatuma n’umubare w’abafungwa uba munini.

Agaragaza icyakorwa, Charity ati “ Hari uburyo Umushinjacyaha ashobora kunga uwakoze n’uwakorewe icyaha ntibigere mu rukiko, ugasanga bigabanyije amafaranga n’umutungo Leta yagatanze ku muntu kandi habayeho kwiyunga no gusubirana na cya cyaha kikavaho.”

Umunyamategeko w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SIP (Senior Inspector of Prison) Michael Kamugisha avuga ko kugorora birebwa mu nkingi zirimo ibihano, gutekereza umuryango n’igihe umuntu amara muri gereza.

Avuga ko igihe umuntu amara muri gereza gishobora gushimangira intego yo kugororwa ariko ko iyo kibaye kirekire gishobora no gutuma ibitekerezo by’umugororwa bijya kure ku buryo yatekereza gukora ibindi byaha.

Ibyaha byakozweho ubu bushakashatsi ni ibikorerwa abantu bikagira n’ingaruka ku muntu ku giti cye, ibyaha bikorerwa umutungo n’ibyaha bikorerwa Leta nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu n’ibyaha bidasanzwe (Emergency crimes).

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bant 644, bugakorwa mu turere 15, bugaragaza ko impamvu zituma ibyaha bikorerwa abantu nk’ubwicanyi bikomeza kwiyongera ari amakimbirane ari hagati mu miryango no mu baturanyi.

Ibyaha bijyanye n’umutungo nk’ubujura bikazamurwa ahanini n’ubukene n’ubujiji bwo kutamenya amategeko, naho ibyaha bihungabanya umutekano w’igihugu bikazamurwa no kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside  no kuba hari ibice by’igihugu byegereye ibihugu birimo ibibazo by’umutekano mucye.

Umushinjacyaha Wibabara Charity avuga ko hari ibindi bihano byatangwa kandi abahemukiranye bagasigara biyunze batatumye Leta ibataha akayabo
Umushinjacyaha Wibabara Charity avuga ko hari ibindi bihano byatangwa kandi abahemukiranye bagasigara biyunze batatumye Leta ibataha akayabo
ICP Alexis Gasana ari mu bakoze ubu bushakashatsi
ICP Alexis Gasana ari mu bakoze ubu bushakashatsi
Urwego rwa Police nk'abagenzacyaha rwafatanyije n'Ubushinjacyaha muri ubu bushakashatsi
Urwego rwa Police nk’abagenzacyaha rwafatanyije n’Ubushinjacyaha muri ubu bushakashatsi
Bakurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi bagizemo uruhare
Bakurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi bagizemo uruhare
Umushinjacyaha Mukuru akurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Umushinjacyaha Mukuru akurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Kayitesi Zainabu Sylvie yaje kwihera amaso ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Kayitesi Zainabu Sylvie yaje kureba ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Abashinjacyaha barimo Umushinjacyaha Mukuru wungirije ushinzwe ubugenzuzi, Ntete Jules Marius (hagati) bakurikiye iby'ubu bushakashatsi
Abanyamategeko n’Abashinjacyaha barimo Umushinjacyaha Mukuru wungirije ushinzwe ubugenzuzi, Ntete Jules Marius (hagati) bakurikiye iby’ubu bushakashatsi
Abashinjacyaha n'abandi banyamategeko barimo abo mu rukiko rukuru
Abashinjacyaha n’abandi banyamategeko barimo abo mu rukiko rukuru
Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin akurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin akurikiye ibyavuye muri ubu bushakashatsi

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ubwose numugabo cg umugore wishundi wabunga gute kdi umwe yapfuye?? Keretse nibagarura igihano cyurupfu cg bakavugako uwagize uruhare mukwica undi bazajya bamuca amaboko yose ubundi bakamureka akabaho yicuza

  • You are right WIBABARA Charity, and you are a bright woman.

  • Uyu mushinjacyaha ibyavuga nukuri.Ndabona dutangiye kugira abantu basobanukiwe.Bazajye babashyiraho ibyuma ku maguru batahe iwabo ahokugirango leta ikomeze ibatangeho abafaranga yimisoro kandi yagombye gukoreshwa ibindi.Ariko rero nibarukubashyira hanze ukumva bari kuraswa umusubizo muburyo budasobanutse nkuko umwafande ntavuze yabivuze ejobundi oyananone.

  • ariko se koko nta kindi gihano uretse gufunga?erega n’uwafungwa ariko koko ari ruharwa,nawe ngo umuntu yatukanye n’undi cg yarwanye n’undi n’utundi twaha duto ngo n’afungwe ate famille ye abana bandagare inzu bayibirukane mo n’ikibazo;leta iba itey’ikibazo kiruta kure icyo ikemuye

  • Abafungwa n’ubundi bazagenda bagabanuka, kuko mbona abenshi bakora ibyaha bikomeye basigaye bajya kubafata bakarwanya polisi igahita ibarasa bagapfa. Kuri bo iby’uburoko ntibiba bikiri ngombwa.

    • Harinabo bashyiramo amapingu hanyuma bagashaka gutoroka biruka polisi yabona bayisize bagahira barekura urusasu inzogera zikirenga.

  • Ibi (bitandukanye n’ukuri). Birababaje kuba bivugwa n’umuntu professional nka Muhumuza

    Ubushakashatsi na conclusion by’uyu mugore Wibabara Charty ndabukemenga, abanze abushyire ahagaragara, anerekane methodologie yakoresheje.

    Reka tujye mu mibare:

    Gereza (izizwi) uko ari 14 (13 + 1 y’abana) zirimo imfungwa zigeze kuri 54,279 (imibare ya Nzeri 2015) ubariyemo n’abafunzwe by’agateganyo kuko imanza zabo ziba zitaratangira cg zigeze hagati (bangana na 7.1% by’abafungwa bose, ni hafi 3,850 mu gihugu cyose) . Muri aba hafi 35,733 ni abafungiye ibyaha bya genocide, naho hafi 1/2 cyabo (18,546) nibo bafungiye ibyaha bisanzwe.

    Imibare kandi iragaragaza ko buri mwaka imfungwa mu gihugu cyose ziyongeraho average y’ abantu 450 gusa. Niba buri mwaka mu gihugu hose havuka abana 350,000, utekereje ko buri mwaka abinjira mu kiciro cy’abakuru (imyaka y’ubukure, ibemerera gufungirwa muri prisons) nabo bajya kungana n’abo. Ni ukuvuga ko buri mwaka abiyongera ku mfungwa bari proportional (ku rugero rwa 0.1%) n’uko abanyarwanda biyongera. Iyi facteur de proportionalite ntabwo ari nini ku gihugu nk’u Rwanda. Ibi kandi birashimangirwa n’ubushakashatsi bwa Wibabara aho avuga ko dossier zavuye kuri 23,344 mu mwaka wa 2011 zikagera kuri 25,453 muri 2016, bivuze ko ziyongereyeho dossiers 2019 mu myaka 5 ni ukuvuga dossiers 421 buri mwaka zijya kungana n’uriya mubare ntanze hejuru.

    None ni gute Muhumuza na Wibabara bihanukira bagasobanura ko iki ari ikibazo gikomeye Leta itakazaho frw yo gukora ubushakashatsi ? Ni gute Muhumuza yaba avuga ko kuba 0.16 % by’abaturage bose (cg se 0.25 % by’abakuze) bafungiwe ibyaha bahamijwe n’amategeko ari ikibazo gikomeye, kuburyo asaba ko amategeko yoroshywa ? Sibyo, ni ukubeshya, ni ukutavugisha ukuri, gushaka kuyobya abanyarwanda.

    Ikibazo si aho kiri, aho kiri ni muri capacite ya prisons, kuko prisons ziriho ubu ntizamerewe kurenza abantu 56,782; nibarenga Human Rights Watch ntimuzayikira, abaholandi ntimuzabakira…Igisubizo rero si ukoroshya amategeko, ahubwo igisubizo ni ukuyakaza, niba mwizera ko koko amategeko n’igifungo ari deterrence…umuntu akiri kuri ibi ariko yanabaza Police icyo programmes zayo imazemo igihe ikora (irondo, community policing, crime preventers,technologie upgrade…) zagezeho kandi muvuga ko ibyaha byiyongera cyane, ese nticyaba ari ikimenyteso ko zitari efficace, ko zikwiye kuvugururwa ?

    Mureke amarangamutima, ngo igihugu kitica imbwa cyorora imisega, ahubwo nimukaze amategeko mwongeremo n’ingingo zo kubakoresha imirimo ibyara inyungu, maze ahubwo murebe ko abantu batazajya bisabira kujya gufungwa; kuba umugororwa ubu yinjiza 26,087 frw (2013-2014) ku mwaka byerekana ko batari productive.

    • @Rukemenganizi, imibare ni kimwe n’icyo ikoreshwa ni ikindi. Wowe uragira uti:Iyo 0.26% wowe uti ntabwo ari ikibazo gikomeye? N’ubwo anayse wari watangiye ukora yariyo ugatanga n’imibare ishobora kuba ari yo ariko umwanzuro utanga urabizambya. Ikibazo cya criminality kireberwa ku nzego nyinshi. N’uburyo bwo guhangana nacyo ni uko. Sweden ubu yatangiye gukinga imiryango ya za gereza kubera ingamba zitandukanye. Erega abaturage ibihumbi 50 ni umurenge wose. Kandi aba aba ari abashoboye gukora. Ingamba zigamije kugabanya abacumbikirwa muri gereza urumva ko ari ingirakamaro.
      Ikindi kandi ntidukorera Human Rights watch! reka dukorere abanyarwanda.

  • UBu bushakatsi ni bwiza cyane ntabwo bivuze ko ibyavuyemo byose bizashyirwa mu bikorwa ahubwo birongera bigasuzumanwa ubushishozi.

    @Rukemamanzi wikoma Prosecutor General Richard Muhumuza, ukwiye kubabarirwa kuko rwose nakwita umu contre-succes uriya mugabo(Richard) he is upright kandi akora akazi ke neza rwose, usubije amaso inyuma ukibuka amakosa yagaragara ga muri za International warrants kuva yajyaho byaragabanutse, ibi wabirebera mu musaruro bitanga abantu bamaze koherezwa mu rwanda bavanywe za Canada, Europe, etc.

    Ikindi uyu mugabo yanga akarengane amadossiers atekinitse iyo urengana agize amahirwe akabimenya ntakabuza urarenganurwa.

    Keep it up Hon. Richard Muhumuza stay blessed.

    • Muraho,

      @ Umuturage, ko Rukemanganizi atanze igitekerezo uko abyumva kandi agatanga n’imibare igaragaza uko ibintu byifashe wowe wamusubije ukareka kuvugisha amagambo gusa atagira umubare n’umwe, ahubwo ngewe mbonye mugitekerezo cyawe wavanze ama dossier kuko ibya International Warrants ntago aribyo iyi nkuru yavuzeho.

      Urakoze.

      • Kare kose! namye mbivuga ko mu Rwanda hari abashimishwa no gufunga abandi kandi hari n’ubundi buryo bwo guhana harimo amende na bail.Igihe kirageze ngo gereza zibemo abantu bake bashoboka kandi bafatwe neza.

  • Reka turebe ko bazarekura Ingabire Victoire.

Comments are closed.

en_USEnglish