Blessed kidz bagiye gushyigikira ababyeyi babo mu isabukuru y’imyaka 20
Blessed Kidz itsinda ry’abana babarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bazafatanya n’ababyeyi babo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze (ababyeyi) batangiye umurimo wo kuririmba no guhimbazi Imana.
Iri tsinda ry’abana 5 bafite ababyeyi babarizwa muri Patmos Choir nayo yo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryatangiye mu rwego rwo gushimisha abana bari basanzwe bakunda ibihangano by’ababyeyi babo.
Uko iminsi yagiye ishira, aba bana bagiye barushaho kwinjira mu muziki, ubu nabo ni abahanzi bashinze itsinda bahuriyemo.
Mu myaka ibiri bamaze batangiye bakaba baragiye baririmba mu bitaramo bitandukanye aho babaga bari kumwe na Patmos ndetse n’ibindi bagiye batumirwamo ari bonyine.
Umuyobozi wa Patmos Choir, Aimable akaba n’umutoza w’aba bana avuga ko ababonamo ahazaza heza.
Avuga ko aba bana babo ari bo bashobora kuzasimbura ababyeyi babo muri Patmos Choir ndetse ko iri tsinda ryabo arifata nk’ishuri batorezamo aba bana.
Ati ” Aba bana nkurikije uko batangiye n’aho bageze ubu, tubona bafite ahazaza heza ikindi kandi ni nk’urwuri turereramo abazadusimbura mu minsi izaza cyane ko twe turi kugenda dusaza.”
Aba bana bakaba ari bamwe mu bazafasha Patmos Choir mu kwizihiza imyaka 20 bamaze batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Ukuboza 2016, muri Kigali Convention Center.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW