Ngoma: Imiryaango 40 ituye mu manegeka igiye kubakirwa umudugudu w’ikitegererezo
Imiryaango 40 isanzwe ituye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga mu murenge wa Mutenderi, mu karere ka Ngoma igiye kubakirwa mu mudugudu w’ikitegererezo bazatuzwamo muri uyu murenge.
Aba bagiye kubakirwa amazu 10 agatuzwamo imiryango 40 (Four in One/umuryaango umwe mu nzu imwe) bavuga ko ibi bizahindura ubuzima bwabo kuko muri aka gace bagiye gutuzwamo gakomeje kuzamuka mu bikorwa by’amajyambere nk’ubucuruzi.
Abaturiye muri aka gace kandi na bo bavuga ko iki gikorwa kizongera amahirwe yo kwiteza imbere kuko aha hantu hashobora kuzasanganizwa ibikorwa remezo bisanzwe byorohera Leta kubigeza ku bantu batuye hamwe nk’uku.
Uwitwa Mukankaka ati ” Muri iyo nzu bazaba batuyemo buri umwe azajya amenya uko mugenzi we yaramutse bityo barusheho kubana neza.”
Undi witwa Gakumba Xavier we yagize ati ”Tugiye gukora ubucuruzi kuko tuzaba dufite amashanyarazi hanyuma ubucuruzi bwacu buzatera imbere.”
Muragijemungu Arcade uyobora umurenge wa Mutenderi buvuga ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu izamara amezi atatu.
Ati ” Ndizera ko mumezi atatu uhereye mu kwa mbere ibikorwa byose bigiye gukorerwa hano bizaba birangiye.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice avuga ko iyi gahunda yo gutuza neza abatuye mu manegeka izakomeza by’umwihariko ku batishoboye.
Ati ” Turashaka ko abaturage bose batuye mu manegeka n’abandi batishoboye batuye mu mazu ashaje nabo kimwe n’abandi bose bazatuzwa muri uyu mudugudu kuko turateganya ko hazubakwa amazu 80.”
Ubu buryo bwo kubaka amazu ane muri imwe (Four in One) busa nk’uburi gusimbura uburyo bw’imidugudu, gusa ubuyobozi bukavuga ko ibi by’imidugudu bitwara ubutaka bunini.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW